AS Kigali vs Rayon Sports

AS Kigali 1-2 Rayon Sports

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Ntare Julius

16:55

Rayon Sports iteye intambwe nziza

Gutsinda uyu mukino ubanza wari wakiriwe na AS kigali biraha Rayon Sports amahirwe menshi yo kugera ku mukino wa nyuma w'igikomb cy'Amahoro ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Umukino wo kwishyura uzakirwa na Rayon Sports ku wa Gatandatu hano kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Turabashimiye mwese twabanye kuri uyu mukino, tuzasubire ku munsi w'ejo mu wundi mukino wa 1/2 uzahuza Kiyovu Sports na Police FC saa 15:00.

16:52

Umukino urarangiye

16:51

90+2' Coup-franc ya AS Kigali

Iradukunda Eric akiniye nabi Ishimwe Kevin uhannye ikosa akoreweho, umupira ugarurwa na Donkor Prosper.

16:50

90+1' Coup-franc ya Rayon Sports

Manishimwe Djabel akiniwe nabi na Benedata Janvier ahagana muri koruneri, ikosa yihaniye umupira usubizwa inyuma na Bate Shamiru.

16:49

90' Iminota y'inyongera

Mu gihe AS Kigali ikomeje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura, umusifuzi yerekanye iminota itatu y'inyongera.

16:45

84' AS Kigali ihushije uburyo bwiza

Niyomugabo Claude akinannye na Benedata Janvier uhinduye umupira mwiza, ukorwaho gato na Kalanda Frank usanga Ndarusanze Jean Claude uteye ishoti rica hejuru y'izamu.

16:43

82' Gusimbuza

Nyandwi Saddam afashe umwanya wa Bukuru Christophe ku ruhande rwa Rayon Sports. Iradukunda arajya gukina ibumoso, Nyandwi akine iburyo mu gihe Mugheni asubira inyuma gato, agafatanya na Donkor.

16:41

81' Gusimbuza

Kalanda Frank asimbuye Nshimiyimana Marc Govin ku ruhande rwa AS Kigali. Havuyemo myugariro w'iburyo, hajyamo rutahizamu.

16:36

76' Ikarita itukura

Irambona Eric ahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo kuri irambona Eric nyuma yo kuregwa n'abakinnyi ba AS Kigali babanje kujya kuburana ku basifuzi.

16:30

70' Ikarita y'umuhondo

Mugheni Fabrice ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye kuri Ndarusanze Jean Claude bari mu kibuga hagati.

16:29

68' Donkor ashatse gutsindira kure

Ku mupira wa Kakule Mugheni ubanje gukorwaho na Ntamuhanga Tumaini, Donkor Prosper ateye ishoti rikomeye riciye ku ruhande rw'izamu.

16:23

63' Gusimbuza

Ishimwe Kievin asimbuye Ndayisenga Fuadi watanze umupira wavuyemo igitego cya AS Kigali mu gice cya mbere.

16:22

61' Gusimbuza

Donkor Prosper asimbuye Mugisha Gilbert ku ruhande rwa Rayon Sports.

16:19

59' AS Kigali ihushije igitego cyabazwe

Ndarusanze Jean Claude azamukanye umupira yinjira mu rubuga rw'amahina, atera ishoti rikomeye umupira ukozweho na Mazimpaka Andre ujya muri koruneri itewe na Fuadi, Nsabimana Eric ashyizeho umutwe ujya hanze.

16:18

57' Coup-franc ya Rayon Sports

Manishimwe Djabel ateye umupira w'umuterekano wari inyuma gato y'urubuga rw'amahina, ujya hanze.

16:12

51' AS Kigali ihushije igitego

Ndayisenga Fuadi ateye umupira ukomeye mu izamu ukurwamo na Mazimpaka Andre, Nshimiyimana Ibrahim agiye kuwusubiza mu izamu ukurwaho na Mutsinzi Ange. Aba bakinnyi bombi barakubitanye, bahita baryama hasi aho bari kwitabwaho n'abaganga.

16:09

49' Rayon Sports ihushije igitego cyabazwe

Manishimwe Djabel acomekeye umupira Michael Sarpong mu rubuga rw'amahina, akozeho gato ukurwaho na Ndayisenga Fuadi uhise akiza izamu rye. Bwari uburyo bwza kuri Rayon Sports.

