Rayon Sports vs KMC

Rayon Sports 0-1 KMC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Ntare Julius

19:56

Rayon Sports ibaye iya kabiri mu itsinda

TP Mazembe ni iyo izamutse iyoboye itsinda A n'amanota atandatu izigamye ibitego bitanu.

Rayon Sports izamutse ari iya kabiri ifite amanota atandatu n'ibitego bibiri izigamye.

Muri 1/4, TP Mazembe izahura na Azam FC yabaye iya kabiri mu itsinda B mu gihe Rayon Sports izahura na KCCA yabaye iya mbere.

CECAFA Kagame Cup izakomeza kuri iki Cyumweru, aho hazasozwa imikino yo mu itsinda D riknira i Rubavu. Amakipe abiri ya mbere muri iryo tsinda azahura na APR FC na Green Eagles zazamutse mu itsinda C.

19:53

Umukino urarangiye

19:53

90+3' Gusimbuza

Salim Aiyee asimbuwe na Mohamed Samata ku ruhande rwa KMC ishaka uburyo umukino warangira itishyuwe.

19:52

90+2' Coup-franc ya KMC

Rutahizamu wa KMC, Vitalis Mayanga akiniwe nabi na Mugheni Fabrice inyuma gato y'urubuga rw'amahina, ikosa rihanwe na Serge Nogues, umupira ufatwa neza na Mazimpaka Andre. ,

19:50

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane, Sabila Ali Chelengat, yerekanye iminota ine y'inyongera muri uyu mukino uri kubera i Nyamirambo. Rayon Sports ikomeje gusatira ishaka igitego cy kwishyura.

19:47

87' Coup-franc ya Rayon Sports

Bizimana Yannick yari ahawe umupira na Imran, Abdallah Mfuko ahita amutereka hasi n'ubwo na we agaragaje ko yababaye ndetse akaba akuwe mu kibuga ari ku ngobyi. Ciza Hussein ateye umupira ukomeye ushyirwa muri koruneri na Juma Kaseja nyuma yo gusimbuka.

19:41

80' Rayon Sports ishaka igitego cyo kwishyura

Ciza Hussein na Ulimwengu bagerageje uburyo butandukanye bashaka uko bishyurira Rayon Sports, ariko ba myugariro ba KMC barimo Abdallah Mfuko na Ndikumana Yussuf bakababera ibamba.

19:38

77' Ikarita y'umuhondo

Vitalis Mayanga ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Nshimiyimana Imran mu kibuga hagati.

19:37

76' Rayon Sports ihushije ubundi buryo

Rayon Sports yongeye kubona uburyo bugana ku izamu, Bizimana Yannick atera ishoti rikomeye rijya hanze.

19:35

74' Rayon Sports ihushije igitego cyabazwe

Radu ahinduye umupira ukomeye mu rubuga rw'amahina, Juma Kaseja ananirwa kuwufata, Ulimwengu asubiza ikirenge inyuma awutera mu izamu biranga, usanga Bizimana Yannick uteye ishoti rikomeye, umupira ujya hanze.

19:30

69' Gusatira kwa Rayon Sports

Iradukunda Eric ahinduye umupira mu izamu ashaka ba rutahizamu b'ikipe ye, Juma Kaseja awufashe neza ahita awutanga imbere kuri bagenzi be.

19:27

67' Gusimbuza

Ciza Hussein asimbuye Irakoze Saidi ku ruhande rwa Rayon Sports. Ni impinduka ya nyuma ku ruhande rw'iyi kipe yo mu Rwanda.

Nizeyimana Mirafa na Ndizeye Samuel ni abandi bakinnyi bari bamaze gusimbura.

19:25

65' Gusimbuza

Sadalah Lipangile asimbuwe na Ismail Gambo ku ruhande rwa Kinondoni Municipal Council F.C.

