Rayon Sports vs Police FC

Rayon Sports 3-1 Police FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Ntare Julius

17:43

Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu

Rayon Sports yari yabaye iya kabiri mu mwaka ushize, yegukanye umwanya wa gatatu mu Gikombe cy'Amahoro cy'uyu mwaka, ni nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 3-1 mu mukino waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu bagore, Inyemera WFC ni yo yabaye iya gatatu itsinze Mutunda WFC ibitego 4-1.

Tubashimire mwese twabanye kuri uyu mukino, tubararikire gahunda yo ku munsi w'ejo ubwo hazaba imikino ya nyuma y'Igikombe cy'Amahoro mu bagabo n'abagore, aho Scandinavia WFC izakina na AS Kigali WFC guhera saa 14:00 mu gihe Kiyovu Sports izakina na AS Kigali guhera saa 17:00.

17:43

Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu

Rayon Sports yari yabaye iya kabiri mu mwaka ushize, yegukanye umwanya wa gatatu mu Gikombe cy'Amahoro cy'uyu mwaka, ni nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 3-1 mu mukino waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu bagore, Inyemera WFC ni zo zabaye iza gatatu zitsinze Mutunda WFC ibitego 4-1.

Tubashimire mwese twabanye kuri uyu mukino, tubararikire gahunda yo ku munsi w'ejo ubwo hazaba imikino ya nyuma y'Igikombe cy'Amahoro mu bagabo n'abagore, aho Scandinavia WFC izakina na AS Kigali WFC guhera saa 14:00 mu gihe Kiyovu Sports izakina na AS Kigali guhera saa 17:00.

17:32

Umukino urarangiye

17:31

90+2' Igitego cya Police FC

Mugheni Fabrice akiniye nabi Usabimana Olivier inyuma gato y'urubuga rw'amahina, ikosa rihanwe na Muvandimwe Jean Marie Vianney, umupira ukubita umutambiko w'izamu umanukiramo.

17:29

89' Igitego cya gatatu Rayon Sports

Nyandwi Saddam afashe icyemezo azamuka wenyine hagati y'abakinnyi ba Police FC barimo Nsabimana Aimable ugeze aho agahagarara, uyu myugariro wa Rayon Sports arakomeza, aroba umunyezamu Maniraguha Hillaire, atsinda igitego cya gatatu.

17:27

87' Police FC yabuze igitego

Abakinnyi bo ku mpande muri Police FC baragerageza kubaka bashaka uko bagera ku izamu rya Rayon Sports ariko abashaka ibitego bananiwe kurenza umupira ba myugariro b'iyi kipe yambara uburu n'umweru. Rayon Sports yihariye umupira muri iyi minota ya nyuma.

17:21

82' Ikarita y'umuhondo

Ndayisaba Hamidou ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye kuri Mugisha Gilbert inyuma y'urubuga rw'amahina.

17:17

78' Coup-franc ya Police FC

Irambona Eric akinye nabi Mpozembizi Mohamed inyuma gato y'urubuga rw'amahina ahagana muri koruneri, ikosa rihanwe n'uyu mukinnyi wa Police FC, ariko bagenzi be ntacyo bakoresheje uyu mupira.

17:15

75' Gusimbuza

Tuyishime Eric 'Congolais' wari umukinnyi w'imbere wa Rayon Sports wari usigaye ku ntebe y'abasimbura, yinjiye mu kibuga mu mwanya wa Tumushime Altijan. Mazimpaka Andre ni we usigaye ku ntebe atarajya mu kibuga.

17:12

74' Police FC yari yitsinze

Nyandwi Saddam ahinduye umupira ukomeye mu izamu, myugariro Nsabimana Aimable ntiyumvikana na Maniraguha Hillaire wasogotse agiye gufata umupira baragongana ndetse ku bw'amahirwe umupira wakozweho na Aimable ujya hanze.

17:04

65' Gusimbuza

Ndayishimiye Celestin ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso, asimbuwe na Muvandimwe Jean Marie Vianney wari waruhukijwe uyu munsi nyuma yo gukina umukino wo kwishyura wa 1/2 Police FC yahuyemo na Kiyovu Sports, ubwo yari akirutse imvune.

