Bugesera FC vs APR FC

Bugesera FC 0-1 APR FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Uwihanganye Hardi

16:56

APR FC itsinze Bugesera FC inayobora urutonde rw'agateganyo

APR FC itsinze umukino wayihuzaga na Bugesera FC ku munsi wa kabiri wa Shampiyona, iyobora urutonde rw'agateganyo n'amanota ane.

Ikipe y'ingabo z'igihugu izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu yakira Etincelles mu mukino w'umunsi wa gatatu mu gihe Bugesera FC izakirwa na AS Kigali ku wa Gatanu

Turabashimiye mwese twabanye kuri uyu mukino, tubararikiye kuza gukurikira umukino uhuza Rayon Sports na AS Kigali mukanya saa 18:00.

16:52

Umukino urarangiye

16:50

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane, Mukansanga Salima yerekanye iminota itatu y'inyongera.

16:43

84' Coup-franc ya Bugesera FC

Rwabugiri Umar usohotse nabi akananirwa gukiza izamu, akiniye nabi Tchabalala, amugusha inyuma gato y'urubuga rw'amahina nubwo abenshi bibwiraga ko ari penaliti. Tchabalala ihannye iri kosa, umupira ufatwa na Rwabugiri bigoranye.

16:41

82' Gusatira kwa APR FC

Nshuti Innocent ahushije uburyo bwiza ku mupira muremure ahawe na Imanishimwe Emmanuel nyuma yo guherezwa na Ishimwe Kevin.

16:39

79' Gusimbuza

Nzabanita David na Mustapha Francis basimbuwe na Niyitegeka Idrissa na Rucogoza Djihad ku ruhande rwa Bugesera FC.

16:37

77' Bugesera FC irarokotse

Ishimwe Kevin yashoboraga gutsindira APR FC igitego cya kabiri ariko agorwa n'umunyezamu Kwizera Janvier ufatanyije na bagenzi be mu kurinda izamu ryabo ryari ryugarijwe bikomeye.

16:36

77' Gusimbuza

APR FC ikoze impinduka ya kabiri, Usengimana Danny asimbuwe na Nshuti Innocent

16:35

75' APR FC ihushije uburyo bwiza

Ishimwe Kevin ahawe umupira na we awuhindura ku rundi ruhande usanga Manishimwe Djabel uwutanze kuri Usengimana Danny ateye ishoti rifata myugariro wa Bugesera FC, umupira ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

16:30

70' Umukino wagabanyije umuvuduko

Iminota 25 imaze gukinwa muri iki gice cya kabiri itandukanye cyane na 45 yabanje. APR FC iri gusatira ariko ntabwo ishobora kurenza umupira ba myugariro ba Bugesera FC na yo iri kubona imipira mike cyane muri iyi minota.

16:23

63' Gusatira kwa Bugesera

Kibengo Jimmy azamukanye umupira avuye mu kibuga hagati. Manzi Thierry wari umuri inyuma ashatse kumwambura umupira, arakomeza ageze ahagana muri korunei awuhindura mu rubuga rw'amahina, ushyira muri koruneri na Mushimiyimana Mohamed.

16:20

61' Gusimbuza

APR FC ikoze impinduka ya mbere: Ishimwe Kevin asimbuye Byiringiro Lague.

16:18

59' Umukino uhagaze gato

Myugariro wa Bugesera FC, Rubibi Bonk agize ikibazo nyuma yo kugongana na Manishimwe Djabel, ahita aryama hasi aho agiye kwitabwaho n'abaganga.

16:11

52' Ikarita y'umuhondo

Bukuru Christophe ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Kibengo Jimmy Mashingilwa.

15:53

Gahunda yose y'umunsi wa kabiri wa Shampiyona

Ku wa Kabiri, tariki ya 8 Ukwakira

Rayon Sports FC vs AS Kigali (Stade de Kigali, 18h00)
Bugesera FC vs APR FC (Stade Bugesera, 15h00)

Ku wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira

Gasogi United vs Marines FC (Stade de Kigali, 15h00)
Gicumbi FC vs AS Muhanga (Stade Mumena, 15h00)
Musanze FC vs Police FC (Stade Ubworoherane, 15h00)
Sunrise FC vs Mukura VS (Stade Nyagatare, 15h00)
Espoir FC vs SC Kiyovu (Stade Huye, 15h00)
Heroes FC vs Etincelles FC (Stade bugesera, 15h00)

15:49

Igice cya mbere kirarangiye

15:49

45+2' Coup-franc ya APR FC

Nzabanita akiniye nabi Niyonzima Sefu inyuma gato y'urubuga rw'amahina. Ikosa rihanwe na Bukuru, umupira ukorwaho na Rihungu ujya muri koruneri itewe na Djabel, Bugesera FC yirwanaho.

15:46

45' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane, Mukansanga Salima yerekanye iminota itatu y'inyongera kuri uyu mukino uri kubera ku kibuga cya Bugesera.

15:44

42' Gusatira kwa APR FC

Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende' ahinduye umupira muremure mu rubuga rw'amahina, Omborenga awufungira mu kirere n'ikirenge awutanze Rihungu ariko na we ntiyabasha kongera kuwugeraho birangira urenze.

15:42

41' ikarita y'umuhondo

Mustapha Francis ahawe ikarita y'umuhondo kubera kubwira nabi umusifuzi ndetse akanamusuzugura.

15:41

39' Ishoti rikomeye....

Bukuru Christophe abonye umupira wari uvuye kuri Ngarambe maze arekura ishoti rikomeye rikuwemo na Rihungu mbere y'uko yisubiza umupira.