19:18

57' Gusatira kwa KMC

Salim Aiyee wa KMC yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, ashatse kuwuha mugenzi we Hassan Kabunda, uba muremure urarenga. Abanya-Tanzania bashobora kuba bafite ubuhanga muri contre-attaque.

19:15

55' Rayon Sports ntabwo irahuza mu bataha izamu

Irakoze Saidi, Ulimwengu Jules na Bizimana Yannick bari gusatira ikipe ya KMC, ariko ntabwo bahuza neza ku buryo babasha gutambuka ku bakinnyi b'inyuma b'iyi kipe yo muri Tanzania.

Commodore Olokwei na Mugheni Fabrice bari gushaka kugerageza amashoti ya kure na bo bakorwa n'iyi kipe.

19:12

52' Gusimbuza

Ndizeye Samuel yinjiye mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports, asimbuye Rugwiro Herve wavunitse.

19:11

51' Gusatira kwa Rayon Sports

Irakoze Saidi ateye umupira ukomeye mu izamu ufatwa na Kaseja mu gihe yongeye kugerageza irindi shoti rikomeye, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

19:08

49' Umukino uhagaze gato

Rutahizamu wa KMC wari winjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, akuweho umupirana Rugwiro Herve ariko birangiye bose baryamye hasi mu rubuga rw'amahina.

19:05

47' Koruneri ya Rayon Sports

Iradukunda Eric ateye umupira wa koruneri ku ruhande rwa Rayon Sports, Lipangile akiza izamu rye mu gihe Rayon Sports isubijemo undi mupira na bwo KMC ikarwana ku izamu ryayo.

19:04

Igice cya kabiri kiratangiye

Umunya-Kenya Mpaima Israel atangije igice cya kabiri. Rayon Sports itangiye yubaka umukino ihereye inyuma.

19:03

Gusimbuza

Nizeyimana Mirafa asimbuwe na Nshimiyimana Imran ku ruhande rwa Rayon Sports.

18:48

Igice cya mbere kirarangiye

18:48

45' KMC ihushije uburyo bwabazwe

KMC yokeje igitutu Rayon Sports muri iyi minota ibiri ishize, Serge Nogues ahinduye umupira mu izamu nyuma yo gucenga myugariro Rutanga, mugenzi we ntiyabasha gushyira umupira mu izamu mu gihe kandi na none bateye umupira ukomeye ukuwemo na Mazimpaka Andre mbere y'uko Kabunda atera hanze uwari umugarukiye.

18:44

42' Gusatira kwa KMC

Ikipe yo muri Tanzania iranyuzamo igasatira Rayon Sports, Hassan Kabunda ahinduye umupira mu izamu ashaka bagenzi be barimo Vitalis umunyezamu Mazimpaka Andre afata umupira.

18:42

40' Irakoze agerageje ishoti

Iradukunda Eric acenze Hassan Kabunda, ahindura umupira mu rubuga rw'amahina, ukurwaho na Kenny Alli usanga Commodore uwuhaye Nizeyimana Mirafa na we awutanga kuri Irakoze Saidi uteye ishoti rikomeye, umupira ujya hanze.

18:39

36' Igitego cya KMC

Rutahizamu wa KMC, Hassan Kabunda afunguye amazamu nyuma ya contre-attaque iyi kipe ikoze ubwo yari imaze gutsindwa igitego cyanzwe.

18:37

35' Igitego cyanzwe

Iradukunda Eric ateye umupira w'umuterekano usanga Ulimwengu uwushyize mu izamu n'ikirenge, umusifuz wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

18:36

34' Gusimbuza

Serge Nogues yinjiye mu kibuga ku ruhande rwa KMC. Basala Bokungu ni we uvuyemo ku ruhande rw'iyi kipe yo muri Tanzania.

18:35

33' Gusatira kwa KMC

Nyuma y'uko Rayon Sports yari ibonye uburyo bwiza ku mupira watewe na Mugheni Fabrice, na KMC ibonye uburyo bwiza bugana ku izamu, Kenny Alli ananirwa gushyira mu izamu umupira ahawe na mugenzi we, ufatwa na Mazimpaka Andre mu buryo bugoranye.

