AS Kigali vs KMC

AS Kigali 0-0 KMC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Usanase Anitha

16:54

AS Kigali irasabwa gutsindira muri Tanzania

Umukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze muri CAF Confederation Cup waberaga kuri Stade ya Kigali urangiye AS Kigali inganyije na KMC FC ubusa ku busa.

Ikipe y'Umujyi ifite akazi katoroshye ko kuzatsindira muri Tanzania mu mukino wo kwishyura uzaba mu byumweru bibiri biri imbere.

Ikipe izakomeza hagati y'izi zombi, izahura n'izakomeza hagati ya Proline FC yo muri Uganda na Masters Security yo muri Malawi.

Tubashimire mwese twabanye uyu munsi, tubararikiye kuzabana natwe ku mukino wa CAF Champions League uzahuza Rayon Sports na Al-Hilal Club kuri iki Cyumweru guhera saa 15:00.

16:51

Umukino urarangiye

16:49

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota ibiri y'inyongera mu gihe AS Kigali iteye koruneri itagize icyo itanga.

16:49

88' Coup-franc ya AS Kigali

AS Kigali ibonye umupira w'umuterekano hafi n'izamu rya KMC. Utewe na Rusheshangoga Michel maze ugeze kuri Amos Kadikilo awukuraho n'umutwe.

KMC ikoze contre-attaque, rutahizamu wayo ateye ishoti rikomeye rica hejuru y'izamu rya AS Kigali.

16:46

86' AS Kigali ikomeje gushaka igitego

Rusheshangoga Michel ahawe umupira uturutse iburyo, usanga ari mu kirenge cy'imoso, atera ishoti ridakomeye riciye ku ruhande rw'izamu.

Cyitegetse Bogarde ashatse gukinana na Nshimiyimana Ibrahim, Maganga akiza izamu.

16:43

82' Ubundi buryo kuri AS Kigali

Nsabimana Eric Zidane acomekeye umupira Nshimiyimana Ibrahim ucenze myugariro wa KMC, aramuzenguruka, ashatse gutera umupira mu izamu uhita ufatwa na Juma Kaseja.

16:39

79' AS Kigali ihushije uburyo bwiza

Nsabimana Eric akinannye neza na Cyitegetse Bogarde uteye ishoti rikomeye umupira uca hejuru, hirya gato y'izamu rya KMC.

Abafana baringaniye baje kureba uyu mukino bashyigikiye ikipe ya AS Kigali.

16:36

76' Koruneri ya KMC

Songayingabo Shaffy arengeje umupira wari winjiranwe na Nogues. Umupira utewe na Hassan Kabunda, ufatwa na Bate Shamiru.

16:34

73' Ikarita y'umuhondo

Amos Kadikilo ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye kuri Nsabimana Eric 'Zidane' mu rubuga rwa KMC.

16:32

72' AS Kigali irarokotse

Rusheshangoga Michel atanzwe umupira na Amos Kadikilo, awuhindura mu izamu, usanga Bishira na Serge Nogues bashaka kuwutanguranwa, ku bw'amahirwe bombi barawuhusha ukomeza hirya. Bwari uburyo bwiza kuri KMC.

16:30

70' Umukino ntabwo ushamaje

Kugeza ubu habura iminota 20 ngo umukino urangire, nta kipe irabona uburyo bukomeye muri uyu mukino cyangwa se ngo hari iyo umuntu yavuga yarushije indi ku buryo bugaragara. Amakipe yombi ari gukina neza hagati no mu bwugarizi ariko ubusatirizi ntacyo burerekana.

16:22

62' Gusatira kwa AS Kigali

Kalisa Rashid akiniwe nabi na Hassan Kabunda, aba ari na we uhana ikosa. Umupira ukozweho n'umukinnyi wa KMC mbere y'uko urenzwa na Juma Kaseja. Rusheshangoga Michel awurenguye mu izamu ufatwa neza na Kaseja.

16:20

59' Ikarita y'umuhondo

Ishimwe Christian wa AS Kigali ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Serge Nogues wa KMC hagati mu kibuga.

16:18

58' Kaseja arokoye KMC

AS Kigali ibonye coup-franc ku ikosa rikorewe kandi rihanwa na Rusheshangoga Michel maze abakinnyi ba KMC bashyira umupira muri koruneri.

Kalisa Rachid asubije umupira mu kibuga, ukubitwa ibipfunsi na Juma Kaeja ukijije izamu rye.

16:16

56' Gusimbuza

Salim Aiyee asimbuwe na Abdoul Hassan ku ruhande rwa KMC.

