AS Kigali vs Rayon Sports

AS Kigali 0-1 Rayon Sports

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Ntare Julius

17:06

Rayon Sports itangiye neza

Rayon Sports itangiye neza mu rugendo rwo gushaka igikombe cy'Amahoro, aho itsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino ubanza. Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kane hano kuri Stade ya Kigali.

Tubashimire mwe twabanye kuri uyu mukino, tuzasubire ejo ku mukino uzahuza APR FC na Rwamagana City FC.

17:04

Umukino urarangiye

Imikino yabaye uyu munsi

Hope FC 2-2 Gasogi United
AS Kigali 0-1 Rayon Sports FC
Mukura VS 3-0 Unity SC
Interforce FC vs Intare FC (Umukino ntiwabaye, Interforce ntabwo yazanye Imbangukiragutabara)
Sunrise FC vs Espoir FC (Sunrise Fc yikuye mu irushanwa, Espoir FC yakomeje idakinnye)

Imikino izaba ejo ku wa Gatatu

Gicumbi FC vs Police FC (Gicumbi, 15h00)
Vision FC vs Bugesera FC (Stade Mumena, 15h00)
APR FC vs Rwamagana City FC (Stade de Kigali, 15h00)
Etoile de l’est FC vs SC Kiyovu (Stade Ngoma, 15h00)
Marines FC vs Etincelles FC (Stade Umuganda, 15h00)

17:03

90+4' Coup-franc ya Rayon Sports

Manzi Thierry ateye ishoti rikomeye ahana ikosa ryakorewe kuri Raphael Da Silva, umupira ujya hanze. Umukino uhise urangira, Rayon Sports itsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza.

17:01

90+3' Ikarita itukura

Nsabimana Eric Zidane wa AS Kigali ahawe ikarita itukura nyuma y'ikosa rikorewe kuri Jonathan Raphael Da Silva inyuma y'urubuga rw'amahina. Niyomugabo Claude ukoze ikosa ahawe ikarita y'umuhondo.

17:00

90+2' AS Kigali ihushije igitego

Nova Bayama atanze umupira kuri Ruhinda Ssentongo Saifi wari uhagaze wenyine inyuma gato y'urubuga rw'amahina, ateye umupira ujya hejuru y'izamu.

16:57

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota ine y'inyongera.

16:56

89' Igitego cya Rayon Sports

Manzi Thierry ahannye ikosa ku mupira wari uteretse inyuma gato y'urubuga rw'amahina, awuha Irambona Eric uwuhinduye mu izamu ukozwaho umutwe na Mutsinzi Ange atsinda igitego.

16:53

87' Rayon Sports ihushije igitego

Mugisha Gilbert ahawe umupira na Da Silva, ari inyuma y'urubuga rw'amahina, aritonda, atera ishoti rikomeye rifashe inshundura ntoya, aho abenshi bari ku kibuga bikanze ko wagiye mu izamu

16:52

86' Gusimbuza kwa AS Kigali

Ndarusanze Jean Claude asimbuwe na Nshimiyimana Ibrahim ku ruhande rwa AS Kigali.

16:45

79' Ikarita y'umuhondo

Michael Sarpong ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Bishira Latif, arangije yereka umusifuzi ko atishimiye ibyo asifuye.

16:44

77' Gusimbuza kwa AS Kigali

Murengezi Rodrigue asimbuye Cyitegetse Bogard ku ruhande rwa AS KIgali. Ikipe y'Umujyi iri kunyuzamo igasatira, ariko Ndarusanze na bagenzi be bakagorwa no gutera mu izamu.

16:42

76' Gusimbuza kwa Rayon Sports

Manishimwe Djabel asimbuwe na Raphael Da Silva wari wabanje ku ntebe y'abasimbura. Irambona Eric arenguye umupira ugera mu izamu, ufatwa neza na Bate Shamiru.

16:40

73' Gusatira kwa Rayon Sports

Rayon Sports ikomeje kunyuzamo igahanahana ndetse ikima umupira ikipe ya AS Kigali. Manishimwe Djabel ateye umupira ukomeye ari inyuma gato y'urubuga rw'amahina, uca hirya y'izamu rya Bate Shamiru.

16:37

69' Gusimbuza kwa AS Kigali

Nova Bayama yinjiye mu kibuga asimbura Ishimwe kevin ku ruhande rwa AS KIGALI.

16:36

67' Gusimbuza kwa Rayon Sports

Bukuru Christophe asimbuye Mugisha Francois Master ku ruhande rwa Rayon Sports

16:26

60' Ikarita y'umuhondo

Bishira Latif wa AS KIgali, ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Michaek Sarpong mu kibuga hagati.

16:24

58' Rayon Sports ihushije igitego

Manishimwe Djabel ateye umupira uteretse muri koruneri, ukozwaho umutwe na Mugisha Master, habura undi mukinnyi wa Rayon Sports uwugeraho, ubacaho bose.

