APR FC vs Police FC

APR FC 0-1 Police FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Usanase Anitha

14:55

Police FC yegukanye umwanya wa gatatu

Police FC ni yo yegukanye umwanya wa gatatu w'irushanwa ry'Agaciro Cup 2019 nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0.

Umukino wa nyuma urahuza Mukura Victory Sports na Rayon Sports mukanya saa 15:30.

Tubashimire mwese twabanye kuri uyu mukino, ariko ntimujye kure, ahubwo dusubire ku mukino wa nyuma.

14:53

Umukino urarangiye

14:50

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota ine y'inyongera.

14:48

85' Ikarita y'umuhondo

Omborenga Fitina ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Ntirushwa Aime hafi n'izamu rya APR FC.

14:47

84' Gusatira kwa APR FC

OMBORENGA Fitina ahinduye umupira mu izamu ukubitwa ibipfunsi na Gahungu. Usengimana Danny awusubiyemo n'ishoti ridakomeye, ufatwa neza n'uyu munyezamu wa police FC.

14:40

77' Coup-franc ya APR FC

Nimubona Emery akiniye nabi Nshuti Innocent inyuma y'urubuga rw'amahina. Ikosa rihanwe na Omborenga Fitina umupira ujya hanze.

14:36

73' Gusimbuza

APR FC ikoze impinduka ya nyuma: Manishimwe Djabel asimbuwe na Usengimana Danny.

14:35

71' Coup-franc ya APR FC

Iyabivuze akiniye nabi Imanishimwe Emmanuel inyuma gato y'urubuga rw'amahina. Ikosa rihanwe na Omborenga Fitina, umupira ufatwa neza na Habarurema Gahungu.

14:33

69' Igitego cya Police FC

Iyabivuze Osee atsindiye Police FC n'umutwe nyuma y'ikosa ryari rihanwe na Nshuti Savio Dominique wari umaze gukinirwa nabi na Mutsinzi Ange ahagana muri koruneri.

14:29

66' Ikarita y'umuhondo

Niyonzima Olivier Sefu ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Iyabivuze mu kibuga hagati.

14:26

63' Uburyo bwa APR FC

Byiringiro Lague agerageje ishoti rikomeye ari inyuma gato y'urubuga rw'amahina, umupira uca ku ruhande rw'izamu ririnzwe na Habarurema Gahungu.

14:24

61' Gusimbuza

Sugira Ernest asimbuwe na Nshuti Innocent ku ruhande rwa APR FC.

14:20

55' Rwabugiri arokoye APR FC

Rwabugiri Umar akuyemo umupira ukomeye wari utewe na Ndayishimiye Antoine Dominique kuri poto ya kabiri, arirambura akozaho ikiganza, ujya muri koruneri.

14:18

55' Gusimbuza

Ndayishimiye Antoine Dominique asimbuye Ndikumana Magloire.

14:17

54' APR FC ihushije uburyo bwabazwe

Byiringiro Lague acenze Ndayishimiye Celestin na Ndoriyobija Eric, ateye umupira ujya hanze ubwo yageragezaga kuroba umunyezamu Habarurema Gahungu wa Police FC.

14:14

52' Gusimbuza

Ntirushwa Aime asimbuye Ngendahimana Eric ku ruhande rwa Police FC.

14:10

48' Gusatira kwa Police FC

Ndikumana Magloire ahinduye umupira ukomeye ushyizwe muri koruneri na Manzi Thierry. Nimubona Emery awuteye, awusubiza mu kibuga ukorwaho Iyabivuze Osee mbere y'uko ufatwa na Rwabugiri Umar.

14:07

Igice cya kabiri kiratangiye

14:06

Gusimbuza

APR FC ikoze impinduka ya mbere: Nizeyimana Djuma asimbura Ishimwe Kevin.

Nizeyimana Djuma yaherukaga gukina mu mukino wa gicuti yakinnye ubwo APR FC yahuraga na Gasogi United.

14:02

Andi mafoto yaranze igice cya mbere

13:48

Igice cya mbere kirarangiye

13:47

45' Umunota w'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye umunota umwe w'inyongera.

