APR FC vs AS Maniema Union

APR FC 0-0 AS Maniema Union

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Ntare Julius

20:35

APR FC irasezerewe

Ku nshuro ya mbere APR FC inaniwe kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup mu nshuro zose yabereye mu Rwanda. Uyu mwaka isezerewe itarenze muri 1/4 kuko itsinzwe na AS Maniema Union de Kindu kuri penaliti 4-3.

Muri ½, AS Maniema izahura Azam FC yo muri Tanzania mu mukino uzaba ku wa Gatanu saa 16:00 mu gihe undi uzahuza Green Eagles yo muri Zambia na KCCA yo muri Uganda guhera saa 18:30 kuri Stade ya Kigali.

Tubashimire mwese twabanye kuri uyu mukino, tuzasubire mu mikino ya 1/2 izaba ku wa Gatanu.

Iri rushanwa rizasozwa ku Cyumweru.

20:33

APR FC ihushije penaliti ya nyuma

Byiringiro Lague ateye penaliti ya gatanu ya APR FC ayitera hanze.

APR FC irasezerewe.

20:32

Maniema ihushije iya gatanu

Likwela Yelemaya Denis ateye penaliti ya gatanu ya AS Maniema ikurwamo na Rwabugiri Umar

20:31

APR FC itsinze penaliti ya kane

Ishimwe Kevin ateye penaliti ya kane ya APR FC ayinjiza neza.

20:30

Maniema itsinze penaliti ya kane

Sefu Masumbuko yinjije neza penaliti ya kane ya AS Maniema

20:29

APR FC yinjije penaliti ya gatatu

Omborenga Fitina ateye penaliti ya gatatu ya APR FC ayinjiza neza n'ubwo Tibola yari yayikurikiye.

20:28

Maniema yinjije penaliti ya gatatu

Lompala Peter ateye penaliti ya gatatu ya AS Maniema ayinjiza neza.

20:27

APR FC yinjije iya kabiri

Butera Andrew ni we uteye penaliti ya kabiri ya APR FC ayinjiza neza

20:27

Maniema yinjije iya kabiri

Kapiteni Ngimbi Mvumbi atsinze penaliti ya kabiri ya AS Maniema.

20:26

APR FC ihushije penaliti ya mbere

Manzi Thierry ateye penaliti ya mbere ya APR FC ikurwamo n'umunyezamu Tibola Kilebela.

20:25

Maniema yinjije penaliti ya mbere

Basiala Amongo Agee ateye penaliti ya mbere ya AS Maniema, ayinjiza neza n'ubwo Rwabugiri yari yagiye mu ruhande rwayo.

20:22

Hagiye guterwa penaliti

Nyuma y'uko amakipe yombi anganyije ubusa ku busa mu minota 90 y'umukino. Hagiye kwitabazwa penaliti kugira ngo hamenyekane ikipe ikomeza muri 1/2.

Mu cyiciro gitaha nibwo hazatangira gushyirwaho iminota 30 y'inyongera.

20:19

Umukino urarangiye

20:19

90+2' Gusimbuza

AS Maniema ikuyemo umunyezamu Matumele Monzobo, asimburwa na Tibola Kilebela Linecker.

20:16

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota itatu y'inyongera. Amakipe yombi aramutse akomeje kunganya hakwitabazwa penaliti. Abakinnyi ba AS Maniema batangiye kwicara hasi mu kibuga.

20:14

86' Koruneri ya AS Maniema

AS Maniema ibonye koruneri ku mupira Mangwende akuye ku kirenge cya Lompala Bokampa Peter, aho benshi bibwiraga ko amutegeye mu rubuga rw'amahina. Amakipe yombi ari gucungana cyane muri iyi minota ya nyuma.

20:07

80' Maniema yatangiye gutambaza

AS Maniema iri gukina neza muri iyi minota, bakoze imipira nka 10 hagati yabo, Basiala Amongo atanze kuri Ngimbi Mvumbi atera umupira unyuze hejuru y'izamu rya APR FC.

20:04

78' APR FC bibwiraga ko ari penaliti

Mugunga Yves yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, akorwaho gato na myugariro wa AS Maniema, ariko umunya-Kenya Anthony Ogwayo avuga ko ntacyabaye. Abafana ba APR FC bibwiraga ko bagiye guhabwa penaliti.

20:00

74' koruneri ya AS Maniema

Mutsinzi Ange atakaje umupira ufashwe na rutahizamu wa AS Maniema, Sumaka, Niyonzima Olivier aba hafi awushyira muri koruneri itewe na bwo Rwabugiri yongera kuwurenza.

19:58

72' Gusatira kwa APR FC

Butera Andrew akinannye na Imanishimwe Emmanuel utanze umupira kuri Niyomugabo Claude na we awuhindura mu izamu, uruhukira mu biganza bya Matumele Monzobo.

