Rayon Sports vs Gicumbi FC

Rayon Sports 7-1 Gicumbi FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Ntare Julius

16:55

Rayon Sports iteye intambwe igana muri 1/2

Rayon Sports yiyongereye amahirwe yo gukina 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro nyuma yo kunyagira Gicumbi FC ibitego 7-1 mu mukino ubanza wa 1/4 waberaga kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Kane.

Undi mukino wabaye, warangiye Intare FC zitsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 3-0.

Tubashimire mwese twabanye uyu munsi, tuzasubire ku wa Gatandatu hakinwa imikino yo kwishyura, aho Gasogi United izakira AS Kigali, Police FC yakire Etincelles.

16:53

Umukino urarangiye

Rayon Sports itsinze Gicumbi FC ibitego 7-1 mu mukino ubanza.

16:50

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota itatu y'inyongera. Rayon Sports ikomeje gushaka ibindi bitego. Mukanya gato gashize, Rutanga ahawe umupira na Nyandwi Saddam, ashyizeho umutwe uca hejuru y'izamu.

16:46

87' Igitego cya karindwi cya Rayon Sports

Ku mupira uhinduwe na Mugisha Gilbert, Ulimwengu Jules atsinze igitego cya karindwi cya Rayon Sports, kikaba icya kane cye muri uyu mukino.

16:45

86' Igitego cya gatandatu cya Rayon Sports

Jules Ulimwengu atsinze igitego cya gatatu cye mu mukino,icya gatandatu cya Rayon Sports ku mupira uvuye muri koruneri itewe na Saddam, umupira ubanza gukorwaho n'umuzamu usanga uyu rutahizamu w'umurundi aratsinda.

16:43

85' Gusimbuza kwa Gicumbi FC

Gahamanyi Bonface asimbuwe na Bancamwabo Athanase.

16:39

81' Gusimbuza kwa Rayon Sports

Manishimwe Djabel asimbuwe na murumuna we Tumushime Altijan. Igitambaro cy'ubukapiteni gisigiwe Irambona Eric.

16:36

78' Gicumbi FC ihushije igitego

Manzi Willy Patrick ateye umupira w'umuterekano hafi y'rubuga rw'amahina rwa Rayon Sports, ukurwamo na Mazimpaka Andre mu buryo bugoranye.

16:34

75' Mugheni Fabrice yasabye imbabazi?

Nyuma y'uko na we avuzweho kugira uruhare mu kugumura bagenzi be ari kimwe na Manzi Thierry wasezerewe, Mugheni Fabrice yasabye imbabazi ubwo yari amaze gutsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sports.

16:32

73' Ikarita y'umuhondo

Murenzi Willy Patrick ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Rutanga wa Rayon Sports. Djabel akinannye na Rutanga uwukozeho ugera kuri Ulimwengu na we akozaho ujya hanze.

16:31

72' Igitego cya gatanu cya Rayon Sports

Ulimwengu Jules atsindiye Rayon Sports igitego cya gatanu muri uyu mukino nyuma y'umupira ahawe na Manishimwe Djabel. Abakinnyi ba Gicumbi FC bibwiraga ko habayeho kurarira.

16:28

69' Rayon Sports ikomeje guhusha uburyo bwinshi

Nyuma y'ishoti rikomeye ryatewe na Mugisha Gilbert umupira ugaca imbere y'izamu, na Manishimwe Djabel ateye ishoti rikomeye rishyirwa muri koruneri na Shyaka Regis.

16:26

68' Gusimbuza kwa Gicumbi FC

Arihokubwayo Jean Claude wari umaze iminota 23 asimbuye, akuwe mu kibuga, asimburwa na Mfitumukiza Nzungu ku ruhande rwa Gicumbi FC.

16:24

66' Ikarita y'umuhondo

Rutanga Eric ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo kwishimira igitego akuramo umupira, akereka abafana numero 3 yambara.

16:23

65' Igitego cya kane cya Rayon Sports

Myugariro wa Rayon Sports, Rutanga Eric yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, yitegereza uko umunyezamu Regis ahagaze, amunyuza umupira ku ruhande ujya mu izamu.