16:22

57' Umukino uhagaze gato

Nsabimana Eric Zidane agonganye na Manishimwe Djabel mu kibuga hagati, umusifuzi ahitamo guhagarika umukino kugira ngo abanze kwitabwaho n'abaganga.

16:21

55' Rayon Sports ikomeje gushaka aho imenera

Abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje gushaka uko babona igitego hakiri kare muri iki gice cya kabiri ariko abakinnyi b'inyuma ba AS Kigali barimo Nsabimana Eric 'Zidane, Mossi, Claude na Bishira bahagaze neza muri iyi minota.

16:15

50' Amakipe yombi ari gutozwa n'abatoza bungirije

Mateso Jean De Dieu yari yungirije Masudi Djuma wirukanwe mu gihe Wagner Do Nascimento yungirije Robertinho wasoje amasezerano muri Rayon Sports akaba asubiye iwabo gato.

16:12

Igice cya kabiri kiratangiye

Umusifuzi atangije igice cya kabiri. Sarpong akinana na Djabel uhaye Radu na we asubiza kuri bagenzi be inuma

15:58

Igice cya mbere kirarangiye

15:57

45+2' Rayon Sports ihushije uburyo bwabazwe

Donkor Prosper akinannye na Manishimwe Djabel wari uhagaze ahagana muri koruneri, atera ishoti rigana mu rubuga rw'amahina, umupira usanga Mugisha Francois uteye ishoti rica hejuru y'izamu rya AS Kigali,

15:54

45' Coup-franc ya Rayon Sports

Manishimwe Djabel akiniwe nabi hafi n'izamu rya AS Kigali. Mutsinzi Ange ateye ishoti ahana iri kosa, umupira ugenda hasi ujya hanze.


Umusifuzi yamaze kwerekana iminota ibiri y'inyongera.

15:52

43' Gusatira kwa Rayon Sports

Mazimpaka ateye umupira imbere, Nsabimana Eric azamutse mu kirere ntiyawuhamya neza n'umutwe, ugera kuri Mugisha Gilbert uzamukanye Bishira, ateye ishoti umupira uca ku ruhande rw'izamu rya AS Kigali.

15:49

40' Coup-franc ya Rayon Sports

Niyomugabo Jean Claude akiniye nabi Manishimwe Djabel uhannye iri kosa, umupira ujya mu biganza bya Bate Shamiru wabanje kwiyongeza.

15:43

34' Ikarita y'umuhondo

Ku mupira wari uherejwe Ishimwe Kevin, Donkor Prosper bari kumwe, amukiniye nabi, uyu mukinnyi wa Rayon Sports ahabwa ikarita y'umuhondo. Ishimwe Kevin ateye umupira ahana iri kosa, ufatwa neza na Mazimpaka Andre.

15:41

31' AS Kigali ihushije igitego

Ishimwe Kevin yongeye guhindura umupira mu izamu, Ndarusanze Jean Claude azamuka mu kirere asumba Habimana Hussein, ateye umupira uca hejuru y'izamu rya Rayon Sports

15:37

28' Coup-franc ya AS Kigali

Mutsinzi Ange akiniye nabi Ishimwe Kevin inyuma y'urubuga rw'amahina, uyu mukinnyi wa AS Kigali atera ishoti rikomeye rikurwamo na Mazimpaka Andre akoresheje ibipfunsi, bagenzi be bamufasha kuwukura hafi n'izamu.

15:34

26' Umukino uhagaze gato

Myugariro wo hagati wa AS Kigali, Bishira Latif, agize imvune aho ari kwitabwaho n'abaganga mu kibuga hagati.

15:32

23' AS Kigali ihushije igitego

Ishimwe Kevin ahaye umupira Ndarusanze Jean Claude n'undi arawumusubiza maze Kevin atera ishoti rikomeye rikuwemo na Mazimpaka Andre, Ndarusanze agerageje kuwusubizamo Mazimpaka ahita awufata neza.

15:30

21' Coup-franc ya Rayon Sports

Rayon Sports ibonye coup-franc ku ikosa Benedata Janvier akoreye kuri Donkor Prosper, ikosa rihanwe na Manishimwe Djabel umupira ufatwa neza na Bate Shamiru.

15:27

19' Coup-franc ya AS Kigali

Mugisha Francois akiniye nabi Ishimwe Kevin inyuma gato y'urubuga rw'amahina, umupira uterwa na Kevin uhaye Nsabimana Eric Zidane uteye ishoti rikomeye rigana hanze.

15:24

15' Rayon Sports iri gusatira cyane

Rayon Sports iri gusatira cyane muri iyi minota. Irambona Eric ateye umupira ugana mu izamu ukorwaho na BIshira ujya mu biganza bya Bate mu gihe na Mugisha Gilbert ateye ishoti rikomeye, umupira ujya hanze.

