AS Kigali vs APR FC

AS Kigali 1-1 APR FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Usanase Anitha

17:06

Amakipe yombi agabanye amanota

Umukino wabanjirije iyindi muri Shampiyona y'umwaka w'imikino wa 2019/20 urangiye AS Kigali inganyije na APR FC igitego 1-1.

AS Kigali izagaruka mu kibuga ku wa Kabiri yakirwa na Rayon Sports mu gihe APR FC izaba yakiriwe na Bugesera FC.

Tubashimire mwese twabanye kuri uyu mukino, tuzasubire ejo ku wa Gatandatu ku mukino uzahuza Gasogi United na Rayon Sports kuri Stade Amahoro.

17:02

Umukino urarangiye

16:59

90+4'

16:58

90+1' Igitego cya AS Kigali

Rusheshangoga Michel yishyuriye AS Kigali ku mupira w'umuterekano nyuma y'ikosa ryari rikozwe na Manzi Thierry wakiniye nabi Fosso Raymond agahabwa ikarita y'umuhondo. Ateye ishoti ridakomeye umunyezamu Rwabugiri Umar ananirwa gufata umupira.

16:56

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota itandatu y'inyongera

16:54

87' Ikarita y'umuhondo

Nsabimana Eric ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi umukinnyi wa APR FC. Umusifuzi wa kane asabiye kandi ikarita y'umuhondo Haruna Niyonzima uri ku ntebe y'abasimbura kubera imytwarire idakwiye.

16:53

86' Koruneri ya AS Kigali

AS Kigali ibonye koruneri itewe na Kalisa Rashid umupira ukurwaho na Rwabugiri Umar uwuteye ibipfunsi.

16:51

85'

16:50

84' Ikarita y'umuhondo

Bishira Latif akiniwe nabi na Bukuru Christophe umusifuzi arabyemeza. Uyu mukinnyi wa AS Kigali abwiye nabi umusifuzi ahita amuha ikarita y'umuhondo.

16:47

81' Gusimbuza

Rick Martel Mba asimbuwe na Nshimiyimana Ibrahim.

16:46

80' APR FC ihushije ubundi buryo

Omborenga Fitina ahinduye umupira ushyizwe utereshejwe umutwe na Manzi Thierry, usanga Mugunga Yves ubanje kuwufungisha igituza, ashatse kuwutera mu izamu uhita ufatwa neza na Bakame.

16:43

77' Coup-franc ya APR FC

Mugunga Yves agushijwe hafi n'urubuga rw'amahina na Ishimwe Christian. Uyu mukinnyi wa APR FC aryamye hasi aho ari kwitabwaho n'abaganga. Byiringiro Lague ahannye iri kosa, umupira ujya hejuru kure y'izamu.

16:40

75'

16:39

73' Igitego cya APR FC

Usengimana Danny afunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC, ashyira mu izamu umupira uhinduwe na Mugunga Yves nyuma yo gucenga myugariro n'umunyezamu ba AS Kigali.

16:37

70' Coup-franc ya AS Kigali

Fosso Raymond akiniwe nabi na Bukuru Christophe inyuma gato y'urubuga rw'amahina rwa APR FC. Ikosa rihanwe na Raymond umupira ujya hejuru kure y'izamu.

16:32

66'

16:31

65' Gusimbuza

Niyonzima Haruna asimbuwe na Fosso Raymond

16:29

63' Ikarita y'umuhondo

Ssentongo Saifi Farouq ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Usengimana Danny.

16:27

61' APR FC igerageje ishoti rya kure

Ari muri metero nka 28, Bukuru Christophe ateye umupira muremure uciye hejuru gato y'izamu rya AS Kigali ririnzwe na Bakame.

16:25

59' Ikarita y'umuhondo

Niyonzima Olivier 'Sefu' ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Haruna Niyonzima.

16:24

58' APR FC ihushije ubundi buryo

Manishimwe Djabel ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina, ugera kuri Usengimana Danny ushyizeho ikirenge ku bw'amahirwe make ye uca hejuru y'izamu.

16:16

50' APR FC iri gusatira muri iyi minota

APR FC yihariye iminota itanu ibanza muri iki gice cya kabiri ariko abakinnyi bayo b'imbere barimo Sugira Ernest na Byiringiro Lague bagowe na ba myugariro ba AS Kigali ndetse n'umunyezamu Ndayishimiye Eric 'Bakame'.