15:36

34' APR FC yari kubona penaliti??

Mugunga Yves ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina. Usengimana Danny wari ugiye gushyira umupira mu izamu, arasunitwe agwa hasi mbere y'uko Kwizera Janvier akiza izamu. Umusifuzi wo ku ruhande yerekanye koruneri itagize icyo itanga mu gihe uwo hagati ntacyo yabivuzeho.

15:34

33' Igitego cya APR FC

Manishimwe Djabel atsindiye APR FC ku mupira ahawe na Bukuru Christophe maze aroba umunyezamu Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu.

15:33

Imyinjirije igayitse mu Bugesera yakomerekeyemo abatari bake

Kugeza saa 14:45 ubwo bamwe binjiraga ku ngufu bitewe n'uko hari Imodoka y'imbangukiragutabara yari yahejejwe hanze, bamwe bahakomereye.

Kwinjira muri aka kavuyo byatewe n'abashinzwe kwinjiza abantu bafunze imiryango mu gihe kirenga iminota 25 maze abantu baba benshi ndetse n'igihe binjiraga hari ababatangiye babakubita kuko batari berekanye amatike.

15:31

30' Gusatira kwa Bugesera FC

Tchabalala agerageje ishoti rikomeye rikozweho gati n'umutwe wa Manzi Thierry maze umupira ujya muri koruneri. Mustapha Francis asubije umupira mu kibuga ukurwaho n'abakinnyi ba APR FC.

15:26

25' Gusatira kwa APR FC

Omborenga Fitina ahinduye umupira mu izamu. Ukuwemo na Rihungu n'ibipfunsi maze usanga Manishimwe Djabel ushyizeho umutwe uca hejuru gato y'izamu rya Bugesera FC.

15:24

23' Ba rutahizamu ba Bugesera FC barahuza cyane

Nubwo kugeza ubu nta shoti rijya mu izamu baratera, ariko ba rutahizamu ba Bugesera FC barimo Tchabalala, Kibengo Jimmy na Mustapha Francis barahuza neza cyane ndetse bakomeje kugora ubwugarizi bwa APR FC.

15:20

19' Bugesera FC ihushije igitego cyari kubaza cyiza

Kibengo Jimmy asize abakinnyi b'inyuma ba APR FC, ari kumwe na Tchabalala. Rwabugiri arasohotse akiza izamu. Umupira ugeze kuri Nzabanita David awusibizayo n'ishoti rikomeye, ku bw'amahirwe make uca ku ruhande, ni mu gihe Rwabugiri yari ataragera mu izamu.

15:18

17' APR FC ihushije igitego cyabazwe

Mugunga Yves acenze umunyezamu Kwizera Janvier 'Rihungu' ariko agiye gutera mu izamu umupira uranga, ba myugariro ba Bugesera FC barahagoboka, bakiza izamu mbere y'uko Rihungu asubirana umupira.

15:15

13' Coup-franc ya Bugesera FC

Shaban Hussein 'Tchabalala' akiniwe nabi na Mushimiyimana Mohamed. Ngarambe Ibrahim ahannye iri kosa, Tchabalala akojejeho umutwe ntiwafata neza, umupira uca mbere gato y'izamu rya APR FC.

15:12

10' Gusatira kwa Bugesera FC

Tchabalala acomekewe umupira na Kibengo Jimmy, ari mu ruhande rw'ibumoso, awuhinduye mu izamu ufatwa na Rwabugiri Umar uhise uwutera imbere.

15:09

7' Ikarita itukura

Peter Otema ahawe ikarita itukura kubera ikosa rikomeye akoreye kuri Rwabugiri Umar.

15:08

6' Umukino uhagaze gato

Rwabugiri Umar akuyemo umupira wari utewe na Mustapha Francis, ukuwemo n'uyu munyezamu wa APR FC agiye kongera kuwufata agongana na Peter Otema wazamuye ikirenge.

Rwabugiri aryamye hasi aho arimo kuvurwa.

15:06

5' APR FC ihushije igitego cyabazwe

Mugunga Yves ananiwe gutsindira APR FC ku mupira uturutse hagati mu kibuga. Awutanze Kwizera Janvier n'ikirenge ashaka kumuroba, umupira ujya hanze.

15:02

1' Koruneri ya APR FC

APR FC itangije umupira ihita inasatira. Mugunga Yves arawuzamukanye awuhinduye mu izamu ukurwaho na myugariro wa Bugesera FC ujya hanze. Manishimwe Djabel awusubije mu kibuga, Kibengo Jimmy akiza izamu.

15:01

Umukino uratangiye

15:00

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Rwabugiri Umar, Manzi Thierry, Mushimiyimana Mouhamed, Imanishimwe Emmanuel, Omborenga Fitina, Niyonzima Olivier, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Usengimana Danny na Mugunga Yves.

15:00

Abakinnyi ba Bugesera FC babanje mu kibuga

Kwizera Janvier, Nzabanita David, Ngarambe Ibrahim, Wilonga Jacques, Rubibi Bonk, Bizimana Joe, Mustapha Francis, Ishimwe Issa Papy, Peter Otema, Shaban Hussein na Jimmy Mbaraga

14:58

Ikaze kuri Stade ya Bugesera

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Bugesera iri i Nyamata, hagiye kubera umukino w'umunsi wa kabiri wa Shampiyona hagati ya Bugesera FC na APR FC.

Bugesera FC yaherukaga kuhatsindira Heroes FC ibitego 2-0 mu gihe APR FC yo yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 ku munsi wa mbere wa Shampiyona.