Sunrise FC vs Rayon Sports

Sunrise FC 2-1 Rayon Sports

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Uwihanganye Hardi

16:58

Rayon Sports inaniwe gufata umwanya wa mbere

Rayon Sports yari ikeneye amanota atatu kugira ngo ifate umwanya wa mbere birangiye itabigezeho. Iraguma ku manota 10 mu gihe Mukura Victory Sports yatsinze Gasogi United ibitego 2-1 yafashe umwanya wa mbere n'amanota 11 inganya na Police FC.

Sunrise FC ifashe umwanya wa gatandatu n'amanota arindwi.

Uko indi mikino yarangiye:

AS Kigali 1-0 Marines FC
Mukura VS 2-1 Gasogi United
Bugesera FC 0-2 Etincelles FC


Turabashimiye mwese twabanye kuri uyu mukino, tuzasubire ejo ku mukino uzahuza APR FC na AS Muhanga kuri Stade ya Kigali.

16:54

Umukino urarangiye

16:54

90+5' Gusimbuza

Wangi Pius asimbuwe na Byinshi Daniel

16:53

90+4' Ikarita y'umuhondo

Sinamenye Cyprien ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Mazimpaka.

16:51

90+2' Ikarita itukura

Rutahizamu wa Rayon Sports, Michael Sarpong ahawe ikarita itukura nyuma yo gutuka umusifuzi wo hagati.

16:50

90+1' Sunrise FC ihushije igitego cyabazwe

Mazimpaka Andre arokoye Rayon Sports akuramo imipira ibiri itewe na ba rutahizamu ba Sunrise FC.

16:49

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota itanu y'inyongera kuri Stade ya Nyagatare.

16:47

87' Igitego cya kabiri cya Sunrise FC

Mwangi Pius atsinze igitego cya kabiri cya Sunrise FC ku mupira atereye inyuma gato y'urubuga rw'amahina, aherejwe na Babuwa Samson n'umutwe nyuma yo gusumba Rutanga Eric.

16:46

86' Gusimbuza

Niyibizi Vedaste asimbuwe na Ntahimpera Bienvenue

16:41

82' Rayon Sports ihushije ubundi buryo

Rutanga Eric azamukanye umupira mu ruhande rw'ibumoso, ashatse kuroba umunyezamu wa Sunrise FC asanga yafunze inguni, umupira awukuramo. Yakabaye yahaye Bizimana Yannick wari uhagaze hagati, imbere y'izamu.

16:38

80'

16:37

77' Gusimbuza

Sinamenye Cyprien asimbuye Twagirimana Innocent 'Kavatiri' ku ruhande rwa Sunrise FC.

16:36

76' Rayon Sports ihushije igitego cyabazwe

Bizimana Yannick acenze umunyezamu Itangishatse nyuma yo gusiga ba myugariro ba Sunrise FC: Awuteye mu izamu ukurwaho n'aba bakinnyi bari bagiye guhagararamo maze usanze Sarpong bamuteresha nabi ujya hanze.

16:31

72' Koruneri ya Rayon Sports

Rutanga Eric asubije umupira mu kibuga, ukuweho na Mushimiyimana usanga Ciza Hussein uteye ishoti rikomeye rifatwa n'umunyezamu wa Sunrise FC.

Abafana ba Rayon Sports bahagurutse, bari kubyina.

16:29

71' Igitego cya Rayon Sports

Bizimana Yannick yishyuriye Rayon Sports ku mupira aherejwe na Michael Sarpong, aroba umunyezamu Itangishatse Jean Paul.

16:28

70' Ikarita y'umuhondo

Umutoza wa Sunrise FC, Moses Basena ahawe ikarita y'umuhondo kubera amagambo abwiye abasifuzi.

16:27

69' Sunrise FC ikomeje guhiga igitego

Mwangi Pius ahushije igitego cyabazwe ku mupira ukomeye ateye uca ku ruhande rw'izamu nyuma yo gusiga Rutanga Eric. Ikipe yo mu Burasirazuba ikomeje kotsa igitutu izamu rya Gikundiro.

16:24

66' Gusatira kwa Sunrise FC

Sunrise FC yongeye gusatira mu buryo bukomeye izamu rya Rayon Sports. Uwambazimana Leon na Babuwa bagowe no kurenza umupira ba myugariro ba Rayon Spoorts. Usanze Twagirimana Innocent uteye ishoti, rica ku ruhande gato.

