Rayon Sports vs AS Kigali

Rayon Sports 2-0 AS Kigali

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Usanase Anitha

19:58

Rayon Sports iraye ku mwanya wa mbere

Rayon Sports itsinze AS kigali ibitego 2-0, iyobora urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona n'amanota ane. Irayanganya na APR FC yo yatsinze Bugesera FC igitego 1-0.

Rayon Sports izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu, yakirwa na Espoir FC mu gihe AS Kigali izakira Bugesera FC ku wa Gatanu.

Turabashimiye mwese twabanye kuri uyu mukino, tuzasubire ejo hateganyijwe indi mikino myinshi itandukanye.

19:54

Umukino urarangiye

19:54

90+1' AS Kigali ihushije uburyo bwiza

Fosso Raymond ateye ishoti rikomeye rinyura ku ruhande rw'izamu rya Rayon Sports. Ikipe y'Umujyi wa Kigali ikomeje gushaka uko yishyura igitego kimwe mu byo yatsinzwe.

19:51

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota ine y'inyongera.

19:50

88' Ikarita y'umuhondo

Ntamuhanga Tumaini Tity ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Nshimiyimana Amran mu kibuga hagati.

19:49

86' Gusimbuza

Mugisha Gilbert watsindiye Rayon Sports igitego cya mbere, asimbuwe na Nshimiyimana Amran.

19:49

86' Gusimbuza

Mugisha Gilbert watsindiye Rayon Sports igitego cya mbere, asimbuwe na Nshimiyimana Amran.

19:48

85' Ikarita y'umuhondo

Kimenyi Yves ahawe ikarita y'umuhondo kubera gutinza umukino.

19:44

83' Igitego cya kabiri cya Rayon Sports

Michael Sarpong atsndiye Rayon Sports igitego cya kabiri kuri penaliti. Ateye umupira ukomeye ukorwaho na Bakame, ukomeza mu izamu.

19:42

81' Penaliti ya Rayon Sports

Rayon Sports ihawe penaliti ku ikosa rikorewe kuri Sarpong.

19:40

79' Gusimbuza

Fosso Raymond asimbuye Kalisa Rashid ku ruhande rwa AS Kigali.

19:38

77' Umukino uhagaze gato

Kimenyi Yves yicaye hasi agaragaza ko yagize ikibazo. Hahamagawe abaganga ba Rayon Sports kugira ngo bamwiteho.

19:34

74' Ikarita y'umuhondo

Iragire Saidi ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Nsabimana Eric

19:30

70' Gusimbuza

Iranzi Jean Claude asimbuwe na Bizimana Yannick

19:30

68' Igitego cya Rayon Sports

Mugisha Gilbert afunguye amazamu nyuma yo kuroba umunyezamu Bakame. AS Kigali yari yazamutse, umupira ufashwe na Iranzi awutanga kuri Sarpong uwucomekeye Mugisha.

19:25

62' Rayon Sports ihushije igitego cyabazwe

Michael Sarpong akinannye na Sidibe na we atanga umupira kuri Mugisha Gilbert warebanaga n'umunyezamu Bakame. Uyu mukinnyi wa Rayon Sports ateye ishoti rikomeye rinyura ku ruhande rw'izamu. Abantu benshi hano bari bahagarutse biteguye kwishimira igitego.

19:23

61' Gusatira kwa AS Kigali

AS Kigali ibonye koruneri itewe na Haruna Niyonzima, umupira ushyizweho umutwe na Zidane uca ku ruhande rw'izamu.

19:21

59' Bakame arokoye AS Kigali

Nsabimana Eric atakaje umupira ufashwe na Iranzi, awuhinduye mu izamu ukurwaho na Bakame uwuteresheje ikirenge.

19:18

55' Uburyo bwiza kuri Rayon Sports

Michael Sarpong akinannye n'umunya-Mali Oumar Sidibe uteye ishoti rikomeye rica ku ruhande rw'izamu.

19:12

50' Gusatira kwa Rayon Sports

Rayon Sports ibonye koruneri itewe na Iranzi Jean Claude: Umupira ushyizweho umutwe na Iragire Saidi, ufatwa neza na Nadayishimiye Eric Bakame.

19:09

47' Igitego cya Rayon Sports kivuyemo

Michael Sarpong acomekewe umupira na Oumar Sidibe, ishoti rikomeye ateye rikubita hejuru mu izamu, rimanukira hasi. Abenshi bwiraga ko umupira warenze umurongo ariko si ko abasifuzi babibonye.

19:07

46' AS Kigali itangiye isatira

AS Kigali itangiye isatira ndetse yashoboraga gufungura amazamu ku mupira winjiranwe na Kalisa, Kimenyi Yves akiza izamu.

19:05

Gusimbuza

Nkinzingabo Fiston asimbuye ARick Martel

18:49

Igice cya mbere kirarangiye

18:48

45' Iminota ibiri y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota ibiri y'inyongera.

18:46

45' Gusatira kwa Rayon Sports

Mugisha Gilbert yari ashatse gutungura umunyezamu Bakame, umupira ukomeye ateye ufatwa n'uyu munyezamu wa AS Kigali.

18:41

40' Poto ya Rayon Sports

Nsabimana Eric akiniye nabi Iranzi Jean Claude: Ikosa rihanwe na Rutanga umupira usanga Michael Sarpong uteye umupira mu izamu adahagaritse, usubizwa inyuma n'igiti cy'izamu.

