Rwanda vs Seychelles

Rwanda 7-0 Seychelles

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Usanase Anitha

19:54

Amavubi atsindiye kujya mu matsinda yo gushaka Itike y'Igikombe cy'Isi

Ikipe y'u Rwanda 'Amavubi' itsinze Seychelles ibitego 7-0, iyisezerera mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar ku bitego 10-0 mu mikino yombi.

Amavubi atsindiye gukomeza mu matsinda azamenyekana mu minsi iri imbere.

Turabashimiye mwese twabanye kuri uyu mukino. Tuzasubire ku wa Gatanu mu mikino y'Agaciro Cup aho APR FC izahura na Mukura Victory Sports mu gihe Rayon Sports izahura na Police FC kuri Stade Amahoro.

19:52

Umukino urarangiye

19:52

90+1' Seychelles yirwanyeho

Bizimana Djihad ateye ishoti rikomeye rikurwamo n'umunyezamu Barra Romeo. Imanishimwe Emmanuel agezweho n'uyu mupira, awusubijemo ukurwaho na myugariro Sourris Michel.

19:51

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane, umunya-Eritrea Zekarias Bhebre Yonas yerekanye iminota ibiri y'inyongera muri uyu mukino uri kubera i Nyamirambo.

19:48

88' U Rwanda ruhushije ubundi buryo

Tuyisenge Jacques akinannye na Omborenga Fitina uzamukanye umupira yihuta, awuhinduye mu rubuga rw'amahina usanga Bizimana Djiahd ubanze kuwugabanya, agiye gutera mu izamu ujya hanze n'ubwo yasaga n'usunitswe.

19:44

82' U Rwanda ruhushije ubundi buryo

Sugira Ernest abonye uburyo bwiza imbere y'izamu, ateye umupira uramutenguha ujya ku ruhande mu gihe Mangwende awusubijemo, ufatwa na Barra Romeo ahita aryama.

19:42

80' Gusimbuza

Sugira Ernest yinjiye mu kibuga, asimbuye Kagere Meddie watsinze ibitego bibiri muri uyu mukino.

19:40

79' Igitego cya karindwi cy'u Rwanda

Hakizimana Muhadjiri atsinze igitego cya karindwi cy'Amavubi ku mupira aboneye ku ipoto ya kabiri nyuma yo guhindurwa na kapiteni Tuyisenge Jacques.

19:37

77' Muhadjiri akinnye nabi

Amavubi yari abonye ubundi buryo bwo gusatira, Hakizimana Muhadjiri acenze myugariro wa Seychelles yizungurukije ku mupira ariko ateye ishoti rijya hejuru kure cyane y'izamu.

19:35

74' Gusimbuza

Kapiteni wa Seychelles, Vidot Sennky asimbuwe na Sophola Marlone mu gihe Sinon Keren asimbuwe na Chetty Leroy.

19:33

71' Gusimbuza

Manzi Thierry yinjiye mu kibuga ku ruhande rw'Amavubi, afashe umwanya wa Rwatubyaye Abdul.

Umutoza w'Amavubi atangiye gutekereza ku ijonjora rya nyuma rya CHAN 2020, aho u Rwanda ruzahura na Ethiopia mu minsi 12 iri imbere.

19:31

70' Igitego cyanzwe

Kagere Meddie yari atsinze igitego cya karindwi cy'u Rwanda ku mupira uhinduwe na Omborenga Fitina, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

Ni igitego cya kane cy'Amavubi cyanzwe muri uyu mukino.

19:22

62' Gusimbuza

Niyonzima Olivier 'Sefu' yinjiye mu kibuga mu mwanya wa Mukunzi Yannick ku ruhande rw'u Rwanda.

19:20

57' Ikarita y'umuhondo

Labrosse Brandon wa Seychells ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Yannick Mukunzi mu kibuga hagati. Uyu mukinnyi wo hagati w'Amavubi ari kwitabwaho n'abaganga.

19:18

54' Igitego cya gatandatu

Imanishimwe Emmanuel ahinduye umupira mu izamu, umunyezamu Barra Romeo awutanga KAGEREa, awushyira muri koruneri.

Bizimana Djihad ateye uyu mupira w'umuterekano usanga Mukunzi Yannick ushyizeho umutwe, uruhukira mu izamu.

Rwnada 6-0 Seychelles (agg 9-0).

19:15

52' Igitego cyanzwe

Amavubi yari abonye uburyo bwo gutsinda igitego cya gatandatu ku mupira utewe na Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende', ariko umusifuzi wo ku ruhande avuze ko habayeho kurarira.

Amavubi akomeje kwiharira umukino ndetse ari guhanahana mu buryo bushimisha abafana.

