Kiyovu Sports vs AS Kigali

Kiyovu Sports 1-2 AS Kigali

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Victor

19:35

AS Kigali yegukanye Igikombe cy'Amahoro

AS Kigali ni yo yegukanye Igikombe cy'Amahoro cy'uyu mwaka nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-1.

Ikipe y'Umujyi wa Kigali yaherukaga kwegukana iri rushanwa mu 2013.

Ni ku nshuro ya gatanu Kiyovu Sports igeze ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro igatsindwa.

Tubashimire mwese twabanye kuri uyu mukino, tuzasubire ku wa Gatandatu tubagezaho imikino ya CECAFA Kagame Cup izamara ibyumweru bibiri ibera i Kigali, Huye na Rubavu.

19:32

Umukino urarangiye

19:30

119' Ikarita y'umuhondo

Bishira Latif ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye kuri rutahizamu wa Kiyovu Sports, Shavy Babicka,

19:29

115' Umukino uhagaze gato

Rutahizamu wa AS Kigali asohowe ku ngobyi nyuma yo gukinirwa nabi n'umukinnyi wa Kiyovu Sports. Kiyovu Sports ikomeje gusatira, ariko AS Kigali yasubiye inyuma kugarira.

19:26

112' Gusimbuza

Rurangwa Mossi asimbuwe na Murengezi Rodrigue ku ruhande rwa AS Kigali Murengezi ni we mukinnyi usigaye muri AS Kigali mu begukanye Igikombe cy'Amahoro mu 2013.

19:22

110' Ikarita y'umuhondo

Ikarita y'umuhondo ihawe umunyezamu wa AS Kigali, Bate Shamiru nyuma yo gusubiza umupira hanze y'ikibuga ashaka gutinza umukino.

19:21

109' Ikarita y'umuhondo

Rwabuhihi Placide wa Kiyovu Sports ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo kubwira nabi umusifuzi Mukansanga Salima.

19:20

108' Coup-franc ya Kiyovu

Benedata Janvier akiniye nabi Ibrahim wa kIyovu Sports inyuma gato y'urubuga rw'amahina. Ikosa rihanwe na Ahoyikuye Jean Paul umupira ushyizweho umutwe na Habamahoro Vincent ujya hanze.

19:16

106' Gusatira kwa Kiyovu

Kiyovu Sports yongeye gusatira muri iyi minota y'inyongera, Ghilslain Armel akinannye na Shavy Babicka uteye ishoti rikomeye umupira uca hejuru y'izamu.

19:14

105' Agace ka mbere kararangiye

19:13

103' Ikarita y'umuhondo

Habamahoro Vincent ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Nshimiyimana Ibrahim. Iri kosa rihanwe na Ishimwe Kevin umupira ujya hejuru gato y'izamu.

19:08

90+8' Gusimbuza

Kalisa Rashid wavunitse, asimbuwe na Nsanzimfura Keddy wabanje ku ntebe y'abasimbura uyu munsi.

19:04

90+5' Coup-franc ya AS Kigali

Ndarusanze Jean Claude akiniwe nabi na Ndayegamiye Abou uhawe ikarita y'umuhondo. Ikosa rihanwe na Ishimwe Kevin umupira ukurwaho na Kalisa Rachid.

19:01

90+3' Igitego cya kabiri

Nsabimana Eric atsindiye AS Kigali igitego cya kabiri nyuma yo gucenga ba myugariro ba Kiyovu Sports.

18:59

90+1' Umukino urakomeje

Amakipe yombi atangiye gukina iminota 30 y'inyongera. AS Kigali ihushije igitego cyabazwe ku mupira uhinduwe na Marc Govin, umupira ushyizweho umutwe na Nsabimana Eric ukurwamo na Nzeyurwanda Djihad.

18:52

Umukino urarangiye

Iminota 90 isanzwe y'umukino irarangiye, amakipe yombi aranganya igitego 1-1. Hagiye kongerwaho indi minota 30 kugira ngo barebe ko hari ikipe itsinda. Nibakomeza kunganya harakurikraho penaliti.

18:48

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane, Uwikunda Samuel yerekanye iminota itatu y'inyongera.

18:44

84' Ikarita y'umuhondo

Umunyezamu wa kabiri wa Kiyovu Sports, Ndori Jean Claude wicaye ku ntebe y'abasimbura, ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo kubwira nabi abasifuzi.

18:39

80' AS Kigali ihushije igitego

Nshimiyimana Marc Govin ateye umupira ukomeye ushyizwe muri koruneri n'umunyezamu Nzeyurwanda Djihad uzamutse awukoraho. AS Kigali iteye umupira ariko Kiyovu Sports ikiza izam.