18:37

36' Coup-franc ya Rayon Sports

Rayon Sports ibonye umupira w'umuterekano utewe na Rutanga Eric, ukurwaho na Rurangwa Mossi n'umutwe.

18:34

32' Rayon Sports ihushije igitego

Ndayishimiye Eric Bakame arokoye AS Kigali ku mupira wa Michel Sarpong akuyemo usanga Iranzi uwusubijemo na bwo Bakame awutera ibipfunsi mbere y'uko ba myugariro ba AS Kigali bakiza izamu ryabo.

18:31

30' Gusimbuza

Rurangwa Mossi asimbuye Rusheshangoga Michel wavunitse.

18:29

28' Umukino uhagaze gato

Rusheshangoga Michel agize ikibazo numa yo kugongana n'umukinnyi wa Rayon Sports. yicara hasi.

18:27

26' AS Kigali ihushije igitego cyabazwe

Niyonzima Haruna akoze uburyo bwiza ku ruhande rwa AS Kigali: Ssentongo Farouq acomekeye umupira Kalisa Rachid wari usigaranye na Kimenyi Yves, umupira ateye uca ku ruhande rw'izamu.

18:19

18' Gusatira kwa AS Kigali

Niyonzima Haruna ashushije uburyo bwabazwe ku mupira ateye uca ku ruhande rw'izamu.

18:16

14' Gusatira kwa Rayon Sports

Rayon Sports ibonye uburyo bwashoboraga kuyhesha gufungura amazamu: Iranzi Jean Claude acomekeye Michael Sarpong umupira n'umutwe, awuteye mu izamu ufatwa na Bakame.

.

18:13

11' Coup-franc Rayon Sports

Rayon Sports ibonye umupira w'umuterekano utewe na Rutanga Eric, abakinnyi ba AS Kigali birwanaho bakiza izamu ryabo.

18:10

6' Rayon Sports na AS Kigali zihuriye mu mukino wa cyenda mu 2019

Ni ku nshuro ya karindwi amakipe yombi ahuriye mu mikino yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) muri uyu mwaka wa 2019.

Ni ku inshuro ya cyenda muri rusange ubariyemo imikino ibiri ya gicuti yahuje aya makipe mbere y’uko asohokera u Rwanda mu marushanwa nyafurika.

Amakipe yombi yanganyije umukino wo kwishyura muri Shampiyona ndetse n’umwe wa gicuti ku gitego 1-1.

Rayon Sports yatsinze umukino ubanza w’ijonjora ribanziriza 1/8 mu Gikombe cy’Amahoro n’undi wa gicuti ku gitego 1-0 mu gihe buri kipe yatsinze indi ibitego 2-1 muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, AS Kigali igera ku mukino wa nyuma itsinze penaliti 4-2.

Ikipe y’Umujyi wa Kigali iheruka kwegukana FERWAFA Super Cup 2019 nyuma yo gutsinda Rayon Sports penaliti 3-1 ubwo amakipe yombi yari amaze kunganya ibitego 2-2 mu cyumweru gishize.

18:07

2' Rayon Sports itangiye isatira

Rayon Sports itangiye umukino yiharira umupira muri iyi minota ibanza: Iranzi Jean Claude ateye koruneri ya mbere ibonetse mu mukino, umupira ukurwaho na Ntamuhanga Tumaini Tity.

18:04

Umukino uratangiye

Umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim atangije umukino.

17:59

Abakinnyi bitabajwe ku ruhande rwa AS Kigali

Umutoza Nshimiyimana Eric yitabaje:

Ndayishimiye Eric Bakame
Benedata Janvier
Ishimwe Christian
Bishira Latif
Songayingabo Shaffy
Ntamuhanga Tumaini Tity
Kalisa Rachid
Nsabimana Eric Zidane
Haruna Niyonzima
Ssentongo Farouk
Allongho Mba Martel

17:58

Abakinnyi bitabajwe ku ruhande rwa Rayon Sports

Umutoza wa Rayon Sports,umunya-Mexique, Javier Martinez Espinoza yitabaje abarimo:

Kimenyi Yves
Rugwiro Herve
Iragire Saidi
Iradukunda Eric Radu
Rutanga Eric
Commodore Olokwei
Oumar Sidibe
Nizeyimana Mirafa
Iranzi Jean Claude
Mugisha Gilbert
Michael Sarpong

17:55

Gahunda yose y'umunsi wa kabiri wa Shampiyona

Uyu munsi

Rayon Sports FC vs AS Kigali (Stade de Kigali, 18h00)
Bugesera FC vs APR FC (Stade Bugesera, 15h00)

Ejo ku wa Gatatu

Gasogi United vs Marines FC (Stade de Kigali, 15h00)
Gicumbi FC vs AS Muhanga (Stade Mumena, 15h00)
Musanze FC vs Police FC (Stade Ubworoherane, 15h00)
Sunrise FC vs Mukura VS (Stade Nyagatare, 15h00)
Espoir FC vs SC Kiyovu (Stade Huye, 15h00)
Heroes FC vs Etincelles FC (Stade bugesera, 15h00)

17:51

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino w'umunsi wa kabiri wa Shampiyona hagati ya Rayon Sports na AS Kigali.

Rayon Sports yari yanganyije na Gasogi United ubusa ku busa mu mukino w'umunsi wa mbere mu gihe AS Kigali yanganyije na APR FC.

Umukino uratangira mukanya saa 18:00.