APR FC vs Green Eagles FC

APR FC 1-0 Green Eagles FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Ntare Julius

17:24

APR FC igeze muri ¼

APR FC ibaye ikipe ya mbere igeze muri 1/4 cya CECAFA Kagame Cup nyuma yo gutsinda Green Eagles igitego 1-0 ikagira amanota atandatu mu mikino ibiri.

Umukino wabanje muri iri tsinda rya gatatu, warangiye Proline FC itsinze Heegan FC ibitego 2-0.

Undi mukino wo mu itsinda D waberaga i Rubavu, urangiye Gor Mahia itsinze AS Maniema Union ibitego 2-1. AS Ports yari yatsinze KMKM ibitego 2-0.

Tubashimire mwese twabanye uyu munsi, tuzasubire ejo ku mukino uzahuza Rayon Sports na Atlabara FC hano kuri Stade ya Kigali guhera saa 19:00.

17:21

Umukino urarangiye

17:20

90+2' APR FC ihushije uburyo bwabazwe

Mugunga Yves acenze myugariro wa Green Eagles, ateye umupira mu izamu ujya hejuru. Bwari uburyo bwiza ku ikipe y'ingabo, ariko uyu rutahizamu ukiri muto abupfusha ubusa.

17:17

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane, Hassan Hagi, yerekanye iminota itatu y'inyongera. APR FC igiye guhana ikosa rikorewe kuri Ishimwe Kevin.

17:16

89' Gusatira kwa APR FC

Ishimwe Kevin akinannye na Danny Usengimana uhaye umupira Butera na we awuha Sefu uwuhaye Omborenga, awusubiza Usengimana uwuhinduye mu rubuga rw'amahina, Omborenga atera ishoti rifashe inshundura ntoya.

17:12

84' Gusimbuza

Spencer Sautu wa Green Eagles, asimbuwe na Ray Mutale. Ikipe yo muri Zambia ikoze impinduka mu busatirizi kugira ngo irebe ko yakwishyura igitego yatsinzwe.

17:10

83' Gusimbuza

Mugunga Yves yinjiye mu kibuga, asimbuye Byiringiro Lague wagize umukino mwiza ariko umusaruro uba muke kuko yabonye uburyo burenga bune muri uyu mukino ariko avuyemo nta gitego atsindiye ikipe ye.

17:07

81' Gusatira kwa APR FC

Manzi Thierry ahaye umupira Butera na we awutanga kuri Omborenga uwuhinduye mu izamu ushyirwa muri koruneri itewe na Ishimwe Kevin, Green Eagles ikiza izamu ryayo ndets umukinnyi wayo akinirwa nabi.

17:04

78' Gusimbuza

Ishimwe Kevin yinjiye mu kibuga ku ruhande rwa APR FC, asimbuye Manishimwe Djabel wagize umukino mwiza ku nshuro ya kabiri yikurikiranya,

16:59

73' Ikarita y'umuhondo

Niyonzima Olivier 'Sefu' ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi mugenzi we wa Green Eagles mu kibuga hagati, amukurura ukuboko.

16:57

70' APR FC ihushije igitego cyabazwe

Usengimana Danny ahawe umupira mu ruhande rw'iburyo, Byiringiro Lague aramusaba, amuha umupira ari imbere ya ba myugariro ba Green Eagles, arebana n'umunyezamu Mwange, ananirwa gushyira umupira mu izamu, umucaho.

16:55

68' Koruneri ya Green Eagles

Tapson Kaseba ahinduye umupira ushyizwe muri koruneri na Mutsinzi Ange. Barawuteye APR FC ikiza izamu ndetse ikora contre-attaque binyuze kuri Byiringiro Lague, birangira umupira awurengeje.

16:52

65' Koruneri ya APR FC

Byiringiro Lague ateye umupira wari uteretse muri koruneri, Niyonzima Ally akoze kuri uyu mupira ujya hanze. Bwari ubundi buryo ikipe y'ingabo yari ibonye ariko Green Eagles itabarwa na Ceaser Hakaluba.

16:51

63' Gusimbuza

Samson Chilupe yinjiye mu kibuga ku ruhande rwa Green Eagles, asimbuye Mukabanga Siambombe.

16:47

60' Igitego cya APR FC

APR FC ifunguye amazamu ku gitego cyitsinzwe na Bonface Sunzu ku mupira ukomeye uhinduwe na Omborenga Fitina.