17:02

62' Gusatira kwa Police FC

Usabimana Olivier ahereje Hakizimana Kevin umupira, awinjirana mu rubuga rw'amahina, ariko ananirwa gucenga Donkor Prosper ushyize umupira muri koruneri itagize icyo itanga. Police FC yakangutse, iri gusatira ishaka igitego cya mbere muri uyu mukino.

17:00

60' Gusimbuza

Peter Otema yinjiye mu kibuga ku ruhande rwa Police FC asimbura Uwimbabazi Jean Paul utagize byinshi yerekana muri uyu mukino.

16:55

55' Igitego cyanzwe

Mugisha Gilbert azamukanye umupira mu ruhande rw'ibumoso, awuhinduye ukorwaho na Ndayishimiye Celestin maze usanga Mudeyi Suleiman uteye umupira ugiye mu izamu, ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

16:52

53' Gusimbuza

Mugheni Fabrice utarakinnye umukino wo kwishyura wa 1/2 kubera amakarita abiri y'umuhondo, agiye mu kibuga asimbura Rutanga Eric wari umaze iminsi muri Zambia, aho yari yagiye kuvugana na Nkana FC.

16:50

51' Gusatira kwa Police FC

Usabimana Olivier, Ndayisaba Hamidou na Hakizimana Kevin bafatanyije kugeza umupira hafi n'izamu rya Rayon Sports, Ngendahimana Eric ateye ishoti mu izamu rifatawa neza na Bikorimana Gerard.

16:46

47' Rayon Sports itangiye isatira

Maniraguha Hillaire arokoye Police FC nyuma yo kwisanga asigaranye na Mugisha Gilbert, ku nshuro ya kabiri muri uyu mukino, amukuraho umupira nyamara bwari uburyo bwari bwabazwemo igitego.

16:44

Igice cya kabiri kiratangiye

Rayon Sports itangije igice cya kabiri. Ulimwengu Jules akinana na Bukuru Christophe utanze umupira kuri Tumushime Altjan, ariko Police FC ihita iwufata.

16:27

Igice cya mbere kirarangiye

16:26

45' Iminota ibiri y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota ibiri y'inyongera. Rayon Sports ikomeje gusatira ishaka igitego cya gatatu ariko umupira Ulimwengu ahaye Rutanga, arawuteye ujya hanze.

16:24

41' Gusatira kwa Police FC

Hakizimana Kevin atanze umupira kuri Ndayishimiye Celestin uwuhinduye mu rubuga rw'amahina ashaka Ndayishimiye Antoine Dominique, akoze kuri uyu mupira ujya hanze.

16:17

35' Igitego cya kabiri cya Rayon Sports

Ku mupira wundi uzamukanywe mu buryo bwa contre-attaue, Rayon Sports itsinze igitego cya kabiri na cyo cya Jules Ulimwengu uhawe umupira mwiza na Mugisha Gilbert, aroba umunyezamu Maniraguha Hillaire.

16:15

32' Police FC ihushije uburyo bwiza

Nyuma y'ishoti rya Mugisha Gilbert ryanyuze ku ruhande, Police FC na yo igerageje uburyo bw'ishoti kuri Ngendahimana Eric, uteye umupira ukomeye uca ku ruhande mu gihe na Ndayishimiye Antoine Dominique ahushije igitego ku mupira mwiza ahawe na Usabimana Olivier ari imbere y'izamu, awuteye yigaramye, ujya hejuru.

16:10

27' Gusatira kwa Rayon Sports

Mudeyi Suleiman acomekewe umupira mu ruhande rw'iburyo awirukaho, awuhindura mu rubuga rw'amahina, aho ugeze kuri Ulimwengu Jules ashyizeho umupira ujya mu biganza bya Maniraguha Hillaire.

16:04

22' Coup-franc ya Rayon Sports

Hakizimana Issa akoze umupira wari utewe na Mugisha Gilbert hafi n'urubuga rw'amahina. Ikosa rihanwe na Rutanga Eric umupira ushyirwa muri koruneri na Nsabimana Aimable mu gihe Rutanga ayiteye Maniraguha Hillaire agafata neza umupira.