19:12

50' Igitego cya gatanu cy'u Rwanda

Rutahizamu Meddie Kagere atsinze igitego cya gatanu cy;u Rwanda ku mupira uhinduwe na Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende' mu rubuga rw'amahina. Na we yari ahawe na Hakizimana Muhadjiri.
'

19:08

47' Amavubi yongeye gutangira ari hejuru

Hakizimana Muhadjiri ahushije uburyo bwiza ku mupira ateye ukajya hejuru y'izamu. Kagere Meddie na we abonye ubundi buryo, ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

19:05

Igice cya kabiri kiratangiye

Vioot Gerrick atanze umupira kuri Labrosse Brandon na we ahita atera awutera imbere ufatwa n'Amavubi.

18:49

Igice cya mbere kirarangiye

18:49

45' Amavubi ahushije uburyo bwabazwe

Hakizimana Muhadjiri acomekeye umupira Mangwende na we acenga umukinnyi w'inyuma wa Seychelles. Ahinduye umupira mu izamu, Kagere na Tuyisenge bananirwa kuwukoraho, urenzwa na Constance Adrian.

18:44

39' Koruneri y'Amavubi

Labrosse Brandon arengeje umupira wari ukurikiwe na Omborenga. Bizimana Djihad ateye iyi koruneri, umupira ukurwaho na Bacco Errol Olivier mbere y'uko umupira usubira ku bakinnyi b'u Rwanda.

18:40

Andi mafoto

18:40

35' Igitego cyanzwe

Tuyisenge atsinze igitego cya gatanu ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira. Meddie Kagere yari abonye uburyo bwiza agushwa na myugariro wa Seychelles, umusifuzi arabyihorera. Umupira ugezweho na Jacques, awuteye mu izamu umusifuzi avuga ko yarayemo.

18:38

33' Igitego cya kane cy'u Rwanda

Kapiteni w'Amavubi Tuyisenge Jacques atsinze igitego cya kane cy'Amavubi ku mupira uhinduwe na Omborenga Fitina nyuma yo guherezwa neza na Bizimana Djihad.

Rwanda 4-0 Seychelles (agg 7-0).

18:36

32' Ubundi buryo bw'Amavubi

Myugariro w'Amavubi Bayisenge Emery ateye ishoti rikomeye rifatwa mu buryo bugoranye n'umunyezamu Barra Romeo.

18:32

28' Igitego cya gatatu cy'u Rwanda

Tuyisenge Jacques atsinze igitego cya gatatu cy'u Rwanda ku mupira uhinduwe na Kagere, Muhadjiri ashatse kuwutanguranwa na ba myugariro, awushota umunyezamu. Uragarutse usanga Kapiteni Tuyisenge ahagaze neza, aterekamo igitego cya gatatu.

18:31

27' Igitego cya kabiri cy'u Rwanda

Kagere Meddie atsinze igitego cya kabiri cy'Amavubi ku mupira ateresheje umutwe, aroba umunyezamu Barra Romeo wari uhagaze ahagana imbere.

18:29

24' Cooup-franc ya Seychelles

Rwatubyaye Abdul yihanangirijwe n'umusifuzi nyuma yo gukinira nabi rutahizamu wa Seychelles, Labrosse Brandon. Ikosa rihanwe na Vigoot Gerrick umupira ujya hanze.

18:26

22' Tuyisenge ahushije igitego

Kapiteni w'Amavubi Tuyisenge Jacques acomekewe umupira, yinjiye mu rubuga rw'amahina, ahura n'umunyezamu Barra Romeo wasohotse, ashatse kumuroba awukoraho ujya hanze. Bwari ubundi buryo bwiza ku Mavubi.
Umunyezamu abanje kuryama hasi, yitabwaho n'abaganga.

18:25

20' Ubwitabire bw'abafana buragereranyije

Abanyarwanda batari bake baje kureba uyu mukino washyizwe ku masaha ya nimugoroba kugira ngo boroherezwe. N'ubwo abenshi batanyuzwe no kwishyura ibihumbi 2,000 aha make ariko bitabiriye uyu mukino.

18:20

16' Igitego cy'u Rwanda

Bizimana Djihad afunguye amazamu ku ruhande rw'Amavubi nyuma y'umupira w'umuterekano utewe na Hakizimana Muhadjiri, bawukoraho, ugarutse inyuma y'urubuga rw'amahina, uyu musore ukina mu Waasland Beveren mu Bubiligi atera ishoti riruhukiye mu nguni yo hejuru mu izamu.

18:19

15' Coup-franc y'Amavubi

Ikipe y'u Rwanda ibonye umupira w'umuterekano inyuma gato y'urubuga rw'amahina rwa Seychelles ahagana muri koruneri, ni nyuma y'uko myugariro wa Seychelles akiniye nabi Kagere mbere y'uko ahindura umupira.

18:17

13' Seychelles ihushije igitego ku buryo bwiza

Labrosse Brandon acenze abakinnyi batatu bo hagati b'Amavubi, atanga umupira kuri mugenzi we, Vigoot Gerrick uteye ishoti rikomeye rica ku ruhandenyamara yari asigaranye n'umunyezamu Kimenyi Yves.

18:14

10' Amavubi ahushije igitego cyabazwe

Rutahizamu w'Amavubi Tuyisenge ahushije igitego cyabazwe ku mupira ateye aroba umunyezamu Barra Romeo wari usohotse, ariko ku bw'amahirwe make ujya ku ruhande. Bwari ubundi buryo bwiza ku Mavubi.

