APR FC vs Mukura Victory Sports

APR FC 2-2 Mukura Victory Sports

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Usanase Anitha

15:21

APR FC irasezerewe, Mukura VS igeze ku mukino wa nyuma

Mukura Victory Sports igeze ku mukino wa nyuma w'Irushanwa ry'Agaciro 2019 nyuma yo gusezerera APR FC kuri penaliti 3-2.

Amakipe yombi yari yanganyije ibitego 2-2 mu minota isanzwe y'umukino.

Umukino wa kabiri ugiye guhuza Rayon Sports na Police FC.

15:19

APR FC ihushije penaliti ya nyuma

Manishimwe Djabel ateye penaliti ya gatanu ya APR FC, umupira udakomeye ateye ufatwa na Bikorimana Gerard.

15:18

Mukura VS ihushije penaliti ya kane

Kapiteni wa Mukura, Duhayindavyi Gael ahushije penaliti ya kane, arayiteye izamuka hejuru y'izamu.

15:17

APR FC ihushije penaliti ya kane

Mutsinzi Ange ahushije penaliti ya kane ya APR FC, arayiteye ikurwamo na Bikorimana Gerard.

15:16

Mukura VS yinjije penaliti ya gatatu

Rugirayabo Hassan ateye penaliti ya gatatu ya Mukura, arayinjiza

15:15

APR FC itsinze penaliti ya gatatu

Omborenga Fitina yinjiye penaliti ya gatatu

15:15

Mukura VS yinjije penaliti ya kabiri

Nwosu Samuel ateye penaliti ya kabiri ya Mukura, arayinjiza.

15:11

APR FC ihushije penaliti ya kabiri

Mushimiyimana Mohamed ateye penaliti ya kabiri ya APR FC, igarurwa n'umutambiko w'izamu.

15:10

Mukura VS yinjije penaliti ya mbere

Olie Jacques ateye penaliti ya mbere ya Mukura, arayinjiza

15:09

APR FC itsinze penaliti ya mbere

Ishimwe Kevin ateye penaliti ya mbere ya APR FC, arayinjiza.

15:02

Umukino urarangiye

Iminota 90 y'umukino wahuzaga APR FC na Mukura Victory Sports urangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2. hagiye kwitabzwa penaliti.

15:00

90' Gusimbuza

Mukura Victory Sports ikoze impinduka: Mbazumutima Mamadou asimbuye Tuyishimire Eric 'Congolais'.

14:52

83' APR FC ihushije igitego cyabazwe

Ishimwe Kevin ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina, uhura na Nshuti Innocent uwuteye mu izamu, Bikorimana Gerard awukuramo. Uyu munyezamu wa Mukura ahise aryama hasi ndetse ari kwitabwaho n'abaganga.

14:44

76' Gusimbuza

Usengimana Danny watsindiye APR FC igitego cya mbere, asimbuwe na Nshuti Innocent.

14:40

72' Ikarita y'umuhondo

Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gushyamirana na myugariro wa Mukura, Rugirayabo Hassan.

14:35

67' Igitego cya kabiri cya MUkura

Ntwari Evode atsindiye Mukura Victory Sports igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye atereye muri metero nka 23. Tuyishimire Eric 'Congolais' atanze uyu mupira nyuma yo kuwambura Ishimwe Kevin.

14:32

64' Igitego cya kabiri cya APR FC

Byiringiro Lague atsindiye APR FC igitego cya kabiri nyuma yo gucenga abakinnyi batatu ba Mukura ahereye kuri Senzira Mansour. Niyomugabo Claude ni we utanze uyu mupira wa nyuma uvuyemo igitego.

14:30

61' Coup-franc ya Mukura VS

Niyomugabo Claude akiniye nabi Tuyishimire Eric 'Congolais' inyuma gato y'urubuga rw'amahina.
Ikosa rihanwe n'uyu mukinnyi ukiri muto wa Mukura, umupira ufatwa neza na Ntwari Fiacre ubanje kwirambura.

14:25

57' Mukura irarokotse

Usengimana Danny ananiwe gutsindira APR FC igitego cya kabiri ku mupira ahise yamburwa na Bikorimana. Uyu munyezamu wa Mukura awukoze n'intoki ari hanze y'uruburaga rwe, ahabwa ikarita y'umuhondo.

14:23

55' Igitego cyanzwe

Usengimana Danny yari atsindiye APR FC igitego cya kabiri ku mupira aherejwe na Manishimwe Djabel, ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

14:21

52' Coup-franc ya Mukura

Omborenga Fitina akiniye nabi Ndizeye Innocent wa Mukura. Ikosa rihanwe na Ntwari Evode, APR FC ihita isubirana umupira mu gihe na yo yongeye kuwutakaza ariko Mutsinzi Ange aratabara.

