AS Kigali vs Proline FC

AS Kigali 1-1 Proline FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Usanase Anitha

16:59

AS Kigali izajya gushakira intsinzi i Kampala

AS Kigali inaniwe gutsindira Proline FC i Nyamirambo mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kampala mu byumweru bibiri biri imbere, tariki ya 28 Nzeri 2019.

Tubashimire twese twabanye kuri uyu mukino, tuzasubire ejo ku Cyumweru hasozwa imikino y'Agaciro Cup 2019 kuri Stade Amahoro i Remera.

16:53

Umukino urarangiye

16:51

90+1' AS Kigali ihushije uburyo bwiza

Nkinzingabo Fiston ananiwe gutsindira AS Kigali ku mupira uhushijwe na Musitafa Mujuzi, uyu mukinnyi wa AS Kigali ateye ishoti rikomeye hirya y'izamu.

16:49

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane, Aler Michael James yerekanye iminota y'inyongera.

16:47

85' Igitego cya AS Kigali

Ssentongo Farouq yishyuriye AS Kigali kuri penaliti. Uyu rutahizamu wa AS Kigali ateye ishoti rikomeye umunyezamu wa Proline FC, Hassan Matovu ajya mu rundi ruhande.

16:45

85' Penaliti ya AS Kigali

Umusifuzi atanze penaliti nyuma y'uko myugariro wa Proline FC agwiriye umupira akawukora n'ikiganza.

16:43

83' Gusimbuza

Proline FC ikoze impinduka ya nyuma:James Begisa asimbuwe na Isiagi Andrew Okiring.

16:41

81' Gusatira kwa AS Kigali

Nkinzingabo Fiston yashoboraga gufungura amazamu ku ruhande rwa AS Kigali, umupira ukomeye ateye uca ku ruhande rw'izamu ririnzwe na Hassan Matovu.

16:39

78' Gusimbuza

Hakim Kiwanuka asimbuwe na kapiteni wa Proline FC, Noordin Bunjo uhise unahabwa igitambaro.

16:34

73' Gusimbuza

Proline FC ikoze impinduka ya mbere; Sam Kintu asimbuwe na Hamis Kizza

16:33

72' Gusimbuza

Nshimiyimana Eric akoze impinduka ya nyuma mu mukino: Nshimiyimana Ibrahim asimbuwe na Cyitegetse Bogarde ku ruhande rwa AS Kigali.

16:30

70' AS Kigali ihushije igitego cyabazwe

Nsabimana Eric 'Zidane' ahushije igitego cyabazwe ku mupira uhinduwe na Nshimiyimana Ibrahim mu rubuga rw'amahina, uyu mugenzi we ananirwa kuwukozaho ikirenge.

16:27

66' Gusatira kwa Proline FC

James Begisa agerageje ishoti ryo hasi, umupira ufatwa neza na Bate Shamiru. Ibrahim Wamannah na we yagerageje ubundi buryo, abakinnyi b'inyuma ba AS Kigali barimo Ishimwe Christian batabara izamu ryabo.

16:20

60' AS Kigali ipfushije ubusa uburyo ibonye

AS Kigali ibonye koruneri itewe na Rusheshangoga Michel, umupira ushyizweho umutwe na Bishira Latif ugeze kuri Nsabimana Eric ananirwa kwitonda ngo arebe aho ashyira umupira, atera ishoti rijya hirya ku ruhande.

16:18

57' Gusimbuza

Rick Mba aherejwe umupira na Ishimwe Kevin, atera umupira unyuze imbere y'izamu rya Proline FC. Uyu rutahizamu wa AS Kigali ahise asimburwa na Ruhinda Farouq.

16:15

53' Coup-franc ya Proline FC

Bright Anukani ateye umupira ukomeye ahana ikosa rikozwe na Rusheshangoga Michel, umupira uca imbere gato y'izamu rya AS Kigali urarenga.