16:12

Igice cya kabiri kiratangiye

16:11

Gusimbuza

APR FC ikoze impinduka: Bukuru Christophe asimbuye Buregeya Prince na we wavunitse.

15:55

Igice cya mbere kirarangiye

15:52

45+7' Coup-franc ya AS Kigali

Mushimiyimana Mohamed akiniye nabi Rick Martel. Ikosa rihanwe na Niyonzima Haruna umupira ukurwaho n'abakinnyi ba APR FC.

15:51

45+6' Koruneri ya APR FC

Sugira Ernest yari yinjiye mu rubuga rw'amahina, ashatse guhindura umupira ushyirwa muri koruneri na Bishira. Omborenga Fitina ateye umupira muremure urengera ku rundi ruhande.

15:49

45+4' Umukino uhagazeho gato

Umukino wongeye guhagarara nyuma y'uko myugariro wa APR FC: Buregeya Prince yicaye hasi mu kibuga agaragaza ko yababaye nyuma yo kugongana n'umukinnyi wa AS Kigali.

15:44

45' Iminota 10 y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota 10 y'inyongera.

15:42

41' Koruneri ya APR FC

Omborenga Fitina ateye koruneri ya APR FC, umupira ugeze kuri Sugira Ernest uwugoganye hamwe na Kalisa Rashid. Umusifuzi Uwikunda Samuel avuze ko abakinnyi ba APR FC bakinnye nabi.

15:39

38' APR FC ihushije igitego cyabazwe

Usengimana Danny asize abakinnyi b'inyuma ba AS Kigali, acenga umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame, atera ishoti rikomeye mu izamu maze Rusheshangoga Michel arahagoboka ashyira umupira muri koruneri ahita agira ikibazo kuri ubu ari kwitabwaho n'abaganga.

15:35

35'

15:32

31' Gusatira kwa AS Kigali

Ssentongo Farouq agerageje gucenga abakinnyi b'inyuma ba APR FC bamubera ibamba, atanze umupira kuri Nsabimana Eric na we awusubiza inyuma kuri Kalisa Rashid uteye ishoti rikomeye rica hejuru y'izamu.

15:31

30' APR FC igarageje ishoti rya kure

Usengimana Danny ahisemo kugerageza ishoti ari nko muri metero 30, atera umupira muremure ufashwe na Bakame.

15:27

26' Gusatira kwa APR FC

Sugira Ernest ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina, Bishira Latif ashyizho umutwe ukurwaho na Ishimwe Christian. Byiringiro Lague na we yongeye kugerageza ishoti, umupira ushyirwa muri koruneri mbere y'uko na Mangwende atera undi mupira ukuwemo na Bakame ateresheje ibipfunsi.

15:20

20' Gusimbuza

Mutsinzi Ange wababaye cyane asohowe mu kibuga ku ngobyi. Asimbuwe na Buregeya Prince ugiye gufatanya na Manzi Thierry mu mutima wa ba myugariro.

15:17

16' Umukino uhagaze gato

Umukino urahagaze mu gihe hari kurwa umukinnyi wa APR FC (Mutsinzi Ange) uryamye imbere y'izamu rye. Agiriye ikibazo mu kavuyo kabaye imbere y'izamu ubwo AS Kigali yateraga koruneri

15:15

14' Coup-franc ya AS Kigali

Niyonzima Olivier 'Sefu' akiniye nabi Rick Martel Mba. Ikosa rihanwe na Kalisa Rashid umupira ushyirwa muri koruneri na Rwabugiri Umar n'ikiganza.

15:13

11' Gusatira kwa APR FC

Byiringiro Lague acomekewe umupira na Niyonzima Olivier Sefu, aca hagati y'abakinnyi ba AS Kigali. Arebye uko umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame ahagaze, ateye umupira uca ku ruhande rw'izamu.

15:11

9' Gusimbuza

Rusheshangoga Michel yinjiye mu kibuga asimbura Benedata Janvier wavunitse.

15:10

APR FC ihushije penaliti

Sugira Ernest ateye penaliti ya APR FC, Ndayishimiye Eric 'Bakame' araryamye akuramo neza umupira.

15:09

8' Penaliti ya APR FC

Nsabimana Eric agushije Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende' mu rubuga rw'amahina, Umusifuzi Uwikunda Samuel yerekana ko ari penaliti.