16:42

55' Gusimbuza

Danny usengimana wabanje hanze uyu munsi, agiye mu kibuga asimbura Sugira Ernest wahushije uburyo bubiri bwiza muri uyu mukino.

16:39

52' Gusatira kwa Green Eagles

Bonface Sunzu azamukanye umupira mu ruhande rw'ibumoso, awuhinduye mu izamu ufatwa na Rwabugiri mbere y'uko na Tapson Kaseba atera umupira unyuze hejuru y'izamu.

16:34

Igice cya kabiri kiratangiye

Green Eagles itangiye isatira APR FC, ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

16:26

Indi mikino iri kubera i Rubavu

Umukino wo mu itsinda D uri kubera kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu, igice cya mbere kirangiye Gor Mahia yo muri Kenya yatsinze AS Maniema yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igitego 1-0 cya Ochieng Wellington ku munota wa 22.

16:19

Igice cya mbere kirarangiye

16:19

45+2' APR FC igerageje ishoti rya kure

Nyuma y'uko Byiringiro Lague na Sugira Ernest bananiwe gutsinda, Mutsinzi Ange ahisemo kugerageza ishoti rya kure, ariko umupira ateye uca ku ruhande rw'izamu ririmo Sebastian Mwange.

16:17

45' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane, Hassan Hagi wo muri Somalia, yerekanye iminota itatu y'inyongera. Amakipe yombi akomeje gusatirana ariko nta n'imwe irabona izamu.

16:15

44' Gusatira kwa APR FC

Byiringiro Lague akinannye na Butera Andrew uhaye Manishimwe Djabel, na we ahindura umupira mu izamu, ushyirwaho umutwe na Manzi Thierry usanga Sugira Ernest uryamye atera umupira ufashwe na Sebastian Mwange.

16:13

41' Coup-franc ya APR FC

Niyonzima Ally akiniwe nabi mu kibuga hagati, ikosa rihanwe na Butera Andre atanga umupira kuri Manishimwe Djabel na we ahita awutera imbere. APR FC yari izamutse ariko Green Eagles ibambura umupira binyuze kuri Gift Wamundila.

16:09

37' Gusatira kwa Green Eagles

Mukabanga Siambombe arenguriwe umupira uturutse mu ruhande rw'iburyo, atera ishoti mu izamu, umupira uramutenguha ujya hanze.

16:05

34' Koruneri ya Green Eagles

Buteera Andrew yitambitse umupira utewe na Siambombe ujya muri koruneri itewe na Amit Shambende, umunyezamu Rwabugiri Umar ashatse gufata umupira uramucika ku bw'amahirwe ukurwaho na mugenzi we, akiza izamu. Rwabugiri aryamye hasi afashwa n'abaganga.

16:02

29' Coup-franc ya Green Eagles

Michael Mwenya ahannye ikosa rikozwe na Ally Niyonzima mu kibuga hagati, atera umupira muremure ushyizweho umutwe na Tapson Kaseba, ufatwa na Rwabugiri Umar. Uyu mukinnyi wa Green Eagles yababaye kuko yateranye umutwe na Manzi Thierry batanguranwa umupira.

15:58

26' APR FC ihushije uburyo bwabazwe

Omborenga Fitina acomekewe umupira muremure na Manzi Thierry, yiruka ajya imbere, awuhindura mu rubuga rw'amahina, usanga Byiringiro Lague uteye ishoti rikuwemo na Sebastian Mwange mbere y'uko n'umupira wa Butera Andrew ushyirwa muri koruneri na ba myugariro b'iyi kipe yo muri Zambia.

15:55

25' Green Eagles iracyagorwa no kubona aho imenera

Abasore ba Green Eagles barimo Kennedy Musonda na Sautu bari gukina neza ariko babuze aho baca ubwigarizi bwa APR FC burimo Omborenga, Mangwende, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange.

15:50

20' Ikipe itsinda irabona itike ya 1/4

15:48

17' Koruneri ya Green Eagles

Sautu Spencer ateye koruneri ya Green Eagles, mugenzi we, Kaseba ashyiraho umutwe mbere y'uko Sugira Ernest atera umupira muremure imbere akiza izamu rye.

15:47

16' Gusatira kwa APR FC

Sugira Ernest yinjiranye umupira, acenga Mwenya, asubiza umupira inyuma kuri Manishimwe Djabel uteye ishoti rikomeye rifatwa na Mwange Sebastian.