14:16

48' igitego cya APR FC

APR FC ibonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Danny Usengimana ku mupira uhinduwe na Byiringiro Lague. Ubwugarizi bwa Mukura n'umunyezamu Bikorimana bananiw gukiza izamu kugeza ubwo Usengimana yohereje umupira mu rushundura.

14:12

Igice cya kabiri kiratangiye

Mukura Victory Sports ni yo itangiranye umupira mu gice cya kabiri. Nwosu SAMUEL atanze umupira kuri Ntwari Evode, bawuteye imbere uhita urenga.

14:11

Gusimbuza

APR FC ikoze impinduka enye icya rimwe: Manzi Thierry, Manishimwe Djabel, Omborenga Fitina na Nshimiyimana Mohamed bagiye mu kibuga mu mwanya wa Rwabuhihi Placide, Mugunga Yves, Nshimiyimana Yunussu na Bukuru Christophe.

13:55

Igice cya mbere kirarangiye

13:52

45' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota ine y'inyongera.

APR FC ikomeje gushaka uko yishyura mu gihe ubwugarizi bwa Mukura buyobowe na Ngirimana Alex buhagaze neza.

13:47

40' Umukino uhagaze gato

Umukino uhagazeho hago mu gihe hari kuvurwa umunyezamu wa Mukura, Bikorimana Gerard umaze kugongana na rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague washakaga kumuroba.

13:42

35' Gusatira kwa APR FC

Byiringiro Lague yinjiranye umupira mu ruhande rw'iburyo, awuhinduye mu izamu ukorwaho na myugariro wa Mukura, Ngirimana, mbere y'uko umugarukira ukajya hanze.

Uyu rutahizamu wa APR FC yibwiraga ko ari koruneri, ariko umusifuzi wo ku ruhande amubwira ko ari we wakoze umupira bwa nyuma.

13:35

28' Coup-franc ya APR FC

APR FC ibonye umupira w'umuterekano utewe na Ishimwe Kevin, ariko ba myugariro ba Mukura basumba ba rutahizamu ba APR FC, babakuraho umupira n'umutwe. Mukura ihise ikora contre-attaque, Ndizeye Innocent ateye umupira imbere y'izamu habura mugenzi we uwukoraho.

13:31

25' Igitego cya Mukura

Mukura Victory Sports ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Nwosu Samuel ku mupira wari uturutse ibumoso ku ruhande, utewe na Tuyishimire Eric.

Ikipe y'i Huye yahereye kare ishaka igitego ndetse ibashije kubigeraho.

13:26

19' Gusatira kwa APR FC

Ishimwe Kevin agerageje kwinjira mu rubuga rw'amahina rwa Mukura, atera ishoti rikomeye rifata Duhayindavyi uhise uryama hasi.

Niyomugabo Claude ahinduye umupira muremjure mu izamu, ufatwa na Bikorimana Gerard.

13:20

15' Nta kipe irareba mu izamu ry'indi

Mukura Victory Sports ikomeje kwiharira umupira muri iyi minota ya mbere ndetse abakinnyi bayo bamaze guhusha uburyo butatu bwiza.

Abakinnyi b'inyuma ba APR FC ntabwo barahuza.

Buregeya Prince wakinishijwe mu kibuga hagati na we ntabwo arabasha guhuza na Bukuru Christophe.

13:18

Abakinnyi bitabajwe ku ruhande rwa Mukura

Bikorimana Gerard
Senzira Mansoul
Rugirayabo Hassan
Ngirimana Alexis
Ntwali Evode
Duhayindavyi Gael
Niyonkuru Ramadhan
Tuyishimire Eric Congolais
Ndizeye Innocent
Nwosu Samuel.

13:17

Abakinnyi bitabajwe ku ruhande rwa APR FC

Umutoza wa APR FC, Erradi Mohamed yitabaje abakinnyi bagize ikipe ya kabiri:

Ntwari Fiacre
Nshimiyimana Yunussu
Niyomugabo Claude
Mutsinzi Ange
Rwabuhihi Placide
Bukuru Christophe
Buregeya Prince
Byiringiro Lague
Usengimana Danny
Mugunga Yves
Ishimwe Kevin

13:13

Ikaze kuri Stade Amahoro i Remera

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade Amahoro i Remera hari kubera umukino wa mbere w'irushanwa ry'Agaciro Cup 2019 hagati ya APR FC na Mukura Victory Sports.

Iri rushanwa rihuza amakipe yaje mu myanya ine muri Shampiyona.

Umukino wa kabiri urahuza Rayon Sports na Police FC.

Umukino w'umwanya wa gatatu n'uwa nyuma, izakinwa ku Cyumweru.