18:32

30' Coup-franc ya Rayon Sports

Rutanga Eric ateye umupira ahana ikosa rimaze gukorerwa kuri Bizimana Yannick, ujya hejuru hirya kure y'izamu rya KMC ririmo umunyezamu Juma Kaseja.

18:30

28' Ikarita y'umuhondo

Ndikumana Yussuf wa KMC ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Bizimana Yannick inyuma y'urubuga rw'amahina.

18:26

25' Gusatira kwa Rayon Sports

Bizimana Yannick ahinduye umupira ashaka Mugheni Kakule Fabrice, akinira nabi Hassan Kabunda wa KMC.

Umukino nta gitutu gikabije ufite.

18:24

Amakipe azahura gute muri 1/4?

APR FC na Green Eagles zazamutse mu itsinda C zizahura n'izizazamuka mu itsinda D kuri iki Cyumweru.

Ikipe iba iya mbere hagati ya Rayon Sports na TP Mazembe izahura na Azam FC yabaye iya kabiri mu itsinda B ry'i Huye.

Iba iya kabiri izahura na KCCA yabaye iya mbere i Huye.

18:22

20' Gusatirana ku makipe yombi

Commodore akinannye na Iradukunda Eric utanze umupira ashaka Ulimwengu mu rubuga rw'amahina Juma Kaseja asohoka neza, afata umupira. KCM na yo ihise ikora contre-attaque, Vitalis Mayanga ahinduye umupira uca imbere y'izamu ririmo Mazimpaka Andre.

18:18

16' Rayon Sports yaruhukije bamwe mu bakinnyi

18:14

11' Coup-franc ya Rayon Sports

Rayon Sports ibonye umupira w'umuterekano mu rubuga rwa KMC, itewe n'umunya-Ghana Commodore Olokwei, usubizwa inyuma n'urukuta rw'abakinnyi b'iyi kipe yo muri Tanzania.

18:07

5' Gusatira kwa Rayon Sports

KMC yatangiye iri hejuru cyane muri uyu mukino. Rayon Sports igeragje gusatira bwa mbere, aho Rutanga Eric ahinduye umupira imere y'izamu ashaka abarimo Ulimwengu Jules, umunyezamu Juma Kaseja asohoka neza afata umupira.

18:03

Umukino uratangiye

Umusifuzi Mpaima Israel atangije umukino. KMC itangiye isatira ariko uburyo babonye ntacyo butanze.

18:01

Amakipe yombi yishyushya

17:56

Tout Puissant Mazembe yageze muri 1/4

Umukino wabanje kuri iki kibuga, warangiye TP Mazembe igeze muri 1/4 kuko yatsinze Atlabara FC yo muri Sudani y'Epfo ibitego 6-1.

TP Mazembe ubu ni yo iyoboye itsinda A mbere y'uko Rayon Sports ihura na KMC

17:54

Abakinnyi bitabajwe ku mpande zombi

Rayon Sports: Mazimpaka Andre, Rutanga Eric (c), Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Bizimana Yannick, Nizeyimana Mirafa, Ulimwengu Jules, Irakoze Saidi, Olokwei Commodore, Mugheni Fabrice na Iradukunda Eric.

KMC: Juma Kaseja, Basala Bukungu, Ally Ramadhani, Yussuf Ndikumana, Abdallah Mfuko, Vitalis Mayanga, Kenny Ally, Salim Aiyee, Boniphace Maganga, Hassan Kabunda na Sadalah Lipangile.


17:53

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino usoza itdinsa A hagati ya Rayon Spprts na KMC muri CECAFA Kagame Cup.

Rayon Sports yamaze kubona itike ya 1/4 mu gihe KMC FC yo muri Tanzania yamaze gusezererwa.

Umukino nyir'izina ni mukanya saa 18:00