Rayon Sports vs Marines

Rayon Sports 3-0 Marines

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Ntare Julius

16:58

Rayon Sports ishyikirijwe igikombe

Rayon Sports yegukanye igikombe cy'uyu mwaka ifite amanota 72. APR FC ya kabiri yo ifite amanota 65 nyuma yo gutsinda Police FC.

Ni igikombe cya cyenda kuri Rayon Sports mu gihe APR FC ari yo imaze kwegukana shampiyona y’u Rwanda inshuro nyinshi, aho iyifite inshuro 17.

16:57

Umukino urarangiye: Rayon Sports itahanye intsinzi

Rayon Sports itsinze Marines FC ibitego 3-0 isoza shampiyona mu byishimo.

16:54

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane, Ishimwe Claude, yerekanye iminota itatu y'inyongera

16:51

88' Ahishakiye arokoye Marines

Rutanga Eric ateye ishoti rikomeye mu izamu ashaka gutungura umunyezamu Ahishakiye Hertier, arasimbuka umupira awushyira muri koruneri.

16:49

86' Gusimbuza kwa Rayon Sports

Mugisha Gilbert asimbuwe na Mudeyi Suleiman ku ruhande rwa Rayon Sports

16:46

82' Gusimbuza kwa Rayon Sports

Rutanga Eric yinjiye mu kibuga asimbura Irambona Eric wongeye kugwa bwa kabiri. Rayon Sports ikomeje gusatira ishaka igitego cya kane

16:44

Mu yindi mikino: Kirehe FC imanutse mu cyiciro cya kabiri

Kirehe FC yiyongereye ku Amagaju FC mu makipe abiri amanutse mu cyiciro cya kabiri muri uyu mwaka w'imikino. Iyi kipe yari imaze imyaka ibiri mu cyiciro cya mbere kugeza ubu yatsinzwe ibitego 2-0 na Bugesera FC mu mukino uri kubera ku Kicukiro mu gihe Gicumbi FC iri kunganya na Mukura Victory Sports igitego 1-1 i Huye.

16:39

76' Marines FC ihushije uburyo bwiza

Ku mupira wari utakajwe na Manzi Thierry, Ndayisenga Ramadhan awuteye mu izamu uramutenguha uca ku ruhande.

16:38

75' Rayon Sports ihushije igitego

Iradukunda Eric Radu ateye umupira ukomeye mu izamu ahagaze ahagana muri koruneri, umunyezamu wa Marines C awukozeho usanga Ulimwengu Jules uwuteye uzamuka hejuru y'izamu.

16:36

73' Gusimbuza kwa Rayon Sports

Bukuru Christophe asimbuye Manishimwe Djabel watsinze igtitego cya mbere cya Rayon Sports.

16:34

72' Minisitiri Nduhungirehe ni umwe mu bitabiriye uyu mukino

16:30

68' Igitego cyanzwe

Michael Sarpong ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, Ulimwengu awushyira mu izamu ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

16:28

67' Gusimbuza kwa Marines

Nyirinkindi Saleh asimbuwe na Ishimwe Fiston ku ruhande rwa Marines FC

16:26

67' Marines ihushije igitego cyabazwe

Nyirinkindi Saleh ahushije igitego cyabazwe ku mupira akuweho na Manzi Thierry mu rubuga rw'amahina, ujya muri koruneri itagize icyo itanga. Marines FC ikomeje gusatira ishaka igitego.

16:20

57' Gusimbuza kwa Marines

Ndayisenga Ramadhan asimbuye Tuyishimire Benjamin ku ruhande rwa Marines, ahita anamuha igitambo cya kapiteni

16:14

50' Umupira uri gukinirwa mu rubuga rwa Rayon Sports

Mu gihe iminota ishize kuva igice cya kabiri yari yihariwe na Marines FC yakiniraga mu rubuga rwa Rayon Sports, Mugisha Gilbert ahinduye umupira mu izamu rya Marines ujya hanze.

16:10

Igice cya kabiri kiratangiye

Kapiteni wa Marines, Tuyishimire Benjamin ateye umupira wa mbere muri iki gice cya kabiri, akinana na bagenzi be barimo Saleh, ndetse batangira basatira.

Marines inakoze impinduka, Nsengiyumva Djafar asimburwa na Ndayishimiye Thierry.

15:55

Abaje ku mukino bari gususurutswa n'Igisupusupu

Umuhanzi Nsengiyumva Emmanuel uzwi nk'igisupusupu yatumiwe kuri uyu mukino ndetse ari kuririmbira abafana hano muri Stade Amahoro mu gihe abakinnyi bagiye kuruhuka.

15:51

Igice cya mbere kirarangiye

15:50

45' Iminota ibiri y'inyongera

Umusifuzi wa kane, Ishimwe Kevin, yerekanye iminota ibiri y'inyongera.

15:47

43' Igitego cyanzwe

Manishimwe Djabel yari acomekeye umupira mwiza Ulimwengu ushyizeho umutwe, uruhukira mu izamu, ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

15:46

42' Marines ihushije igitego

Yakuba na Benjamin bakinannye neza, batanga umupira ugeze kuri Nyirinkindi Saleh ateye mu izamu ukurwamo na Mazimpaka Andre. Bwari uburyo bwiza iyi kipe y'ingabo zirwanira mu mazi yari ibonye.