16:15

55' Gusimbuza

Benedata Janvier asimbuwe na Nshimiyimana Ibrahim ku ruhande rwa AS Kigali. Ikipe y'Umujyi yongeye imbaraga mu busatirizi.

16:12

52' coup-fran ya KMC

Kalisa Rashid akiniye nabi Serge Nogues hafi n'urubuga rw'amahina agana mu ruhande. Iri kosa rihanwe na Boniface Maganga, umupira ufatwa na Bate Shamiru. AS Kigali ikoze contre-attaque, Nsabimana Eric ahinduye umupira usubira ku bakinnyi ba KMC.

16:09

50' KMC irinaniwe

Hassan Kabunda ahawe umupira ari mu ruhande rw'ibumoso, awutanga kuri Vitalis Mayanga, na we ashatse gucomekera uyu mugenzi we asanga ntiyagiye, umupira ujya mu biganza bya Bate Shamiru.

16:07

47' AS Kigali ibuze uburyo bwiza

Ssentongo Saifi Farouq ahushije uburyo bwiza ku mupira ahawe na Benedata, ananirwa guhita awutera maze awukurwa ku kirenge na Abdallah Mfuko uhise uwushyira mu ruhande.

16:05

Igice cya kabiri kiratangiye

Igice cya kabiri kiratangiye i Nyamirambo. AS Kigali na KMC zigiye gukina mu yindi minota 45 yo kwisobanura muri uyu mukino ubanza.

15:48

Igice cya mbere kirarangiye

15:47

45' Iminota ibiri y'inyongera

Umusifuzi wa kane, Suleiman Ahmed Djama yerekanye iminota ibiri y'inyongera muri iki gice cya mbere cy'umukino ubanza w'ijonjora rya mbere muri CAF Confederation Cup hagati ya AS Kigali na KMC FC i Nyamirambo.

15:46

45' Umukino uhagaze gato

Serge Nogues agize ikibazo mu kibuga hagati. Umusifuzi ahagaritse umukino kugira ngo uyu mukinnyi abanze yitabweho n'abaganga.

15:44

42' Coup-franc ya AS Kigali

Amos Kadiliko akiniye nabi Rusheshangoga Michel wihaniye iri kosa, umupira ateye mu rubuga rw'amahina, ukurwaho na myugariro wa KMC n'ikirenge nyuma yo kuryama. Bwari uburyo bwiza kuri AS Kigali muri iki gice cya mbere.

15:38

37' Gusatira kwa KMC

Vitalis Mayanga ateye umupira ukomeye uca ku ruhande rw'izamu.

Mukanya gato gashize, Salim Aiyee na Ken Mwambungu bashatse kwinjirana AS Kigali, Bishira na Benedata Janvier bakiza izamu.

15:34

33' AS Kigali yabuze aho imenera

Benedata Janvier agerageje kwinjira mu rubuga rw'amahina, acenga ba myugariro ba KMC barimo Ndikumana Yussuf, umupira bawumukuraho. Ssentongo Saifi na we ateye undi mupira ugarurwa na myugariro wa KMC.

15:31

29' Gusatira kwa KMC

Rusheshangoga Michel arengeje umupira ugiye muri koruneri, iterwa na Vitalis Mayanga uhereje mugenzi we, na we arawumusubiza. Mayanga awuhinduye mu izamu uca imbere y'izamu rya AS Kigali.

15:25

24' Coup-franc ya KMC

Hassan Kabunda akiniwe nabi na Rusheshangoga Michel hafi n'izamu rya AS Kigali ahagana muri koruneri. Ikosa rihanwe na Mfuko, umupira ufatwa neza na Bate Shamiru.

15:19

18' Coup-franc ya AS Kigali

Abdallah Mfuko akiniye nabi Rusheshangoga Michel ahagana muri koruneri. Ikosa rihanwe na Kalisa Rashid atera umupira udakomeye ukurwaho na myugariro wa KMC n'ikirenge.

15:17

16' Umukino uhagaze gato

Umukino ubaye uhagazeho gati nyum ay'uko Nsabimana Eric agize ikibazo. Abanga ba AS Kigali binjiye mu kibuga kugira ngo bite kuri uyu mukinnyi.

15:14

13' AS Kigali igerageje ishoti

Ntamuhanga Tumaini ahaye umupira Benedata Janvier, ari muri metero nka 28, atera ishoti rikomeye rinyuze hejuru y'izamu rya KMC ririnzwe na Juma Kaseja. AS Kigali ikomeje gushaka uburyo yatsinda igitego ariko ubwugarizi bw'abanya-Tanzania buhagaze neza.