16:04

Igice cya kabiri kiratangiye

AS kigali itangije igice cya kabiri. Umukino uhise uhagarara kubera ikosa rikorewe kuri Bukuru.

15:48

Igice cya mbere kirarangiye

15:47

45+1' Poto!

Nshimiyimana Ibrahim ateye umupira ugaruwe n'izamu, uramugarukira atera irindi shoti rifata ikirenge cya Mutsinzi Ange, bagenzi be bahita bakiza izamu. Ikipe y'Umujyi yari ikomeje gushaka uko yishyura ariko igice cya mbere kirangiye itabigezeho.

15:46

45' Iminota ibiri y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota ibiri y'inyongera muri iki gice cya mbere.

15:45

43' AS Kigali ihushije ubundi buryo

AS Kigali ikomeje gusatira muri iyi minota ya nyuma y'igice cya mbere. Ndarusanze ashyize umutwe ku mupira wari uhinduwe na Ibrahim, usanga uyu rutahizamu w'umunyarwanda uwutanze Mazimpaka awuteye mu izamu ukurwaho na Irambona Eric uhise ukiza izamu.

15:42

41; AS Kigali ihushije igitego cyabazwe

Nshimiyimana Ibrahim ananiwe gutsinda igitego cya kabiri cya AS Kigali ku mupira ahawe na Niyomugabo Claude wari uzamutse mu ruhande rw'ibumoso yiruka, awuhaye uyu rutahizamu awutera hanze.

15:39

38' Coup-franc ya Rayon Sports

Manishimwe Djabel ateye umupira ahana ikosa, usanga Mutsinzi Ange usumbye Marc Govin awugarura mu rubuga rw'amahina, ku bw'amahirwe ya AS Kigali Bishira Latif awutanga Ulimwengu ndetse umusifuzi avuga ko uyu myugariro yakiniwe nabi.

15:34

34' Ikarita y'umuhondo

Ndayisenga Fuadi ahawe ikarita y'umuhindo nyuma yo kwitambika umukinnyi wa Rayon Sports wari ugiye guhana ikosa, akamubuza gutera umupira.

15:33

33' Coup-franc ya AS Kigali

AS Kigali yongeye kubona undi mupira w'umuterekano utewe na Ndayisenga Fuadi, umupira awutera hejuru y'izamu.

15:29

29' Igitego cya AS Kigali

Irambona yongeye gukinira nabi Marc Givin. Ikosa rihanwe na Fuadi Ndayisenga, ateraka umupira ku mutwe wa Ndarusanze Jean Claude utsindiye AS Kigali.

15:28

27' AS Kigali ipfushije ubusa uburyo ibonye

Niyomugabo Claude yinjiye mu rubuga rw'amahina nyuma yo gucenga Iradukunda Eric, mu gihe yari akijijinganya areba uwo awuha, Habimana Hussein arahagoboka, awumukura ku kirenge. Bwari uburyo bwiza AS Kigali yari ibonye kugeza ubu ariko yirangaraho.

15:22

22' Coup-franc ya AS Kigali

Benedata Janvier ateye umupira ahana ikosa ryari rikorewe mugenzi we mu rubuga rwa Rayon Sports, Bishira Latif wari uhanganye na Habimana Hussein, awukozeho ujya hanze.

15:20

19' Ikarita y'umuhondo

Irambona Eric ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye kuri Nova Bayama. Ndayisenga Fuadi ateye umupira ahana iri kosa, uca hejuru kure y'izamu.

15:19

18' AS Kigali yabuze aho imenera

Nshimiyimana Marc Govin na Niyomugabo Claude bakinira AS Kigali ku mpande bakomeje gusatira ariko babuze aho baca ngo bagere mu izamu.

15:14

13' Igitego cya kabiri cya Rayon Sports

Michael Sarpong atsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri n'umutwe ku mupira uhinduwe na Ulimwengu, arasimbuka asumba Rurangwa Mossi, ashyira umupira mu izamu. 2-0!

15:11

10' Rayon Sports ihushije ikindi gitego

Rayon Sports ibonye indi koruneri itewe umupira usanga Michael Sarpong ushyizeho umutwe, Ntamuhanga Tumaini Tity awukura mu izamu n'ikirenge. Mugisha Gilbert awusubijeye ujya hanze.

15:09

8' Igitego cya Rayon Sports

Mugheni Kakule Fabrice afunguye amazamu ku ishoti rikomeye ateye nyuma yo kumusanga mu rubuga rw'amahina nyuma ya koruneri Rayon Sports yari imaze kubona.