18:38

79' Gusatira kwa Kiyovu Sports

Serumogo Ally ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, Shavy Babicka ashyizeho umutwe umupira ufatwa neza na Bate Shamiru.

18:36

77' Gusimbuza kwa AS Kigali

Nshimiyimana Ibrahim asimbuye Kalanda Frank ku ruhande rwa AS Kigali.

18:33

74' Gusimbuza

Nizeyimana Djuma utahiriwe n'uyu mukino asimbuwe na Ndayegamiye Abou ku ruhande rwa Kiyovu Sports. Uyu rutahizamu wa Kiyovu yamaze kugurwa na APR FC.

18:31

71' Gusatira kwa AS Kigali

Shavy Babicka atakaje umupira wifatiwe na Niyomugabo Claude ashatse kuwuha Ishimwe Kevin, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

18:26

65' Gusatira kwa AS Kigali

Mukanya gato gashize, AS Kigali yashobora aguhabwa penaliti ku ikosa ryakorewe kuri Ndarusanze, ibonye ubundi buryo ku mupira utewe na Ishimwe Kevin ufatwa neza na Nzeyurwanda Djihad.

18:20

61' Coup-franc ya AS Kigali

Nizeyimana Jean Claude akiniye nabi Nsabimana Eric mu kibuga hagati. Ikosa rihanwe na Ntamuhanga Tumaini Tity, umupira usubiranwa n'abakinnyi ba Kiyovu S[orts.

18:16

54' Igitego cya AS Kigali

Niyomugabo Jean Ckaude yishyuriye AS Kigali ku ishoti rikomeye ateye nyuma yo guherezwa na Nsabimana Eric 'Zidane'. Kiyovu Sports yari imaze akanya isatira ariko birangiye yishyuwe.

18:14

Igice cya mbere kirarangiye

17:47

41' Coup-franc ya Kiyovu Sports

Ahoyikuye Jean Paul wari kumwe na Kalisa Rachid, ahannye ikosa rikorewe kri Armel Ghislain, umupira awutera hejuru mu kirere. Abafana ba Kiyovu Sports bahagurutsem bari nyma y'ikipe yabo.

17:40

39' Igitego cya Kiyovu Sports

Kiyovu Sports ifunguye amazamu ku ikosa rihanwe na Kalisa Rachid, umupira ukozwaho umutwe na Rwabuhihi Placide uwushyize mu izamu. Umunyezamu Bate Shamiru yasohotse nabi.

17:38

37' Gusatira kwa AS Kigali

Nsabimana Eric azamukanye umupira mu ruhande rw'iburyo, atera ishoti rikomeye mu izamu ashaka Kalanda Frank, umupira ufatwa neza na Nzeyurwanda Djihad uhise uwutera imbere.

17:32

30' Kiyovu Sports ihushije igitego

Shavy Babicka ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, ugera kuri Nizeyimana Jean Claude 'Rutsiro' ugiye gutera mu izamu, akubita myugariro wa AS Kigali, ahabwa ikarita y'umuhondo. Bwari uburyo bwiza kuri Kiyovu.

17:30

29' Benedata yababaye

Umukinnyi wo hagati wa AS Kigali, Benedata Janvier avuye mu kibuga bigaragara ko yababaye nyuma yo gukinirwa nabi na Kalisa Rachid mu kibuga hagati.

17:26

24' Gusatira kwa AS Kigali

Ndarusanze Jean Claude acomekewe umupira mu ruhande rw'iburyo, ananirwa gucenga Ahoyikuye Jean Paul ushyize umupira muri koruneri itewe na Ndayisenga Fuadi, umunyezamu wa Kiyovu Sports afata neza umupira.

17:22

21' Koruneri ya AS Kigali

Niyomugabo Claude azamukanye umupira ushyizwe muri koruneri na Serumogo Ali. Benedata Janvier awusubije mu kibuga, Rwabuhihi Placide akuraho umupira n'umupira.

17:18

16' Coup-franc ya Kiyovu Sports

Amel Ghislain akiniwe nabi na Nsabimana Eric 'Zidane' inyuma y'urubuga rw'amahina. Ikosa rihanwe na Kalisa Rachid, umupira ugarurwa n'urukuta rw'abakinnyi ba AS Kigali, ujya muri koruneri.

17:15

13' Kiyovu ihushije uburyo bwiza

Nizeyimana Jean Claude akuye umupira kuri Bate Shamiru, awushyira ku mutwe, ashatse kuwutera mu izamu ujya hejuru. Bwari uburyo bwiza bwo gufungura amazamu kuri uyu munota.