16:01

17' Rayon Sports ihushije uburyo bwiza

Mudeyi Suleiman na Ulimwengu Jules bakoze contre-attaque ku ruhande rwa Rayon Sports, umupira uherezwa Mugisha Gilbert utinze kuroba umunyezamu Maniraguha Hillaire usohotse, awukura ku kirenge cya Gilbert. usanga Bukuru uteye ishoti rigaca hejuru y'izamu.

15:59

16' Police FC ihushije igitego cyabazwe

Ndayishimiye Antoine Dominique ahawe umupira mwiza na Ndayisaba Hamidou, ari mu rubuga rw'amahina, atera ishoti rigaruwe na Bikorimana Gerard wari usohotse neza.

15:54

13' Gusimbuza

Umunyezamu wa Police FC, Bwanakweri Emmanuel avuye mu kibuga nyuma yo kuvunika, aho asimbuwe na Maniraguha Hillaire.

15:52

10' Igitego cya Rayon Sports

Rayon Sports yari yatangiye irushwa muri uyu mukino, ibonye uburyo bwa mbere bugana mu izamu, ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Ulimwengu Jules.
Umunyezamu Bwanakweri ugonganye n'uyu mukinnyi ubwo igitego cyajyaga mu izamu, ahise aryama hasi yitabwaho n'abaganga.

15:46

6' Umupira wihariwe na Police FC

Mu minota itandatu ishize bakina, Police FC ni yo yihariye umupira ndetse uri gukinirwa cyane mu rubuga rwa Rayon Sports, ariko abakinnyi bayo bakinrwanaho mu gihe na Police FC nta buryo bukomeye irabona ngo itere mu izamu.

15:45

4' Rayon Sports iri gutozwa na Djamal ifite abasimbura batatu gusa

Kuri uyu mukino, Rayon Sports yagaruye Rutanga wari umaze iminsi muri Zambia, ifite abasimbura batatu barimo Mugheni Fabrice, Tuyishimire Eric 'Congolais' na Mazimpaka Andre mu gihe umutoza ari Mwiseneza Djamal usanzwe yongerera abakinnyi ingufu.

15:41

Umukino uratangiye

Umukino utangijwe na Police FC itangiye isatira, Ndayishimiye Antoine Dominique akurwa umupira ku kirenge na Irambona Eric.

15:39

Igikombe cy'Amahoro kizasozwa kuri uyu wa Kane

Umukino wabanje uyu munsi, ni uwo guhatanira umwanya wa gatatu mu bagore, aho Inyemera WFC yatsinze Mutunda WFC ibitego 4-1.

Kuri uyu wa Kane hazakinwa umukino wa nyuma mu bagore guhera saa 14:00 hagati ya Scandinavia WFC na AS Kigali WFC mu gihe mu bagabo, Kiyovu Sports izahura na AS Kigali saa 17:00.

15:29

Abakinnyi bitabajwe ku mpande zombi

Rayon Sports: Bikorimana Gerard, Iradukunda Eric, Nyandwi Saddam, Bukuru Christophe, Tumushime Altjan, Habimana Hussein, Donkor Prosper, Ulimwengu Jules, Rutanga Eric, Mugisha Gilbert na Mudeyi Suleiman.

Umutoza: Mwiseneza Djamal

Police FC: Bwanakweri Emmanuel, Ngendahimana Eric, Mpozembizi Mohamed, Ndayishimiye Celestin, Hakizimana Issa, Nsabimana Aimable, Usabimana Olivier, Ndayisaba Hamidou, Songa Isaie, Uwimbabazi Jean Paul na Ndayishimiye Antoine Dominique.

Umutoza: Nshimiyimana Maurice ‘Maso’

15:25

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino w'umwanya wa gatatu mu Gikombe cy'Amahoro hagati ya Rayon Sports na Poloce FC.

Rayon Sports yatsinzwe na AS Kigali muri 1/2 mu gihe Police FC yasezerewe na Kiyovu Sports.

Umukino nyir'izina uratangira mukanya gato kari imbere saa 15:30.