16:11

51' Coup-franc ya AS Kigali

AS Kigali ibonye umupira w'umuterekano utewe na Rick Martel Allogo Mba, umupira ukurwamo na Hassan Matovu n'ibipfunsi. Proline FC ihise ikora contre-attaque ariko ubwugarizi bwa AS Kigali bwirwanaho.

16:10

49' Gusatira kwa Proline FC

Ikipe yo muri Uganda ibonye indi koruneri itewe na Anukani, umupira ushyizweho umutwe na Ivan Bogere ujya ku rundi ruhande mbere y'uko Benedata ashyiraho umutwe ndetse na Bate Shamiru agafata neza umupira.

16:08

47' Igitego cya Proline FC

Proline FC ifunguye amazamu ku gitego cyiza gitsinzwe na Bright ANUKANI ku ishoti rikomeye atereye muri metero nka 25. Umunyezamu Bate Shamiru arirambuye ariko agwa mu izamu ndetse umupira ntiyabasha kuwugeraho.

16:05

Igice cya kabiri kiratangiye

Proline FC itangiye igice cya kabiri isatira ndetse ibona koruneri itewe na Bright Anukani, umupira urengera ku rundi ruhande.

16:04

Gusimbuza

AS Kigali ikoze impinduka ya mbere: Benedata Janvier asimbuye Makon Ngola.

15:47

Igice cya mbere kirarangiye

15:47

45' Umunota w'inyongera

Umusifuzi wa kane, Aler Michael James yerekanye umunota umwe w'inyongera.

15:45

44' Uburyo bwiza kuri AS KIgali

Rusheshangoga Michel ahawe umupira na Ntamuhanga Tumaini, atera ishoti rikomeye atunguye umunyezamu Hassan Matovu uhise ushyira umupira muri koruneri. Mba Rick ateye uyu mupira, ukurwaho n'abakinnyi ba Proline FC, AS Kigali ihita iwurenza.

15:42

40' Proline FCikomeje gushaka igitego

Abakinnyi ba AS Kigali ntabwo batindana umupira. Proline FC ifite imbaraga nyinshi mu gukora contre-attaque aho buri mupira bari kubona bari guhita bawohereza imbere. Kiwanuka agerageje irindi shoti, umupira uca ku ruhnade rw'izamu rya AS KIgali.

15:39

37' Coup-franc ya Proline FC

Nsabimana Eric akiniye nabi Hakim Kiwanuka inyuma gato y'urubuga rw'amahina. Ikosa rihanwe na Mustafa Mujuzi n'ishoti rikomeye, umupira uca hejuru gato y'izamu rya AS Kigali.

15:33

30' Ubundi buryo bwa Proline FC

Hakim Kiwanuka yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina rwa AS Kigali, awuhinduye ku ruhande usanga mugenzi we, Bright Anukani uhise ugwa hasi maze Ivan Bogere atera ishoti rirerire rinyuze hejuru kure y'izamu.

15:26

24' AS Kigali yagabanyije umuvuduko

AS Kigali yatakaje umuvuduko yatangiriyeho umukino. Proline FC yihariye umupira muri iyi minota ndetse ikomeje kugerageza uburyo bwinshi bugana ku izamu rya AS KIgali n'ubwo kugeza ubu imaze kubona bumwe gusa bukomeye, bwakuwemo n'umunyezamu Bate Shamiru.

15:20

18' Koruneri ya Proline FC

Proline FC itangiye gusatira cyane muri iyi minota: Ikipe yo muri Uganda ibonye uburyo bukomeye ku mupira ushyizweho umutwe na rutahizamu wayo, umupira ukomeye ukurwaho na Bate Shamiru mu gihe bawusubijemo, umusifuzi akavuga ko habayeho ikosa.

15:18

13' AS Kigali ihushije uburyo bwiza

Nsabimana Eric acomekewe umupira mwiza ari hafi n'izamu, awutanga kuri mugenzi we, Rick Alongo Mba uteye ishoti ridakomeye, rifatwa n'umunyezamu wa Proline FC, Hassan.