19:57

70' Gusimbuza

APR FC ikoze impinduka ya nyuma mu mukino. Niyomugabo Claude asimbuye Niyonzima Ally wavunitse.

19:54

68' Ikarita y'umuhondo

Niyonzima Ally ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Lompala Bokamba Peter nyuma y'umupira wari utakajwe na Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende'.

19:52

66' APR FC yari ibonye uburyo bwiza

Ishimwe Kevin akinannye neza na Byiringiro Lague ucitse abakinnyi ba AS Maniema, atanga umupira kuri Mugunga Yves wari usigaranye n'umunyezamu, umusfuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

19:49

63' Gusimbuza

AS Maniema Union de Kindu ikoze impinduka za mbere mu mukino: Basiala Amongo Agee asimbuye Mungela Tegy Lutoadio.

19:48

62' AS Maniema ihushije uburyo bwiza

AS Maniema ikoze contre-attaque, Ngimbi Mvumbi Marcel atanze umupira kuri Lompala Peter ananirwa guhindukira ngo awushyire mu izamu.

19:47

60' Gusimbuza

APR FC ikoze impinduka ya kabiri mu mukino: Ishimwe Kevin agiye mu kibuga afashe umwanya wa Manishimwe Djabel wacungirwaga hafi cyane n'abakinnyi ba AS Maniema Union.

19:46

60' Ikarita y'umuhondo

Lompala Bokamba Peter ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Imanishimwe Emmanuel.

19:43

57' APR FC ihushije uburyo bwiza

Manishimwe Djabel na Lague barakinannye, Lague atera umupira mu izamu ukurwamo na Matumele Monzobo, usanga Niyonzima Olivier Sefu ushatse kuwushyira mu izamu awutera ku nshundura ntoya.

19:42

56' Ikarita y'umuhondo

Sefu Masumbuko Pierre wa AS Maniema ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Byiringiro Lague inyuma y'urubuga rw'amahina ahagana ku ruhande.

19:34

47' Gusatira kwa AS Maniema

AS Maniema yibwiraga ko ihabwa penaliti nyuma y'uko Kilangalanga agushijwe mu rubuga rw'amahina na Mutsinzi Ange, umusifuzi Antony Ogwayo avuga ko nta kosa ryabaye.

19:31

Igice cya kabiri kiratangiye

APR FC itangije igice cya kabiri. Byiringiro Lague atanze umupira kuri Manishimwe Djabel na we atanga kuri Mugunga ateye imbere ufatwa na AS Maniema.

19:28

Gusimbuza

APR FC ikoze impinduka: Sugira Ernest wahushije ibitego bitatu muri uyu mukino, asimbuwe na Mugunga Yves.

19:16

Igice cya mbere kirarangiye

19:16

45' Iminota ibiri y'inyongera

Umusifuzi wa kane, Sabila Ali wo muri Sudani y'Epfo yerekanye iminota ibiri y'inyongera kuri uyu mukino uri kubera i Nyamirambo.

19:15

43' Sugira na none

Niyonzima Olivier Sefu acenze uwitwa Atibu Radjabu Johnson, atanga kuri Manishimwe Djabel na we uwuhaye Sugira, abanza kuwufunga n'igituza, agiye kuwushyira mu izamu awukurwaho na Sefu Masumbuko.

19:12

40' AS Maniema ihushije igitego

Lompala Bokamba Peter ateye ishoti rikomeye rishyizwe muri koruneri n'umunyezamu Rwabugiri Umar. Iyi koruneri iratewe umupira usanga Sefu Masumbuko awukojejeho ikirenge ujya hejuru kure y'izamu.

19:10

38' APR FC ihushije ubundi buryo

Omborenga arenguriye umupira Manishimwe Djabel na we awutanga kuri LAGUE ushyizeho umutwe usanga Sugira ugiye kuwutera mu izamu, uzamuka hejuru. Umutoza Jimmy Mulisa ahise abwira Mugunga Yves ngo ajye kwishyushya.

19:06

34' APR FC ihushije igitego cyabazwe

Sugira Ernest ahawe umupira asiga myugariro wa nyuma wa AS Maniema, ashatse kuroba umunyezamu Matumele Monzobo umupira usigara inyuma ufatwa n'uyu muzamu. Bwari uburyo bw'igitego kuri APR FC, Sugira abupfusha ubusa

19:05

33' Coup-franc ya AS Maniema

Omborenga Fitina akiniye nabi Likwela Yelemaya Denis mu kibuga hagati. Ngimbi ahannye iri kosa ashaka Lompala Bokamba, umupira umubana muremure urarenga.

19:00

28' Koruneri ya AS Maniema

Sefu Masumbuko Pierre ahinduye umupira mu izamu ushyirwa muri koruneri na Manzi Thierry. Ngimbi Mvumbi awusubije mu kibuga, Manzi Thierry yongera gukiza izamu ry'ikipe abereye kapiteni.