Ikipe y'igihugu yaciye akarongo, iri gukinira mu kibuga cya Seychelles.

18:12

8' Koruneri y'Amavubi

Hakizimana Muhadjiri yirukanse ku mupira urengejwe na myugariro wa Seychelles. Amavubi abonye koruneri itewe na Bizimana Djihad, Mukunzi Yannick ashyizeho umutwe, umupira ujya hejuru y'izamu.

18:10

5' Gusatira kwa Seychelles

Rutahizamu wa Seychelles, Franchette Brandon yari agerageje kwinjira mu rubuga rw'amahina rw'Amavubi, Rwatubyaye amwambura umupira mu buryo bwiza ku buryo anakomewe amashyi n'abafana batari bake baje kureba uyu mukino.

18:07

3' Amavubi ahushije igitego cyabazwe

Tuyisenge Jacques ahaye umupira Omborenga ku ruhande rw'iburyo, uyu na we yigiye imbere, ahindura umupira uruhukiye ku izamu, ukozweho gato na Tuyisenge Jacques ujya hanze. Bwari uburyo bwiza ku ikipe y'u Rwanda.

18:05

2' Coup-franc ya Seychelles

Omborenga Fitina akiniye nabi rutahizamu wa Seychelles, ikosa rihanwe na Constance Adrian umupira uruhukira mu biganza bya Kimenyi Yves.

18:03

Umukino uratangiye

Umusifuzi Mogos Tsegay wo muri Eritrea atangije umukino. Amavubi ni yo ateye umupira bwa mbere, rutahizamu wayo Meddie Kagere atanga umupira kuri Bizimana Djihad na we asubiza umupira inyuma.

Umusifuzi wa mbere wo ku ruhande ni Ali Salih Suleiman, uwa kabiri ni Tewelde Yohannes mu gihe uwa kane ari Zekarias Dhebre Yonas, bose bo muri Eritrea naho Komiseri ni Otende Charles wo muri Congo Brazzaville.

17:47

Amakipe yombi arangije kwishyushya

Abakinnyi ku mpande zombi bishyuhije mu gihe cy'iminota 30, basubiye mu rwambariro mbere y'uko umukino nyir'izina utangira mukanya saa 18:00.

17:42

Kuki u Rwanda rwahuye na Seychelles?

Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'amaguru muri Afurika, CAF, igizwe n’ibihugu binyamuryango 54, izakoresha ibyiciro bitatu by’amajonjora mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Ijonjora rya mbere ryabaye hagati y’ibihugu 28 bidahagaze neza (bya nyuma muri Afurika) ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA.

U Rwanda na Seychelles biri mu icyo cyiciro, byaratomboranye.

Ikipe izakomeza hagati y'ibi bihugu byombi, izatsindira kujya mu ijonjora rya kabiri rizaba rigizwe n'ibihugu 40 bigabanyije mu matsinda 10.

13:18

Abakinnyi ba Seychelles babanje mu kibuga

Umutoza wa Seychelles Jan Mak, yakoze impinduka ebyiri mu ikipe yatsindiwe mu rugo, abanza mu kibuga abarimo:

Barra Romeo
Bacco Errol Olivier
Constance Adrian
Sourris Michel
Esther Stan
Sinon Keren
Vidot Sennky (c)
Mothe Dean
Vioot Gerick
Labrosse Brandon
Franchette Brandon

13:14

Abakinnyi bitabajwe ku ruhande rw'u Rwanda

Umutoza w'Amavubi Mashami Vincent yongeye kubanzamo ikipe yatsinze umukino ubanza:

Kimenyi Yves
Omborenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Rwatubyaye Abdul
Bayisenge Emery
Mukunzi Yannick
Muhire Kevin
Bizimana Djihad
Kagere Meddie
Tuyisenge Jacques (c)
Hakizimana Muhadjiri

13:11

Amavubi arasubira mu mateka nyuma y'imyaka 11?

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' iheruka gutsinda umukino ubanza n'uwo kwishyura mu majonjora yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi mu 2008, aho yatsinze Mauritania ibitego 3-0 mu mukino wabereye i Kigali na 1-0 iwayo.

Ese raza kubigeraho no kuri uyu mugoroba?

13:05

Seychelles imaze imyaka ibiri n'igice nta ntsinzi

Ikipe y'igihugu ya Seychelles 'Pirates' imaze imyaka ibiri n'gice nta ntsinzi ibona mu marushanwa yose yakinnye.

Umukino iheruka gutsinda, ni uwo yahuyemo na Lesotho mu gushaka itike y'Igikombe cya CHAN cya 2018, wabaye muri Werurwe 2016, urangira ari 2-0.

12:56

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, hagiye kubera umukino wo kwishyura mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Umukino ubanza wabereye muri Seychelles ku wa Kane w'icyumweru gishize, warangiye Amavubi atsinze ibitego 3-0.

Umukino nyi'izina uratangira mukanya saa 18:00.