15:07

7' Gusatira kwa AS Kigali

Nshimiyimana Marc Govin ahinduye umupira mwiza imbere y'izamu rya Rayon Sports, Iradukunda Eric ashyiraho umutwe urengera muri koruneri itewe na Fuadi Ndayisenga ariko Rayon ikiza izamu.

15:05

5' Coup-franc ya AS Kigali

Irambona Eric akiniye nabi Nshimiyimana Marc Govin mu rubuga rwa Rayon Sports, ikosa rihanwe na Ndayisenga Fuadi, umupira usubizwayo na Habimana Hussein.

15:03

2' Rayon Sports itangiye isatira

Mugisha Gilbert atanze umupira kuri Ulimwengu Jules winjiye mu rubuga rw'amahina, atera umupira ukomeye unyuze hejuru y'izamu. Bwari uburyo bwiza bwashoboraga guha Rayon Sports kuyobora umukino hakiri kare.

15:00

Umukino uratangiye

Umusifuzi atangije umupira. Ulimwengu Jules ateye umupira muremure imbere ashaka ko ugera kuri Mugisha Gilbert uwirukanseho urenga atarawushyikira.

14:51

Abasimbura ku mpande zombi

AS Kigali: Hategekimana Bonheur, Kanamugire Moses, Nininahazwe Fabrice, Murengezi Rodrigue, Kalanda Frank, Ishimwe Kevin na Ndarusanze Jean Claude.

Rayon Sports: Bikorimana Gerard, Nyandwi Saddam, Mudeyi Suleiman, Mugisha Francois, Donkor Prosper, Tumushime Altijan.

14:38

Abakinnyi bitabajwe ku mpande zombi

AS Kigali: Bate Shamiru, Nshimiyimana Marc Govin, Niyomugabo Claude, Bishira Latif, Rurangwa Mossi, Ntamuhanga Tumaini, Ndayisenga Fuadi, Nsabimana Eric, Benedata Janvier, Nova Bayama, Nshimiyimana Ibrahim.

Umutoza: Mateso Jean De Dieu

Rayon Sports: Mazimpaka André, Iradukunda Eric, Irambona Eric (c), Bukuru Christophe, Mutsinzi Ange, Habimana Hussein, Mugheni Fabrice, Ulimwengu Jules, Michael Sarpong, Mugisha Gilbert na Manishimwe Djabel.

Umutoza: Wagner do Nascimento Silva

13:43

AS Kigali irashaka kongera guserukira igihugu

AS Kigali ikeneye kongera gutwara Igikombe cy’Amahoro yegukanye mu 2013, igaserukira igihugu mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup yakurikiyeho.

Les Citadins yatwaye iki gikombe mu 2001, nyuma ihinduka Kigali FC yihuje na Renaissance FC zikora AS Kigali guhera mu 2007.

13:40

Rayon Sports irashaka kwegukana igikombe cy'igihugu ku nshuro ya 10

Rayon Sports ifite iri rushanwa inshuro icyenda, irashaka gutwara ibikombe byombi uyu mwaka nyuma yo kwegukana shampiyona ya 2018/2019.

Muri izi nshuro icyenda iyi kipe yambara ubururu n'umweru yatwayemo igikombe cy'igihugu harimo eshatu kuva iri rushanwa ryitiriwe amahoro mu 1995, aho yaritwaye mu 1998, 2005 & 2016.

APR FC na yo imaze kwegukana iki gikombe inshuro icyenda.

13:35

Uko amakipe azahura muri 1/2

Ku wa Gatatu tariki ya 26 Kamena

AS Kigali vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 15h00)

Ku wa Kane tariki ya 27 Kamena

SC Kiyovu vs Police FC (Stade de Kigali, 15h00)

Abakinnyi batemerewe gukina iyi mikino ibanza

1. Mpozembizi Mohamed (Police FC)
2. Nsabimana Aimable (Police FC)

Imikino yo kwishyura

Ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena

Rayon Sports FC vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15h00)

Ku Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga

Police FC vs SC Kiyovu (Stade Kicukiro, 15h00)

13:33

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino ubanza wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro hagati ya AS Kigali na Rayon Sports.

AS Kigali yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Gasogi United muri 1/4 mu gihe Rayon Sports yasezereye Gicumbi FC.

Umukino nyir'izina uratangira mukanya saa 15:00.