15:06

5' Abafana si bake i Nyamirambo

Abafana ku mpande zombi biganje aba APR FC ku kigera cya 90% bitabiriye uyu mukino ku rwego ruri hejuru. Ntabwo abenshi baramenyera imikino itangira saa 15:00 kuko ubona ko bakinjira, ariko n'abamaze kuhagera ni benshi.

15:03

2' Amakipe yombi atangiye ahererekanya

Mu minota ibiri imaze gukinwa nta kipe irerekana ko itangiye iri hejuru y'indi: abakinnyi ku mpande zombi batangiye bashaka kubaka, bagerageza kwinjira bagasubizwa inyuma na ba myugariro.

14:59

Umukino uratangiye

Uwikunda Samuel wizihiza isabukuru y'amavuko ni we wahawe kuyobora uyu mukino ufungura Shampiyona: APR FC itangije umukino, umupira wa mbere utewe na Usengimana Danny awuhereza Manishimwe Djabel.

14:59

Ibyitezwe muri iyi shampiyona ya 2019/20


14:49

Amakipe yombi yishyushya

12:04

Andi makipe azahura gute?

Uko amakipe ahura ku munsi wa Mbere wa Shampiyona

Ku wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira


AS Kigali vs APR FC (Stade de Kigali, 15h00)

Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukwakira

Gasogi United vs Rayon Sports FC (Stade Amahoro, 15:00)
Bugesera FC vs Heroes FC (Stade Bugesera, 15:00)
Etincelles FC vs SC Kiyovu (Stade Umuganda, 15:00)
Mukura VS vs Espoir FC (Stade Huye, 15:00)

Ku Cyumweru tariki ya 6 Ukwakira

Marines Fc vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15:00)
AS Muhanga vs Musanze FC (Stade Muhanga, 15:00)
Police FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15:00)

12:03

Abakinnyi bitabajwe ku ruhande rwa APR FC

Umutoza wa APR FC Adil Mohammed Erradi yitabaje:

Rwabugiri Umar
Omborenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Manzi Thierry (c)
Mutsinzi Ange
Niyonzima Olivier
Usengimana Danny
Manishimwe Djabel
Mushimiyimana Mohamed
Byiringiro Lague
Sugira Ernest

12:00

Abakinnyi bitabajwe ku ruhande rwa AS Kigali

Umutoza Nshimiyimana Eric yitabaje:

Ndayishimiye Eric Bakame
Benedata Janvier
Ishimwe Christian
Bishira Latif
Songayingabo Shaffy
Ntamuhanga Tumaini Tity
Kalisa Rachid
Nsabimana Eric Zidane
Haruna Niyonzima (c)
Ssentongo Farouk
Allongho Mba Martel

11:59

Amakipe yombi arashoborana

Mu myaka ya shampiyona irindwi iheruka, nta na rimwe APR FC yabashije gutsinda AS Kigali mu mukino ubanza n’uwo kwishyura. Umukino uheruka guhuza amakipe yombi muri Shampiyona, warangiye anganyije ibitego 2-2.


APR FC iheruka gutsinda AS Kigali mu mikino ibiri yikurikiranya ya shampiyona mu mwaka w’imikino 2011/12.

Imwe mu mikino iheruka guhuza amakipe yombi:

APR FC 2-2 AS Kigali
AS Kigali 0 - 3 APR
AS Kigali 2 - 0 APR
APR 2 - 1 AS Kigali
AS Kigali 1 - 1 APR
APR 0 - 1 AS Kigali
APR 1 - 2 AS Kigali
AS Kigali 1 - 3 APR
APR 0 - 0 AS Kigali
AS Kigali 1 - 2 APR
AS Kigali 0 - 0 APR
APR 0 - 1 AS Kigali
AS Kigali 0 - 3 APR
APR 0 - 1 AS Kigali
APR 2 - 0 AS Kigali
AS Kigali 0 - 2 APR

08:07

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino ufungura Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mwaka w'imikino wa 2019/20 hagati ya AS Kigali na Rayon Sports.

APR FC imaze gutwara Shampiyona inshuro 17 kurusha ikipe iyo ari yo yose mu Rwanda, yabaye iya kabiri mu mwaka ushize w'imikino mu gihe AS Kigali yari yabaye iya karindwi.

Umukino nyir'izina ni mukanya saa 15:00.