16:21

62' Gusatira kwa Rayon Sports

Bizimana Yannick yinjira umupira mu rubuga rw'amahina, urenzwa na Mayor (Nzayisenga). Mugisha Gilbert abonye umupira inyuma y'urubuga rw'amahina, atera ishoti rikomeye riciye ku ruhande rw'izamu.

16:19

60' Sunrise FC iri gukina neza

Babuwa Samson yagoye ubwugarizi bwa Rayon Sports bigaragara. Sunrise FC ikomeje gusatira Rayon Sports nubwo kugeza ubu nta bundi buryo bukomeye irabona bugana mu izamu.

16:17

58' Gusimbuza

Ciza Hussein asimbuye Iranzi Jean Claude ku ruhande rwa Rayon Sports.

16:14

55' Sunrise FC ihushije igitego cyabazwe

Mwangi Pius abonye umupira utakajwe na Rugwiro wari uherejwe nabi na Iragire, atera ishoti rikomeye rikuwemo na Mazimpaka Andre. Babuwa Samson awusubije mu izamu ryambaye ubusa ku bw'amahirwe ya Rayon Sports umupira usanga Mazimpaka yahindukiye, arawufata.

16:11

52' Gusatira kwa Sunrise FC

Abafana ba Sunrise FC bari bikanze penaliti ubwo Babuwa Samson yagwaga mu rubuga rw'amahina, umusifuzi Rulisa avuga ko ari koruneri.

16:08

49' Ikarita y'umuhondo

Niyibizi Vedaste ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Iranzi Jean Claude. Rayon Sports ihannye iri kosa ariko umupira uhita ufatwa n'abakinnyi ba Sunrise FC.

16:03

Igice cya kabiri kiratangiye

Umusifuzi Rulisa atangije igice cya kabiri: Rayon Sports ni yo itangiranye umupira, Michael Sarpong akinana na Mirafa na we ahereza Irambona Eric.

16:00

Gusimbuza

Bizimana Yannick asimbuye Oumar Sidibe ku ruhande rwa Rayon Sports

15:50

Uko igice cya mbere kirangiye ku bibuga byose

AS Kigali 1-0 Marines FC
Bugesera FC 0-1 Etincelles
Mukura VS 0-1 Gasogi United
Sunrise FC 1-0 Rayon Sports

15:48

Igice cya mbere kirarangiye

15:48

45+ 2' Gusatira kwa Sunrise FC

Nzayisenga Jean d'Amour arenguye umupira mu izamu. Twagirimana Innocent akinira nabi Irambona. Babaye bagitereka ngo umupira bawushyire imbere, umusifuzi Rulisa Patience avuga ko igice cya mbere kirangiye.

15:46

45' Iminota ibiri y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota ibiri y'inyongera.

15:45

43' Sunrise FC irakina nta gitutu

Rayon Sports iri kugerageza guhererekanya neza ariko hari aho idashobora kurenga. Ba myugariro bane ba Sunrise FC baciye akarongo ku buryo umupira utarenga urukuta bakoze.

15:41

40' Rayon Sports yatangiye gusatira

Rayon Sports itangiye kugaruka mu mukino ndetse yihariye umupira muri iyi minota itatu ishize. Rugwiro Herve ateye umupira n'umutwe ushyirwa muri koruneri n'umunyezamu mu buryo bugoranye.

15:40

36' Sarpong ari gukinira mu ruhande

Rayon Sports iri gukinira inyuma byatumye n'abayishakira ibitego barimo Sidibe na Sarpong na bo bicuma basubira inyuma. Uyu munya-Mali atanze umupira kuri Sarpong ugerageje ishoti ari muri metero nka 25, rica hejuru y'izamu.

15:34

33' Koruneri ya Rayon Sports

Mushimiyimana Regis arengeje umupira urenguwe na Irambona Eric. Iranzi awusubije mu mu kibuga, Babuwa Samson arahagoboka, awushyira hanze.

15:31

30' Coup-franc ya Rayon Sports

Sarpong akiniwe nabi inyuma y'urubuga rw'amahina ahagana muri koruneri. Rutanga ahannye ikosa, umupira ufatwa neza na Itangishatse Jean Paul uhise uwutera imbere.

15:30

29' Koruneri ya Sunrise FC

Iragire arengeje umupira muremure uturutse mu kibuga hagati. Twagirimana Innocent awusubije mu kibuga, ukurwaho na Rugwiro Herve wongeye kuwurenza n'umutwe ariko umusifuzi ntiyabona ko yari indi koruneri ya Sunrise FC.