18:57

24' Gusatira kwa AS Maniema

Abakinnyi ba AS Maniema bazamukanye umupira ugeze kuri Bonaventure Mbuka awuhindura mu izamu ufatwa na Rwabugiri Umar. APR FC isa n'iyasubiye inyuma gato aho iri kubanza kubakira hagati mu gihe na Maniema igenda itinyuka.

18:49

18' Gusatira kwa APR FC

Omborenga Fitina acometse umupira unyuze hagati y'abakinnyi ba AS Maniema ashaka Sugira na Lague. Sugira arinjiye awutangwa n'umunyezamu Matumele Monzobo Arnold bagonganye.

Uyu munyezamu aryamye hasi aho ari kwitabwaho n'abaganga.

18:47

16' Koruneri ya APR FC

Imanishimwe Emmanuel acenze abakinnyi babiri ba AS Maniema, ariko mugenzi wabo Mapumba Katomba arahagoboka arenza umupira ugiye muri koruneri itewe na Lague, umunyezamu Monzobo afata neza umupira.

18:43

12' APR FC ihushije uburyo bwabazwe

Niyonzima Ally atanze umupira muremure imbere ufatwa na Omborenga Fitina ari we nyine, ashatse gutanga kuri Djabel na Byiringiro Lague, uyu rutahizamu wa APR FC umupira awuteranwa na myugariro wa AS Maniema, urarenga.

18:40

9' Abafana ba APR FC baje gushyigikira ikipe yabo

18:36

5' APR FC ihushije igitego

Imanishimwe Emmanuel Mangwende ahinduye umupira mwiza mu izamu, Sugira awutanzwe na myugariro wa AS Maniema uwushyize muri koruneri n'umutwe. Byiringiro Lague ateye uyu mupira, ikipe yo muri RDC ikiza izamu ryayo.

18:34

3' Coup-franc ya APR FC

Mungela Tegy akiniye nabi Sefu ahagana muri koruneri. Ikosa rihanwe na Omborenga Fitina uteye umupira muremure ujya ku rundi ruhande. Umukino utangiye ufite umuvuduko wo hejuru.

18:33

2' AS Maniema itangiye isatira

Kilangalanga Pame na Ngimbi Mvumbi bari bashyize igitutu ku bwugarizi bwa APR FC, Mutsinzi Ange atabara izamu.

18:30

Umukino uratangiye

Umunya-Kenya Anthony Ogwayo atangije umukino. Umupira wa mbere utewe na AS Maniema: Kilangalanga atera umupira ugiye hejuru kure y'izamu.

13:47

Amakipe yombi yishyushya

13:47

AS Maniema igera ku kibuga

13:47

APR FC igera ku kibuga

13:46

Abakinnyi 11 bitabajwe ku ruhande rwa AS Maniema

Umutoza wa AS Maniema Lusadisu Guy yitabaje abakinnyi barimo:

Matumele Monzobo Arnold
Ngimbi Mvumbi Marcel (c)
Likwela Yelemaya Denis
Bonaventure Mbuka
Mapumba Katomba Marcel
Atibu Radjabu Johnson
Sefu Masumbuko Pierre
Mussa Aruna
Lompala Bokamba Peter
Lema Sumaka
Kilangalanga Pame Glodis

13:46

Abakinnyi bitabajwe ku ruhande rwa APR FC

Umutoza Jimmy Mulisa yakoze impinduka imwe ku mukino w'uyu munsi, abanza hanze Danny Usengimana urwaye Malaria, wongeye gusimburwa na Byiringiro Lague muri 11 babanzamo:

Rwabugiri Umar
Manzi Thierry (c)
Omborenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Mutsinzi Ange
Niyonzima Ally
Niyonzima Olivier 'Sefu'
Buteera Andrew
Manishimwe Djabel
Byiringiro Lague
Sugira Ernest

13:44

Uko amakipe azahura muri 1/2

Muri iri rushanwa rya CECAFA Kagame Cup riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatandatu, muri 1/2 amakipe azahura mu buryo bukurikira:

Azam FC vs APR FC/ AS Maniema Union

KCCA vs Green Eagles

Iyi mikino yombi izaba ku wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga.

13:42

Gor Mahia yasezerewe na Green Eagles

Uyu mukino wabanjirijwe n'undi wa 1/4 wahuje Gor Mahia FC na Green Eagles guhera saa 15:30.

Green Eagles yo muri Zambia yakomeje muri 1/2 nyuma yo gutsinda Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-1.

13:40

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino wa 1/4 cya CECAFA Kagame Cup hagati ya APR FC na AS Maniema Union de Kindu.

APR FC yazamutse iyoboye itsinda C mu gihe AS Maniema Union yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabaye iya kabiri mu itsinda D ryakiniraga i Rubavu.

Umukino nyir'izina uratangira mukanya saa 18:30.