16:21

63' Ikarita y'umuhondo

Murenzi Patrick wa Gicumbi FC ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Irambona Eric mu kibuga hagati.

16:19

61' Gicumbi FC irarokotse

Rutanga Eric ateye koruneri umupira ujya mu izamu, Shyaka Regis arazamutse akuramo umupira awusubiza mu yindi koruneri itagize icyo itanga. Rayon Sports irashaka ibitego byinshi muri uyu mukino.

16:17

58' Igitego cya gatatu cya Rayon Sports

Rutanga Eric ahinduye umupira mwiza usanga Ulimwengu Jules uhise uwushyira mu izamu. Rayon Sports ikomeje kuyobora umukino kugeza ubu n'ibitego 3-1.

16:14

55' Gusimbuza kwa Rayon Sports

Mudeyi Suliemain asimbuwe na Rutanga Eric ku ruhande rwa Rayon Sports.

16:13

53' Coup-franc ya Gicumbi FC

Ku ikosa rikorewe kuri Gahamanyi Boniface, Murenzi Willy Patrick ateye umupira ukomeye ukuwemo na Mazimpaka Andre arawukurikira, awufata neza.

16:11

51' Rayon Sports ihushije igitego

Mugisha Gilbert ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina, ugera kuri Ulimwengu Jules uteye umupira ukomeye mu izamu ukurwamo na Shyaka Regis mbere y'uko Manzi Willy Patrick akiza izamu.

16:06

47' Gusimbuza kwa Rayon Sports

Nyandwi Saddam yinjiye mu kibuga asimbura Iradukunda Eric Radu utasubiye mu kibuga muri iki gice cya kabiri.

16:04

Igice cya kabiri kiratangiye

Gicumbi FC itangije igice cya kabiri, ariko abakinnyi bayo bahita barenza umupira.

16:03

Gusimbuza kwa Gicumbi FC

Ahishakiye Nabil asimbuwe na Arihokubwayo Jean Claude

15:49

Igice cya mbere kirarangiye

15:48

45' Iminota ibiri y'inyongera

Umusifuzi wa kane, Eric, yerekanye iminota ibiri y'inyongera muri iki gice cya mbere cy'umukino ubanza wa 1/4 uri guhuza Rayon Sports na Gicumbi FC kuri Stade ya Kigali.

15:47

45' Igitego cya kabiri cya Rayon Sports

Mugisha Gilbert ateye umupira wa koruneri, usanga Habimana Hussein awukoraho n'umutwe ugonga myugariro wa Gicumbi FC, usanga Mugheni Fabrice ushyizeho umutwe uruhukira mu rushundura.

15:45

43' Igitego cya Gicumbi FC

Nzitonda Eric ahinduye umupira ukomeye mu izamu, Mazimpaka Andre awukuramo, abakinnyi ba Rayon Sports bananiwe guhita bakiza izamu, MURENZI Patrick atera ishoti rikomeye mu izamu, inshundura yari aziciye.

15:43

39' Gicumbi FC itangiye gusatira

Nzitonda Eric na Muhumure Omar bari bubatse bashaka kugera ku izamu rya Rayon Sports ariko umupira ubapfira ubusa, urarenga. Rayon Sports ikoze contre-attaque, Uwiringiyimana Christophe akura umupira kuri Bukuru Christophe.

15:36

34' Igitego cya Rayon Sports

Mugisha Gilbert afunguye amazamu ahagaze inyuma y'urubuga rw'amahina, aho arebye uko umunyezamua ahagaze, atera ishoti rikomeye Shyaka atabashije kugarura.

15:34

Mu wundi mukino: Kiyovu Sports irayoboye ku Kicukiro

Habamahoro Vincent na Armel Ghislain bamaze gutsindira Kiyovu Sports mu mukino yakiriwemo na Intare FC. Ubu ni 2-0. .

15:31

30' Gicumbi FC iri gukina yirwanaho

Rayon Sports ikomeje gushaka igitego ku bubi n'ubwiza. Abakinnyi ba Gicumbi FC b'inyuma ntabwo bava mu izamu ryabo, aho bakomeje gusubiza inyuma imipira irri guterwa na Rayon Sports indi igafatwa n'umunyezamu Shyaka Regis.