15:11

9' Gusatira kwa AS Kigali

Kalisa Rashid ateye umupira muremure mu izamu ashaka Cyitegetse Bogarde wari kumwe na Ssentongo Saifi,bombi bananirwa kugera ku mupira ufatwa n'umunyezamu Juma Kaseja.

Ikipe y'Umujyi wa Kigali iri gukina neza ariko na yo irahuzagurika mu bwugarizi.

15:06

4' Uburyo bwa KMC

Amos Kadikilo ahinduye umupira ugana mu izamu ufatwa neza na Bate Shamiru na we uhise uwohereza imbere kuri bagenzi be barimo Ntamuhanga Tumaini Tity na Cyitegetse Bogarde.

15:02

1' Koruneri ya AS KIgali

Ndikumana Yussuf arenge umupira wari ushyizweho umutwe na Nsabimana Eric. Kalisa Rashid ateye umupira wa koruneri, Maganga Boniface akiza izamu rye n'umutwe.

15:00

Umukino uratangiye

Umusifuzi w'umunya-Djibouti, Mohamed Diraneh Gueddi atangije umukino. Araza gufatanya na Rachid Waiss Bouraleh na Farhan Bogore Salim na bo bo muri Djibouti.

Umusifuzi wa kane ni Suleiman Ahmed Djama wo muri Djibouti mu gihe Komiseri ari Niyongabo Jean Claude wavuye mu Burundi.

AS Kigali yambaye imyenda mishya y'ubururu mu gihe KMC yambaye orange.

Umukino utangijwe na KMC. Umupira wa mbere uterwa na Salim Aiyee uwuteye hanze.

14:37

Niyonzima Haruna na Bakame ntabwo bakinira AS Kigali

Abakinnyi batandatu batazakina iri jonjora, babonye ibyangombwa batinze. Bagombaga kubibona mbere ya 20 Nyakanga, gusa igihe ntarengwa cyo kubitanga kigera batari babibona.

Abo ni:

Haruna Niyonzima
Ndayishimiye Eric Bakame
Ekandjoum Essombe Arstide Patrick
Makon Nlogi Thierry
Fosso Fabrice Raymond
Allogo Mba Rick Martel wakiniraga Manga Sport.

14:24

KMC irabura abakinnyi benshi barimo Migi

Kimwe na AS Kigali, KMC yagowe no kubonera igihe ibyangombwa by'abakinnyi yaguze mu makipe yo hanze barimo Mugiraneza Jean Baptiste 'Migi'

1. Nelly Sivirwa
2. Jonathan Nahimana
3. Bokungu
4. Mugiraneza
5. Serge Niguez
6. Ally Msengi
7. Cliff Buyoya
8. Charles Ilamfia
9. Ramadhan Kapera

14:18

Abakinnyi bitabajwe ku ruhande rwa AS Kigali

Bate Shamiru
Rusheshangoga Michel
Ishimwe Christian
Bishira Latif
Songayingabo Shaffy
Ntamuhanga Tumaini Tity
Kalisa Rachid
Ssentongo Saifi Farouq
Nsabimana Eric
Cyitegetse Bogarde


Abasimbura ni: Hategekimana Bonheur, Nshimiyimana Marc Govin, Ahoyikuye Jean Paul, Nova Bayama na Nshimiyimana Ibrahim.

Umutoza: Nshimiyimana Eric

14:17

Abakinnyi bitabajwe ku ruhande rwa KMC FC

Juma Kaseja
Boniphace Maganga
Abdallah Mfuko
Yussuf Ndikumana
Amos Kadikilo
Ken Mwambangu
Ismael Gambo
Vitalisy Mayanga
Serge Nogues
Salim Aiyee
Hassan Salum Kabunda


Umutoza: Jackson Mayanja.

14:17

Amakipe yombi yishyushya

14:15

Amateka ya AS Kigali muri iri rushanwa

Ubwo AS Kigali yaherukaga kujyana na Nshimiyimana Eric muri CAF Confederation mu 2014, basezerewe mu ijonjora rya gatatu na Difaâ El Jadidi yo muri Maroc ku bitego 3-1.

Ikipe y'Umujyi yari yatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye i Kigali.

14:08

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino ubanza w'ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup hagati ya AS Kigali na Kinondoni Municipal Council Football Club izwi nka KMC FC yo muri Tanzania.

Ni irushanwa rihuza amkipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika.

AS Kigali yatwaye Igikombe cy'Amahoro mu Rwanda mu gihe KMC yabaye iya kane muri Tanzania. Iki gihugu cyemerewe kohereza amakipe ane mu marushanwa abiri ya CAF.

Umukino nyir'izina ni mukanya saa 15:00.