15:46

14' Uburyo bwa Green Eagles

Rutahizamu wa Green Eagles, Tapson Kaseba ateye ishoti ryo muri metero nka 25, uyu mupira ukomeye ukuwemo na Rwabugiri Umar, aragwa, arahaguruka arawufata. Ni bwo buryo bwa mbere bugana mu izamu kuri iyi kipe yo muri Zambia.

15:44

13' APR FC ihushije igitego

Sugira Ernest yinjiranye umupira, awuhindura imbere y'izamu ashaka abarimo Lague, ariko ntiyabasha kuwukozaho ikirenge, usanga myugariro wa Green Eagles, Michael Mwenya, uhise uwutera imbere.

15:42

11' Poto

APR FC iteye koruneri binyuze kuri Manishimwe Djabel, umupira usanze Mutsinzi Ange wushyize mu izamu, ugarurwa n'umutambiko, usubira mu kibuga, abakinnyi ba Geen Eagles bakiza izamu ryayo. APR FC iri gusatira cyane muri uyu mukino.

15:38

7' Poto!

Omborenga Fitina yongeye gucomekera umupira rutahizamu Byiringiro Lague, yinjira mu rubuga rw'amahina, atera umupira ukomeye ukubise izamu ugaruka mu kibuga. Bwari ubundi buryo bwiza kuri APR FC.

15:36

4' Gusatira kwa APR FC

Byiringiro Lague yinjiye mu rubuga rw'amahina nyuma yo gucenga myugariro wa Gree Eagles atera umupira ukomeye ushyiwe muri koruneri n'umunyezamu Mwange.

Mukanya gato gashize, Sautu Spencer na we yagerageje ishoti ryitambitswe na Manzi Thierry wateze umugongo mu gihe Lague yahawe umupira na Omborenga, ashyizeho agatsitsino ufatwa na Mwange.

15:30

Umukino uratangiye

Umusifuzi wo hagati, umunya-Uganda Sabila Ali wari uwa kane ejo hashize ku mukino wa Rayon Sports na TP Mazembe, atangije umukino. Umupira wa mbere utewe na APR FC, Byiringiro Lague akinana na Sugira uhaye Butera na we aha Niyonzima Ally.

15:28

Amakipe yombi yishyushya

15:04

APR FC igera ku kibuga

14:06

Abakinnyi bitabajwe ku ruhande rwa Green Eagles

Umutoza wa Green Eagles, Aggrey Chiyangi yitabaje abarimo:

Sebastian Mwange
Samson Mwanyepa (c)
Michael Mwenya
Bonface Sunzu
Gift Wamundila
Ceaser Haakulaba
Amit Shamende
Mukabanga Siambonde
Kennedy Musonda
Tapson Kaseba
Spencer Sautu

14:05

Abakinnyi bitabajwe ku ruhande rwa APR FC

Umutoza Jimmy Mulisa yakoze impinduka imwe ku mukino w'uyu munsi, abanza hanze Danny Usengimana wasimbuwe na Byiringiro Lague muri 11 babanzamo:

Rwabugiri Umar
Manzi Thierry (c)
Omborenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Mutsinzi Ange
Niyonzima Ally
Niyonzima Olivier 'Sefu'
Buteera Andrew
Manishimwe Djabel
Byiringiro Lague
Sugira Ernest

14:02

Indi mikino iri kubera i Rubavu

Mu Mujyi wa Rubavu, kuri Stade Umuganda, mu itsinda D, bari gukina umunsi wa mbere kuri uyu wa Mbere.

AS Ports yo muri Djibouti yatsinze KMKM yo muri Zanzibar IBITEGO 2-0.

Mukanya saa 15:30, Gor Mahia yo muri Kenya, iracakirana na AS Maniema yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

13:59

Proline na Heegan FC ni zo zabanje gukina

Umukino wabanje kubera hano kuri Stade ya Kigali muri iri tsinda, wahuje Proline FC yo muri Uganda na Heegan FC yo muri Somalie guhera saa 13:00.

Warangiye Proline FC itsinze Heegan FC ibitego 2-0 bya Joshua Okiror na Mujuzi Mustafa mu gice cya kabiri.

13:58

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Hagiye kubera umukino w'umunsi wa kabiri mu itsinda C rya CECAFA Kagame Cup, aho APR FC yo mu Rwanda igiye guhangana na Green Eagles yo muri Zambia.

APR FC yatangiye neza irushanwa, itsinda Proline yo muri Uganda igitego 1-0 mu gihe Green Eagles yatsinze Heegan FC yo muri Somalia ibitego 2-0.

Umukino nyir'izina uratangira saa 15:30.