APR FC vs Heegan FC

APR FC 4-0 Heegan FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Ntare Julius

17:25

APR FC izamutse iyoboye itsinda

Gutsinda uyu mukino bifashije APR FC kuzamuka iyoboye itsinda C n'amanota 9/9 mu mikino itatu. Green Eagles yo muri Zambia ni yo yabaye iya kabiri muri iri tsindan'amanota atandatu.

Iyi kipe yo muri Zambia yatsinze Proline yo muri Uganda ibitego 2-1 mu mukino wabanje.

Muri 1/4, APR FC izahura n'ikipe izaba iya kabiri mu itsinda D mu gihe Green Eagles izahura n'izaba yabaye iya mbere muri iryo tsinda.

CECAFA Kagame Cup izakomeza kuri uyu wa Gatanu, aho hazakinwa imikino isoza itsinda B rikinira i Huye, aho Bandari FC izahura na Azam FC mu gihe Mukura izakina na KCCA guhera saa 18:00.

Tubashimire mwese twabanye uyu munsi, tuzasubire ku wa Gatandatu ku mukino uzahuza Rayon Sports na KMC.

17:20

Umukino urarangiye

17:19

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane, Kibingo, yerekanye iminota itatu y'inyongera. HeeganFC ibonye koruneri ku mupira wa wa Nyanzi Ronald urengejwe na Rwabuhihi Placide, ariko ntacyo itanze.

17:18

89' APR FC ihushije ubundi buryo

Ishimwe Kevin ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina ashaka Sugira Ernest,ashatse gushyiraho umutwe, umupira awukurwaho n'umunyezamu Mustafi.

17:14

85' Igitego cya kane cya APR FC

APR FC itsnze igitego cya kane binyuze kuri Mugunga Yves wungukiye kumakosa y'umunyezamu Mustafi Khaleb Hussein watize gutera umupira imbere, uyu rutahizamu wa APR FC araza amuterana umupira.

17:10

81' Heegan FC yazamuye urwego

Nyuma yo gutangira isa n'ihuzagurika, abakinnyi ba Heegan FC bari gukina neza muri iyi minota ndetse baranyuzamo bagasatira. APR FC na yo ir gusatira ariko umunyezamu wa Heegan FC ahagaze bwuma.

17:03

74' Coup-franc ya APR FC

Omar Haji akiniye nabi kapiteni wa APR FC, Sugira Ernest, ikosa rihanwe na Ishimwe Kevin umupira awutera hejuru y'izamu rya Mustafi Hussein.

16:56

67' Gusimbuza

APR FC ikoze impinduka ya nyuma mu mukino. Danny Usengimana watsinze ibitego bibiri uyu munsi, asimbuwe na Mugunga Yves.

16:53

64' Gusatira kwa APR FC

Ishimwe Kevin acenze Abdinor Essebuliba, atera ishoti rikomeye risubizwa inyuma na Mustafi Hussein uhise ugobokwa na bagenzi be bakina inyuma, bakuraho umupira mbere y'uko APR FC iwusubirana.

16:51

62' Gusimbuza

Heegan FC ikoze impinduka ya nyuma mu mukino, Ali Mohamed Ahmed afashe umwanya wa Abdinajib Nuur Ali.

16:49

60' Gusatira kwa APR FC

Mutsinzi Ange ateye ishoti rikomeye rica ku ruhande rw'izamu mu gihe na Sugira Ernest atambutse kuri myugariro wa Heegan FC, ashatse gutanga umupira kuri Usengimana Danny, ushyirwa muri koruneri na Said Abdi.

16:45

56' Gusimbuza

Abdallla Abdukadir wasimbuye ku munota wa 34 avuye mu kibuga, aho ahaye umwanya wa Ibrahim Hassan Abdi ku ruhande rwa Heegan FC.

16:43

51' Heegan igerageje ishoti rya kure

Abdalla Abdukadir Ali ateye ishoti rikomeye ari inyuma y'urubuga rw'amahina nko muri metero 20, umupira uca hejuru y'izamu rya Ntwari Fiacre.