15:41

38' Abayobozi ba Rayon Sports bakereye kwakira igikombe

15:36

31' Igitego cya gatatu cya Rayon Sports

Manishimwe Djabel azamukanye umupira kuri contre-attaque, awucomekera Mugisha Gilbert usize myugariro wa Marines, anacenga umunyezamu wari wasohotse, atera umupira mu izamu ryambaye ubusa. 3-0

15:35

30' Gusatira kwa Marines

Nyirinkindi Saleh yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, awuhindurira Yakuba uteye mu izamu ukorwaho na Radu ujya muri koruneri iyagize icyo itanga

15:32

27' Igitego cya kabiri cya Rayon Sports

Ku mupira ucometswe na Mugheni Fabrice ugaca hagati y'abakinnyi ba Marines FC, Rayon Sports itsindiwe igitego cya kabiri na Ulimwengu Jules utsinze igitego cya 20 muri shampiyona. 2-0.

15:27

Abakinnyi ba Rayon Sports batitabajwe ku mukino

Mutsinzi Ange ufite amakarita atatu y'umuhondo, Raphael Da Silva, Bikorimana Gerard n'abandi batandukanye ntabwo bifashishijwe uyu munsi

15:26

22' Rayon Sports ihushije uburyo bwabazwe

Radu ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, ugeze kuri Ulimwengu ateye mu izamu ujya hejuru ariko umusifuzi wo ku ruhande yari yamaze kuvuga ko habayeho kurarira.

15:22

18' Igitego cya Rayon Sports

Hakizimana Felicien wa Marines ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye kuri Iradukunda Eric inyuma y'urubuga rw'amahina ahagana muri koruneri. Manzi Thierry ateye umupira ahana ikosa, awuha Djabel uteye adahagaritse uruhukira mu izamu. 1-0.

15:15

10' Rayon Sports ikomeje gushaka aho imenera

Rayon Sports ikomeje gusatira ariko abakinnyi b'inyuma ba Marines FC bahagaze neza ndetse babujije Sarpong na Ulimwengu gutambuka

15:10

6' Abafana ba Rayon Sports bakereye guhabwa igikombe

15:08

4' Gusatira kwa Marines

Byukusenge Yakuba acomekeye umupira Nyirinkindi Saleh azamuka yihuta, ageze mu rubuga rw'amahina, ahindura umupira ufashwe na Mazimpaka Andre

15:06

2' Koruneri ya Rayon Sports

Manishimwe Djabel ateye umupira ugongwa n'umukinnyi wa Marines FC ujya muri koruneri itewe n'uyu mukinnyi wa Rayon Sports akinana na mugenzi we, Iradukunda Eric, ateye mu izamu ujya hanze.

15:04

Umukino uratangiye

Rayon Sports itangije umukino. Ulimwengu na Sarpong basubije umupira inyuma bakinana na bagenzi babo barimo Habimana Hussein

14:59

Marines ikomeye amashyi Rayon Sports

Mu gihe mu 2016 APR FC yanze gukomera Rayon Sports amashyi nyamara amakipe yombi yarahuye yaratwaye shampiyona, uyu munsi Marines yo irayakomye. Bakoze imirongo ibiri, abakinnyi ba Rayon Sports bacamo hagati, banabakomera amashyi.

14:57

Uko amakipe yombi yitwaye mu mikino itanu iheruka

14:54

Marines FC igera ku kibuga

14:53

Rayon Sports igera ku kibuga

14:53

Abakinnyi bitabajwe ku mpande zombi

Rayon Sports: Mazimpaka Andre, Manzi Thierry, Iradukunda Eric, Irambona Eric, Habimana Hussein, Donkor Prosper, Kakule Mugheni, Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert, Sarpong Michael, Ulimwengu Jules.

Marines FC: Ahishakiye Hertier, Tuyishimire Benjamin, Hakizimana Felicien, Niyigena Clement, Nsengiyumva Djafar, Nsengiyumva Irshad, Samba Cedric, Byukusenge Yakuba, Dusingizemungu Ramadhan, Niyirinkindi Saleh.

14:48

Imikino yose yashyizwe ku isaha imwe

Nk'uko byatangajwe na FERWAFA mu byumweru bibiri bishize, amakipe yose agiye gukinira rimwe ndetse impinduka zabayemo, ni uko imikino yose itangira saa 15:00.

Mukura VS vs Gicumbi FC (Stade Huye, 15h00)
Espoir FC vs AS Muhanga (Rusizi Stadium, 15h00)
Sunrise FC vs Etincelles FC (Nyagatare, 15h00)
Police FC vs APR FC (Stade de Kigali, 15h30)
Amagaju FC vs AS Kigali (Nyagisenyi Stadium, 15h00)
Rayon Sports FC vs Marines FC (Stade Amahoro, 15h00)
Bugesera FC vs Kirehe FC (Stade Kicukiro, 15h00)
Musanze FC vs SC Kiyovu (Stade Ubworoherane, 15h00)

14:47

Ikaze kuri Stade Amahoro i Remera

Tubahaye ikaze kuri Stade Amahoro i Remera hagiye kubera umukino w'umunsi wa 30, ari na wo usoza shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka w'imikino 2018/19.

Rayon Sports yamaze kwegukana shampiyona yakiriye Marines mu mukino iza guhererwamo igikombe.