Ishimwe Kevin aryamye hasi nyuma yo gukorwa mu maso na Manzi Thierry hafi n'izamu rya Rayon Sports.

15:19

10' Umukino uhagazeho gato

Mugisha Francois ahawe umupira na Djabel, atera ishoti rikomeye rinyuze ku ruhande rw'izamu rya Bate Shamiru, ahita yicara hasi, abwira umusifuzi Mulindangabo ko amuhamagarira umuganga akamwitaho.

15:16

7' Koruneri ya Rayon Sports

Rurangwa Mossi arengeje umupira wari winjiranwe na Mugisha Gilbert mu rubuga rw'amahina, ujya muri koruneri itewe na Manishimwe Djabel, umupira ufatwa neza na Bate Shamiru.

15:12

2' Koruneri a AS Kigali

Mutsinzi Ange arengeje umupira wari uzamukanwe na Ishimwe Kevin, ujya muri koruneri itewe n'uyu mukinnyi wa AS Kigali, urengera ku rundi ruhande nta wundi mukinnyi uwukozeho.

15:10

Umukino uratangiye

Umusifuzi Mulindangabo Moise atangije umukino. AS Kigali ikina basubira inyuma, batangira kubaka bahereye ku munyezamu wabo, Bate Shamiru.

14:55

Uko imikino izakinwa

Muri iyi mikino, barabanza gukina amajonjora, amakipe 10 abone itike yo gukina imikino ya 1/8 mu gihe ayandi atandatu azaba yatsinzwe byoroheje (best loosers) azabona itike yo kwiyongera kuri ya yandi 10, habe tombola ya 1/8 (irimo amakipe 16).

Imikino ibanza ni uyu munsi tariki ya 4 n’ejo ku ya 5 Kamena mu gihe iyo kwishyura izakinwa tariki ya 7 n’iya 8 Kamena 2019. Tombora ya 1/8 ni ku wa Gatanu.

Mu cyiciro cy’abagore kigiye gukina igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere, iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe icyenda, aho yagabanyijwe mu matsinda atatu.

Itsinda A: AS Kigali WFC, Inyemera WFC na AS Kabuye WFC.

Itsinda B: Rugende WFC, Kamonyi WFC na Scandinavia WFC.

Itsinda C: ES Mutunda WFC, Freedom de Gakenke WFC na Bugesera WFC.

Mukura Victory Sports ni yo ifite igikombe giheruka mu bagabo, yegukanye imaze gutsinda Rayon Sports kuri penaliti 3-1 nyuma yo kunganya ubusa ku busa. Iyi kipe y’i Huye, yahagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup 2018/19, igarukira mu ijonjora rya nyuma rigana mu matsinda.

14:54

Imikino y'ijonjora ribanza mu gikombe cy'Amahoro 2019

Uyu munsi:

Hope FC vs Gasogi United (Rustiro United, 15h00)
AS Kigali vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 15h00)
Mukura VS vs Unity SC (Stade Huye, 15h00)
Interforce FC vs Intare FC (Stade Mumena, 15h00)
Sunrise FC vs Espoir FC (Sunrise Fc yikuye mu irushanwa, Espoir FC yakomeje idakinnye)

Ejo ku wa Gatatu

Gicumbi FC vs Police FC (Gicumbi, 15h00)
Vision FC vs Bugesera FC (Stade Mumena, 15h00)
APR FC vs Rwamagana City FC (Stade de Kigali, 15h00)
Etoile de l’est FC vs SC Kiyovu (Stade Ngoma, 15h00)
Marines FC vs Etincelles FC (Stade Umuganda, 15h00)

14:50

Rayon Sports igera ku kibuga

14:44

AS Kigali igera ku kibuga

14:43

Abakinnyi bitabajwe ku mpande zombi

AS Kigali: Bate Shamiru, Ntamuhanga Tumaini, Rurangwa Mossi, Niyomugabo Claude, Nsabimana Eric, Bishira Latif, Cyitegetse Bogard, Benedata Janvier, Ndarusanze Jean Claude, Ishimwe Kevin na Ssentongo Saifi Farouk.

Umutoza: Mateso Jean De Dieu

Rayon Sports: Mazimpaka Andre, Manzi Thierry, Iradukunda Eric, Habimana Hussein, Mutsinzi Ange, Irambona Eric, Donkor Prosper, Manishimwe Djabel, Mugisha Francois, Michael Sarpong na Mugisha Gilbert,

Umutoza: Wagner Do Nascimento

14:39

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Eid Mubarak! Tubahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze mu gikombe cy'Amahoro 2019, hagati ya AS Kigali na Rayon Sports.

AS Kigali iheruka kwegukana iri rushanwa mu 2013, ndetse ikaba yaraviriyemo muri 1/8 mu mwaka ushize igiye kwakira Rayon Sports iheruka kwegukana iri rushanwa mu 2016 ndetse yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu mwaka ushize.

Umukino uratangira saa 15:00