15:27

26' Sunrise FC ihushije uburyo bwiza

Mwangi Pius asubije umupira inyuma ugera kuri Babuwa Samson uteye ishoti rikomeye rica ku ruhande rw'izamu. Sunrise FC ikomeje gusatira Rayon Sports mu gihe iyi kipe yaturutse mu Mujyi wa Kigali nta buryo bukomeye irabona imbere y'ikipe bahanganye.

15:25

23' Uburyo bwa Rayon Sports

Rayon Sports ikomeje kugaragaza intege nkeya muri uyu mukino: Mugisha Gilbert ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina, usanga Michael Sarpong ushyizeho umutwe, uca hejuru y'izamu.

15:21

19' Ikarita y'umuhondo

Mwangi Pius ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gushwana na Rutanga Eric imbere y'abasifuzi.

15:18

17' Igitego cya Sunrise FC

Manjanjaro Suleiman ahagurukije abafana bari hano i Nyagatare. Ku mupira utakajwe na Iranzi Jean Claude, uyu rutahizamu ukomoka muri Uganda, aca hagati ya Rugwiro na Saidi, afungura amazamu.

15:13

12' Gusatira kwa Sunrise FC

Uwambazimana Leon atanze umupira muremure imbere ukorwaho na Babuwa Samson uwutanze kuri Wangi Pius na we ahindura mu rundi ruhande, Twagirimana Innocent ashyizeho umutwe asanga wari wageze hanze.

15:10

8' Koruneri ya Rayon Sports

Sarpong ahinduye umupira urenzwa na myugariro wa Sunrise FC. Iranzi awusubije mu kibuga ariko Niyonshuti Gad akiza izamu.

15:08

7' Amakipe yombi ari gusatirana

Sunrise FC ikomeje gushaka uburyo yatera ishoti rya mbere rikomeye rigana mu izamu. Rayon Sports na yo iri kunyuzamo igashaka igitego hakiri kare. Mugisha Gilbert ateye ishoti rikomeye rifatwa na Itangishatse wa Sunrise FC.

15:04

3' Coup-franc ya Rayon Sports

Rayon Sports ibonye umupira w'umuterekano ku ikosa rikorewe kuri Mugisha Gilbert. Rutanga Eric ararihannye, umupira ateye ufatwa neza na Itangishatse Jean Paul uhise uwusubiza bagenzi be.

15:02

2' Gusatira kwa Rayon Sports

Irambona Eric uri gukina iburyo, ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina ashaka abarimo Sarpong, ku bw'amahirwe make urarenga.

15:00

Umukino uratangiye

Sunrise FC itangiye isatira izamu rya Rayon Sports. Umupira utewe na Wangi Pius uca hejuru y'izamu.

14:58

Gaunda y'umunsi wa gatanu wa Shampiyona

Ku wa Gatanu

Police FC 2-0 Heroes FC
SC Kiyovu 1-0 Gicumbi FC
Espoir FC 2-1 Musanze FC

Uyu munsi, ku wa Gatandatu

Mukura VS vs Gasogi United (Stade Huye, 15h00)
Bugesera FC vs Etincelles FC (Stade Bugesera, 15h00)
AS Kigali vs Marines FC (Stade de Kigali, 15h00)
Sunrise FC vs Rayon Sports FC (Stade Nyagatare, 15h00)

Ku Cyumweru

APR FC vs AS Muhanga (Stade de Kigali, 15h00)

14:52

Abakinnyi ba Rayon Sports bitabajwe

Mazimpaka Andre
Iragire Saidi
Rugwiro Herve
Rutanga Eric
Irambona Eric
Commodore Olokwei
Nizeyimana Mirafa
Mugisha Gilbert
Iranzi Jean Claude
Michael Sarpong
Oumar Sidibe

14:50

Abakinnyi ba Sunrise FC babanza mu kibuga

Umutoza Moses Basena yitabaje:

Itangishaka Jean Paul
Uwambazimana Leon (c)
Niyonshuti Gad
Mushimiyimana Regis
Muhinda Brian
Nzayisenga Jean d'Amour
Mwangi Pius
Manjanjaro Suleiman
Omoviare Babuwa Samson
Niyibizi Vedaste
Twagirimana Innocent

14:50

Ikaze kuri Stade ya Nyagatare

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Nyagatare yahawe akabyiniriro ka Gologota.

Hagiye kubera umukino w'umunsi wa gatanu wa Shampiyona hagati ya Sunrise FC na Rayon Sports.

Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 10 mu gihe Sunrise FC ifite amanota ane ku mwanya wa cyenda.

Umukino nyir'izina ni mukanya saa 15:00.