16:39

50' APR FC ihushije uburyo bwa kabiri mu gice cya kabiri

Nyuma y'uburyo bwabonywe na Sugira Ernest wihariye, agatera umupira hanze. Na Usengimana Danny ahawe umupira mwiza na Byiringiro Lague, arebana n'izamu awutumbagiza hejuru.

16:38

49' Coup-franc ya APR FC

Mushimiyimana Mohamed ahannye ikosa ku ruhande rwa APR FC, atanga umupira kuri Usengimana Dany uwuhinduye mu izamu, ufatwa n'umunyezamu Hussein.

16:36

48' Gusimbuza

APR FC ikoze impinduka ya kabiri muri uyu mukino, Niyonzima Olivier SEFU asimburwa na Ishimwe Kevin waguzwe muri AS Kigali. Ni umukino wa gatatu umwe yabanje mu kibuga mu gihe n'undi asimbuye ku nshuro ya gatatu.

16:35

47' Gusimbuza

Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry asimbuwe na Mutsinzi Ange bavanye muri Rayon Sports.

16:32

Ikaze mu gice cya kabiri

APR FC itangije igice cya kabiri. Sugira Ernest atanze umupira kuri Nkomez Alex na we uwuhaye bagenzi be.

16:17

Igice cya mbere kirarangiye

16:17

45' Umunota w'inyongera

Umusifuzi wa kane, Pierre Kibingo wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yerekanye umunota umwe w'inyongera.

16:15

43' Heegan FC yabuze aho imenera

Nyanzi Ronald, Ali Mohamed na Abdinajib Nuur Ali bari kugerageza ibishoboka buose ngo binjire mu rubuga rw'amahina, ariko abarimo murumuna wa Omborenga Fitina, Nshimiyimana Yunussu na Nkomezi Alex bababereye ibamba.

16:13

42' APR FC ihushije ubundi buryo

Byiringiro Lague ananiwe gutsindira APR FC iigtego cya kane ku mupira wa Danny Usengimana wari ubanje gukorwaho na myugariro wa Heegan FC ugarukira uyu rutahizamu wa APR FC uwteye hejuru y'izamu.

16:06

34' Gusimbuza

Heegan FC ikoze impinduka za mbere mu mukino: Mahad Ali Ahmed asimbuwe na Abdalla Abdukadir Ali.

16:04

31' Gusatira kwa APR FC

Sugira Ernest ananiwe kubyaza umusaruro uburyo abonye nyuma yo gucenga Suleiman Said Abdi, atera ishoti rikomeye rinyuze ku ruhande gato rw'izamu rya Heegan FC. Umuntu yakwibaza impmavu atakomeje ngo agere mu izamu neza.

15:58

27' APR FC iri gushushanya

APR FC yihariye umupira muri uyu mukino uri kubera i Nyamirambo. Abakinnyi bayo bari guhanahana bagera imbere bagasubira inyuma kugira ngo barebe uko batatanya Heegan FC yasubiye inyuma.

15:53

20' Gusatira kwa APR FC

Sugira Ernest azamukanye umupira ari wenyine mu kibuga hagati, atanga umupira kuri Byiringiro Lague uteye ishoti rikomeye, umunyezamu Mustafi ashyira umupira muri koruneri nk'uko yari amaze kubikora mu minota ibiri yari ishize. Rwabuhihi Placide ashyize umutwe ku mupira uvuye muri koruneri ujya hejuru.

15:48

15' Igitego cya gatatu cya APR FC

Myugariro w'ibumoso Niyomugabo Claude wavuye muri AS Kigali, acenze Suleuman Said Abdi, atera ishoti rikomeye hejuru mu izamu, umunyezamu akaba na kapiteni wa Heegan FC, Mustafi Hussein ntiyabasha kurigarura.

15:42

10' Gusatira kwa APR FC

Byiringiro Lague acenze Abdirizak Ali Mohamed yinjira mu rubuga rw'amahina, atera ishoti rikomeye rifashwe na Mustafi Khaleb.