13:44

39' APR FC igerageje ishoti rya kure

Butera Andrew ateye ishoti rya kure ku bw'amahirwe make umupira uca ku ruhande rw'izamu rya Police FC. Habarurema Gahungu yari yahagaze ngo arebe aho umupira urengera kuko yari yizeye ko ujya hanze.

13:41

36' Koruneri ya APR FC

Manishimwe Djabel atanze umupira kuri Mangwende, na we atera umupira ukomeye ushyizwe muri koruneri na Nsabimana Aimable. Ishimwe Kevin awusubije mu kibuga, ushyirwaho umutwe na Niyonzima Olivier 'Sefu' ujya hanze.

13:35

30' Police FC yagabanyije umuvuduko

Police FC yagabanyije imbaraga yatangiranye umukino. Abakinnyi bayo bari gukinira inyuma muri iyi minota. APR FC ikomeje gushaka uburyo ibona igitego ariko abarimo Manishimwe Djabel na Byiringiro Lague babuze aho baca.

13:29

24' Ubundi buryo bwa APR FC

APR FC ihushije ubundi buryo ku mupira uhinduwe na Omborenga Fitina, ushyirwaho umutwe na Nimubona Emery ujya muri koruneri. Manishimwe Djabel asubije umupira mu kibuga, Butera Andrew abura inzira, awusubiza inyuma.

13:23

19' APR FC ihushije uburyo bwabazwe

Byiringiro Lague ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, usanga Sugira Ernest ushatse kuwutera yihengetse, ugarurwa na myugariro wa Police F. Ishimwe Kevin yari ashatse kuwushyira mu izamu, ukurwaho na Ndoriyobija Eric.

13:20

13' Police FC ihushije uburyo bwiza

Mico Justin ahannye ikosa ryakozwe na Byiringiro Lague, umupira ukozwaho umutwe na Nshuti Savio ariko usanga Sugira Ernest ahagaze neza, awushyira muri koruneri. Abasifuzi bemeje ko umupira warengejwe na Police FC.

13:19

11' Ikarita y'umuhondo

Byiringiro Lague akiniye nabi Ndayishimiye Celestin hafi n'izamu, ahabwa ikarita y'umuhondo na Mulindangabo Moise.

13:16

5' Umukino utangiriye ku rwego rwo hejuru

Umukino watangiye uri ku rwego rwo hejuru nubwo kugeza ubu nta kipe irabona uburyo bukomeye bwashoboraga gutanga igitego ku makipe yombi. Ndikumana Magloire ari kugora abakinnyi b'inyuma ba APR FC barimo Imanishimwe Emmanuel.

13:15

Umukino uratangiye

Umukino ugiye kuyoborwa na Mulindangabo Moise. APR FC yabanje mu kibuga ikipe isanzwe imenyerewe nk'iya mbere mu gihe Police FC na yo yitabaje abakinnyi bayo bakomeye.

12:49

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Rwabugiri Umar
Omborenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Manzi Thierry (c)
Mutsinzi Ange
Niyonzima Olivier
Byiringiro Lague
Buteera Andrew
Sugira Ernest
Manishimwe Djabel
Ishimwe Kevin

12:47

Abakinnyi ba Police FC babanje mu kibuga

Habarurema Gahungu
Nsabimana Aimable (c)
Nimubona Emery
Ndayishimiye Celestin
Munyakazi Youssuf Lule
Mico Justin
Nshuti Savio Dominique
Iyabivuze Osee
Ndikumana Magloire
Ndoriyobija Eric
Ngendahimana Eric

12:47

Ikaze kuri Stade Amahoro i Remera

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade Amahoro i Remera hagiye kubera umukino w'umwanya wa gatatu w'irushanwa ry'Agaciro Cup 2019 hagati ya APR FC na Police FC

Ni irushanwa rihuza amakipe yaje mu myanya ine ya mbere muri Shampiyona

APR FC yasezerewe na Mukura VS mu gihe Police FC yasezerewe na Rayon Sports..