15:05

3' Poto ya AS Kigali

AS Kigali ibonye koruneri itewe na Rusheshangoga Michel, umupira ushyizweho umuywe na Bishira Latif ugarurwa n'ipoto y'izamu mbere y'uko Proline ikiza izamu.

15:01

Umukino uratangiye

Umukino uyobowe na Ring Nyier Akech Malongo ukomoka muri Sudani y'Epfo: AS Kigali itangije umupira ndetse itangira isatira. Proline FC yambaye imyambaro yayo y'umuhondo irimo immirongo imanutse mu gatuza mu gihe AS Kigali yambaye ubururu.

14:53

Amakipe yombi yishyushya

14:16

Abakinnyi bitabajwe ku ruhande rwa Proline FC

Hassan Matovu
Saka Mpiima
Mukisa Yusuf
Mujuzi Mustafa (c)
Bernard Muwanga
Wammanah Ibrahim
Begisa James
Anukani Bright
Ivan Bogere
Hamisi Kizza
Kiwanuka Hakim

Abasimbura: Magola Shatif, Ibhrahim Ssendi, Kintu Sam, Okiringi Andrew, Richard Ajuna, Sula Sekamwa na Bunjo Noordin.

Umutoza: Mathias Lule

12:31

Abakinnyi bitabajwe ku ruhande rwa AS Kigali

Bate Shamiru
Rusheshangoga Michel
Ishimwe Christian
Songayingabo Shaffy
Bishira Latif
Ntamuhanga Tumaine
Alongo Mba Rick
Makon Thierry
Nshimiyimana Ibrahim
Nsabimana Eric
Nkizingabo Fiston

Abasimbura: Ndayishimiye Eric, Benedata Janvier, Essombe Patrick, Nova Bayama, Cyitegetse Bogarde, Ruhinda Farouq na Ahoyikuye Jean Paul

Umutoza: Nshimiyimana Eric.

11:33

Proline FC nta bigwi ifite ku ruhando Nyafurika

Proline FC ni ikipe yavutse mu 2006 nk'Ishuri ry'Umupira w'Amaguru rigamije kuzamura impano z'abakinnyi bato bari hagati y'imyaka itandatu na 17, mu bahungu n'abakobwa.

Buteera Andrew ukinira APR FC n'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' ni umwe mu bazamukiye muri iyi kipe.

Nyuma y'imyaka itatu, yahisemo gukina muri Uganda Premier League, igura ikipe ya Nalubale FC, ikomezanya izina rya Proline FC.

Mu 2014 NA 2017, yasubiye mu cyiciro cya kabiri.

Muri uyu mwaka wa 2019 ni bwo yagarutse mu cyiciro cya mbere ndetse itwara Igikombe cy'Igihugu, ibona itike yo gukina imikino ya CAF.

Mu ijonjora rya mbere mu irushanwa ry'uyu mwaka, yasezereye Masters Security yo muri Malawi ku bitego 3-0 (3-0, 0-0).

11:29

AS Kigali irabasha gusubira mu byo yakoze mu 2014?

Ubwo AS Kigali yaherukaga kujyana na Nshimiyimana Eric muri CAF Confederation mu 2014, basezerewe mu ijonjora rya gatatu na DifaĆ¢ El Jadidi yo muri Maroc ku bitego 3-1.

Ikipe y'Umujyi yari yatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye i Kigali.

Mu ijonjora rya mbere ry'irushanwa ry'uyu mwaka, AS Kigali yasezereye KMC FC yo muri Tanzania ku bitego 2-1 (0-0, 1-2).

11:27

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino ubanza w'ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup hagati ya AS Kigali na Proline FC yo muri Uganda..

Ni irushanwa rihuza amkipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika.

AS Kigali yatwaye Igikombe cy'Amahoro mu Rwanda mu gihe Proline FC yatwaye Uganda Cup, amakipe yombi abona itike yo gukina iri rushanwa rya CAF.

Umukino nyir'izina ni mukanya saa 15:00.