15:39

7' Coup-franc ya Heegan FC

Abdiram Abdulahi Abdi ateye umupira w'umuterekano ku ruhande rwa Heegan FC, usubizwa inyuma na Rwabuhihi Placide ugeze kuri Sugira Ernest azamuka yiruka, ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

15:36

4' Koruneri ya Heegan FC

Heegan FC ibonye koruneri ya mbere ibonetse muri uyu mukino, iterwa na Abdirizak Ali Mohamed, umunyezamu Ntwari Fiacre arasohitse, asunikwa n'abakinnyi ba Heegan FC, umusifuzi avuga ko habayeho ikosa.

15:35

3' Igitego cya kabiri cya APR FC

Usengimana Danny atsinze igitego cya kabiri cya APR FC ku mupira wongeye guhindurwa mu izamu na Niyomugabo Claude waguzwe muri AS Kigali. Uyu musore ukina ibumoso, atanze imipira ibiri iviyemo ibitego bibiri bya APR FC bitsinzwe na Usengimana.

15:33

2' Igitego cya APR FC

Niyonzima Olivier ahaweumupira na Sugira Ernest na we awutanga kuri Lague uwuhaye Niyomugabo Claude, awuhindura ku rundi ruhande rw'izamu usanga Usengimana Danny ushyizeho umutwe, umunyezamu Mustafi Khaleb Hussein ntiyanyeganyega, umupira uruhukira mu izamu.

15:31

Umukino uratangiye

Umusifuzi wo hagati Sabila Ali wo muri Tanzania atangije umukino. Heegan FC ni yo iteye umupira bwa mbere, APR FC ihita iwufata.

14:50

Amakipe yombi yishyushya

14:50

Abakinnyi bitabajwe ku ruhande rwa Heegan FC

Umunya-Ghana Kabina Amissah yitabaje abarimo:

Mustafi Khaleb Hussein
Abdiram Abdulahi Abdi
Suleiman Said Abdi
Abdinor Essebuliba
Omar Haji Banow
Mahad Ali Ahmed
Abdirizal Ali Mohamed
Mahad Hussein Basey
Nyanzi Ronald
Abdiweli Abdirahman
Abdinajib Nuur Ali

14:49

Abakinnyi bitabajwe ku ruhande rwa APR FC

Umutoza wa APR FC, Mulisa Jimmy yakoze impinduka zirindwi uyu munsi, aruhutsa bamwe mu bakinnyi bakinnye imikino ibiri iheruka. Manzi Thierry, Sefu, Lague na Sugira ni bo babanje mu kibuga mu mukino uheruka, bakaba bongeye guhabwa umwanya ubanzamo uyu munsi.

Dore ababanjemo:

Ntwari Fiacre
Nshimiyimana Yunussu
Niyomugabo Claude
Manzi Thierry
Rwabuhihi Aime Placide
Nkomezi Alex
Byiringiro Lague
Niyonzima Olivier Sefu
Sugira Ernest
Mushimiyimana Mohamed
Usengimana Danny

14:46

Green Eagles na yo yageze muri 1/4

Mu mukino wabanje guhera saa 13:00, Proline yo muri Uganda yatsinzwe na Green Eagles yo muri Zambia ibitego 2-1.

Iyi kipe yo muri Zambia na yo yagize amanota atandatu, aho iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya APR FC igiye gukina.

14:45

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino w'umunsi wa nyuma wo mu itsinda C rya CECAFA Kagame Cup iri kubera mu Rwanda.

APR FC yamaze kubona itike ya 1/4 igiye gukina na Heegan yo muri Somalie, yatsinzwe imikino ibiri ibanza ndetse yamaze gusezererwa.

Ikipe y'ingabo irasabwa gutsinda cyangwa kunganya kugira ngo yizere kuzamuka iyoboye iri tsinda rya gatatu.

Umukino nyir'izina uratangira mukanya saa 15:30.