15:28

26' Coup-franc ya Rayon Sports

Shyaka Regis arokoye ikipe ye ku mupira ashyize muri koruneri nyuma yo guterwa na Iradukunda Eric Radu wahanaga ikosa ryari rikorewe kuri mugenzi we nyuma y'urubuga rw'amahina.

15:20

17' Djabel na Ahishakiye ni bo bakapiteni

Mu gihe kuri lisiti zatanzwe mbere y'umukino, kapiteni wa Rayon Sports ari Irambona Eric uwa Gicumbi FC akaba Myango Ombeni. Abambaye ibitambaro byombi mu kibuga ni Manishimwe Djabel na Ahishakiye Nabil.

15:17

14' Gicumbi FC ihushije igitego cyabazwe

Nzitonda Eric ananiwe gutsindira Gicumbi FC igitego ku mupira utewe na Ahishakiye Nabil usanga uyu rutahizamu wa Gicumbi FC asiga abakinnyi b'inyuma ba Rayon Sports, ashatse kuroba umunyezamu Mazimpaka Andre umupira ujya hejuru y'izamu.

15:12

9' Rayon Sports yongeye guhusha uburyo bw'igitego

Rayon Sports ikomeje kotsa Gicumbi FC igitutu aho ishaka gutsinda muri iyi minota ya mbere. Mukanya gato gashize, Mugheni Fabrice ateye ishoti rikomeye umupira uca hejuru y'izamu.

Shyaka Regis na bagenzi be bafite akazi gakomeye ko gukomeza kurinda izamu ryabo.

15:03

1' Rayon Sports ihushije igitego

Manishimwe Djabel yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, ahitamo guhereza Mudeyi Suleiman uteye ishoti ridakomeye na bwo rica ku ruhande rw'izamu ririmo Shyaka Regis.

15:02

Umukino uratangiye

Umusifuzi wo hagati Uwikunda Samuel atangije umukino. Ulimwengu atanze umupira kuri Manishimwe Djabel na we awutera imbere ashaka Bukuru urarenga.

14:32

Abakinnyi bitabajwe ku mpande zombi

Rayon Sports: Mazimpaka André, Iradukumda Eric, Irambona Eric (c), Bukuru Christophe, Mutsinzi Ange, Habimana Hussein, Mugheni Fabrice, Ulimwengu Jules,Mudeyi Suleiman, Mugisha Gilbert na Manishimwe Djabel.

Abasimbura: Bikorimana Gerard, Tuyishime Eric, Rutanga, Nyandwi Saddam, Mugisha Francois na Tumushime Altijan.

Umutoza: Wagner do Nascimento Silva

Gicumbi FC: Shyaka Regis, Myango Ombeni (c), Twiringiyimana Christophe, Muhumure Omar, Yahya Saleh, Manzi Willy Patrick, Nzitonda Eric, Murenzi Patrick, Gahamanyi Boniface, Harerimana Fidele, Ahishakiye Nabil.

Abasimbura: Mizero Alain, Uwingabire Olivier, Nshimiyimana Aboubakar, Kalisa Dyladot, Bangamwabo Athanase, Arihokubwayo Jean Claude na Mfitumukiza Nzungu.

Umutoza: Banamwana Camarade.

14:32

Imikino ya 1/4 ibanza mu gikombe cy'Amahoro

Ku wa Gatatu

Etincelles FC 0-2 Police FC
AS Kigali 2-1 Gasogi United

Ku wa Kane

Rayon Sports FC vs Gicumbi FC (Stade de Kigali, 15h00)
Intare FC vs SC Kiyovu (Stade Kicukiro, 15h00)

14:31

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino ubanza wa 1/4 cy'Igikombe cy'Amahoro hagati ya Rayon Sports na Gicumbi FC.

Rayon Sports yasezereye Marines FC muri 1/8 mu gihe Gicumbi FC yakuyemo Espoir FC.

Umukino nyir'izina uratangira mukanya saa 15:00.