17:12

10' Coup-franc ya Kiyovu

Nizeyimana Jean Claude akorewe ikosa hafi n'izamu rya AS Kigali, rihanwe na Kalisa Rachid uteye umupira uruhukira mu biganza bya BATE Shamiru.

17:10

9' Kiyovu Sports ihushije uburyo bwiza

Shavy Babicka ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, ufatwa na Kalisa Rachid uteye agapira akadakomeye mu izamu, gafatwa na Bate Shamiru.

17:09

7' Koruneri ya AS Kigali

Ndarusanze Jean Claude ateye umupira ukomeye mu izamu, ushyirwa muri koruneri na Nzeyurwanda Djihad. Itewe na Benedata Janvier na bwo Djihad arenza umupira utewe na Ndayisanga Fuadi, umunyezamu wa Kiyovu arawufata.

17:07

6' Gusatira kwa Kiyovu Sports

Shavy Babicka azamukanye umupira, atera ishoti rikomeye mu izamu, Bate Shamiru awufata neza. Amakipe yombi akomeje gusatirana binyuze kuri contre-attaque.

17:05

4' Koruneri ya AS Kigali

Ndayisenga Fuadi ateye umupira wa koruneri, Nzeyurwanda Djihad akuraho umupira ibipfunsi ujya hanze. AS Kigali itangiye isatira muri iyi minota ibanza.

17:02

Umukino uratangiye

Umusifuzi Mukansanga Salima ukubutse mu gikombe cy'Isi cy'abagore, ni we uyoboye umukino utangijwe na Kiyovu Sports, Armel Ghislain akinana na Nizeyimana Jean Claude.

16:56

Ibirori i Nyamirambo

Uyu ni umwe mu mikino yitabiriwe n'abafana benshi ba Kiyovu Sports, aba AS Kigali ntabwo barenga 200, ariko Stade iri hafi kuzura.

16:44

Abakinnyi bitabajwe ku mpande zombi

Kiyovu Sports: Nzeyurwanda Djihad, Serumogo Ali, Ahoyikuye Jean Paul, Karera Hassan, Rwabuhihi Placide, Kalisa Rachid, Habamahoro Vincent, Nizeyimana Djuma, Nieyimana Jean Claude, Shavy Babicka, Armel Ghislain Djimot.

Umutoza: Kirasa Alain

AS Kigali: Bate Shamiru, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Marc Govin, Rurangwa Mossi, Bishira Latif, Ntamuhanga Tumaini, Nsabimana Eric, Ndayisenga Fuadi, Ndarusanze Jean Claude na Kalanda Frank.

Umutoza: Mateso Jean de Dieu

16:34

AS Kigali yegukanye Igikombe cy'Amahoro mu bagore

Ikipe ya AS Kigali mu bagore ni yo yegukanye Igikombe cy'Amahoro mu bagore, itsinze Scandinavia igitego 1-0 mu mukino wabanje.

Umwanya wa gatatu muri iki cyiciro wakiniwe ejo hashize, Inyemera WFC itsinda Mutunda WFC ibitego 4-1.

Mu bagabo umwanya wa gatatu wegukanywe na Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 3-1.

16:30

Amateka ya AS Kigali

AS Kigali imaze imyaka 13 ishinzwe nyuma yo kwihuza kwa Renaissance FC na Kigali FC mu 2006, ikaba imaze kwegukana igikombe kimwe cy’Amahoro mu 2013.

Les Citadins yahindutse Kigali, FC yegukanye Igikombe cy'Amahoro mu 2001.

16:28

Amateka ya Kiyovu Sports

Kiyovu Sports imaze imyaka 58 ibayeho nyuma yo kwemezwa n’iteka rya minisitiri mu 1961 ndetse imaze kwegukana shampiyona y’u Rwanda inshuro eshanu zirimo iyo mu 1990 yatwaye idatsinzwe. Iyi kipe ifite kandi ibikombe bitatu by’igihugu, aho icya nyuma igiheruka mu 1993 ubwo yanatwaraga shampiyona.

Iyi kipe iheruka ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro mu 1998, ariko yanze gukina, iterwa mpaga na Rayon Sports.

16:19

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro hagati ya AS Kigali na Kiyovu Sports.

Ni ku nshuro ya mbere aya makipe yombi afashwa n'Umujyi wa Kigali, ahuriye ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro.

AS Kigali yageze ku mukino wa nyuma isezereye Rayon Sports muri 1/2 mu gihe Kiyovu Sports yakuyemo Police FC.

Umukino nyir'izina uteganyijwe mukanya saa 17:00.