APR FC vs Espoir FC

APR FC 0-0 Espoir FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Ntare Julius

15:48

17' Umukino uhagaze gato

Sankara wa Espoir FC bamukoze mu jisho,umusifuzi Mulindangabo Moise avuga ko abanza kwitabwaho n'abaganga.

15:46

14' Espoir FC ihushije igitego

Rutahizamu wa Espoir FC, Nkunzimana Sadi ateye ishoti rikomeye rica ku ruhande rw'izamu rya kimenyi Yves.

15:43

10' APR FC ihushije igitego cyabazwe

Itangishaka Blaise wagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga uyu munsi, ateye umupira ahereza Imanishimwe Emmanuel uzamutse yiruka, ashatse kuroba umunyezamu wa Espoir FC asohoka neza, arenza umupira

15:40

Umukino watangiye

APR FC yatangije umukino ikomeje gusaura bikomeye ikipe ya Espoir FC muri iyi minota ya mbere

15:05

Abakinnyi bitabajwe ku ruhande rwa APR FC

APR FC: Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Buregeya Prince, Imanishimwe Emmanuel, Ngabo Albert. Itangishaka Blaise, Ntwari Evode, Niyonzima Ally, Bigirimana Issa, Byiringiro Lague, Nshuti Savio Dominique.

15:03

Icyo umukino uvuze ku makipe yombi

Mu gihe Rayon Sports yaraye yegukanye igikombe cya shampiyona n'amanota 69, APR FC na yo yamaze gufata umwanya wa kabiri n'amanota 62, aho ishobora kuyongera uyu munsi mu gihe yatsinda Espoir FC.

Espoir FC ya munani n'amanota 36, ishobora kwegera imbere mu gihe yatsinda, ikanganya amanota 39 na AS Kigali ya gatandatu.

15:00

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Tubahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino w'umunsi wa 29 wa shampiyona hagati ya APR FC na Espoir FC.


APR FC iheruka gutsindwa na AS Muhanga ibitego 2-1 mu gihe Espoir FC yanganyije na AS Kigali igitego 1-1.