AS Kigali vs Kiyovu Sports

AS Kigali 1-0 Kiyovu Sports

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Ntare Julius

17:38

AS Kigali ifashe umwanya wa gatandatu

Ikipe ya AS Kigali ni yo yegukanye amanota y’uyu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona yari yakiriyemo Kiyovu Sport kuri Stade ya Kigali, aho biyifashije gufata umwanya wa gatandatu n’amanota 33 mu gihe Kiyovu SC yo igumye ku mwanya wa kane n’amanota 38.

Undi mukino wabaye uyu munsi, warangiye Kirehe FC itsinze Gicumbi FC igitego 1-0.

Mwakoze ku bana natwe kuri uyu mukino, tubararikiye umukino uzahuza APR FC na Bugesera FC kuri uyu wa Gatandatu.

17:29

Umukino urarangiye: AS Kigali yegukanye amanota y'umunsi

Umusifuzi Ngaboyisonga ahushye mu ifirimbi, asoza umukino. AS Kigali itsinze umukino ku gitego 1-0.

17:27

90+2' Ikarita itukura

Rutahizamu wa Kiyovu Sport, Armel Ghislain ahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Benedata Janvier.

17:25

90' Iminota y'inyongera

Iminota isanzwe y'umukino yarangiye. Umusifuzi wa kane Nsabimana, yerekanye iminota itatu y'inyongera.

17:22

87' Bate Shamiru yakomeje kugora Kiyovu SC

Kalisa Rachid ateye umupira muremure mu izamu hejuru, ahagana mu nguni, Bate Shamiru arazamuka arawufata.

17:19

84' AS Kigali yongeye gusatira

AS Kigali ihannye ikosa ryakorewe kuri Ssentongo, isatira Kiyovu Sport. Nsabimana Eric 'Zidane' ateye ishoti umupira ujya hanze.

17:18

82' Umukino uhagaze gato

Kapiteni wa Kiyovu Sport, Ngirimana Alexis akiniye nabi Ssentongo Saifi, umukino uhagarara akanya gato havurwa uyu mukinnyi.

17:14

79' Kiyovu Sports ihushije igitego

Kalisa Rachid ateye umupira mu rubuga rw'amahina ukorwaho na Nizeyimana Jean Claude n'umutwe maze usanga Herron Berrian uteye ishoti rikomeye, uramutenguha ujya ku ruhande.

17:11

77' AS Kigali ihushije igitego cyabazwe

Ku mupira Ndarusanze acishije kuri Ahoyikuye, Benedata Janvier arawufashe, awuhindurira mu izamu, ukozweho na Murengezi Rodrigue ujya hejuru.

17:09

75' Abafana ba Kiyovu Sport ntibacitse intege

N'ubwo kugeza ubu ikipe yabo yatsinzwe, bamwe mu bafana ba Kiyovu Sport bakomeje kuyishyigikira, aho bari gufana bavuza ingoma.

17:07

72' AS Kigali yongeye gusatira

Ishimwe Kevin azamukanye umupira ku ruhande rw'ibumoso, ateye mu izamu uca imbere ya Ndoli Jean Claude urakomeza.

17:04

70' Kiyovu Sports ihushije igitego cyabazwe

Armel Ghislain na Nizeyimana Jean Claude 'Rutsiro' barwaniye umupira, Rutsiro awuteye mu izamu ukurwamo na Ngandu Omar n'umutwe. Umunyezamu Bate Shamiru we yari yasohotse.

17:01

67' Gusimbuza kwa Kiyovu Sport

Mu gihe umunyezamu wa AS Kigali, Bate Shamiru, ari kwitabwaho n'abaganga, Kiyovu Sport ikoze impinduka ya mbere, Ngarambe Ibrahim asimbura Yamin Salum.

16:58

Uburyo Bate Shamiru yagiye agora Kiyovu Sport

16:57

62' AS Kigali yihariye umupira

Abakinnyi ba AS Kigali bagerageje kwima Kiyovu Sport umupira. Kugeza ubu umukino uri gukinirwa mu gice kinini cy'ikibuga cya Kiyovu Sport.

16:52

57' Ikarita y'umuhondo kuri Armel

Armel Ghislain wa Kiyovu Sport, wahigaga umupira, akoreye ikosa kuri Ntamuhanga Tumaine, ahabwa ikarita y'umuhondo.

16:49

54' AS Kigali ihushije ikindi gitego

Ku mupira mwiza uhinduwe mu rubuga rw'amahina na Ishimwe Kevin,Ndarusanze Jean Claude ashyizeho umutwe uca hirya gato y'izamu.

16:48

53' Gusimbuza kwa AS Kigali

Ndayisenga Fuadi wagize uruhare mu gitego cya AS Kigali avuyemo, asimburwa na Murengezi Rodrigue.

16:46

51' Igitego cya AS Kigali

Ku ikosa ryari rimaze gukorwa na Ahoyikuye Jean Paul. Fuadi ateye umupira, ushyirwaho umutwe na Ssentongo, usanga Bishira Latif wazamutse n'abakinnyi babiri ba Kiyovu Sports, arawigarama ujya mu izamu.

16:42

48' Nsabimana Eric ahushije igitego cyabazwe

Ku mupira mwiza ahawe na Ishimwe Kevin mu rubuga rw'amahina, Nsabimana Eric 'Zidane' ateye ishoti rikomeye mu izamu, Ndoli Jean Claude ashyira umupira muri koruneri.

16:39

Igice cya kabiri kiratangiye

Umusifuzi Songayingabo atangije igice cya kabiri cy'umukino. N'ubundi amakipe yombi atangiye asatirana

16:30

Mu yindi mikino: Kirehe FC ikomeje kwitwara neza

Igice cya mbere cy'umukino uri guhuza Kirehe FC na Gicumbi FC kirangiye ikipe iri mu rugo ifite igitego 1-0. Gicumbi FC yahawe ikarita itukura kuri Nshimiyimana Aboubakar.

16:22

Igice cya mbere kirarangiye

Nyuma yo kuvura Niyomugabo Jean Claude wari ukorewe ikosa, umusifuzi Patrick avuze ko igice cya mbere kirangiye.

16:21

Ikarita y'umuhondo kuri Habamahoro

Umukinnyi wo hagati wa Kiyovu Sports, Habamahoro Vincent ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Niyomugabo Jean Claude wa AS Kigali.

16:19

45' Umukinnyi wa Kiyovu Sports agize ikibazo

Umukinnyi wo hagati wa Kiyovu Sports Herron Scarla Berrian agize ikibazo cy'imvune ajya kuvurirwa hanze.

16:17

43' Ndoli akomeje kugora AS Kigali

Ishimwe Kevin ahushije igitego cyabazwe ku ishoti rikomeye atereye imbere mu rubuga rw'amahina umupira ukurwamo na Ndoli Jean Claude uhise ugobokwa na kapiteni we Ngirimana Alexis, awushyira muri koruneri. Niyomugabo arayiteye, na none Ndoli akuraho umupira n'ibipfunsi.

16:13

41' AS Kigali ihushije igitego ku ishoti rikomeye

Ndayisenga Fuadi atereye ishoti rikomeye inyuma gato y'urubuga rw'amahina umupira uramutenguha ujya hejuru y'izamu.

16:09

38' Abatoza bombi banze kwicara

Yaba Mateso Jean de Dieu wa AS Kigali cyangwa Kirasa Alain wa Kiyovu Sport, bombi bakomeje guhagarara bagira inama abakinnyi babo.

16:07

34' Bate Shamiru ahagaze neza

Umunyezamu wa AS Kigali akomeje guhagarara neza mu izamu, aho yagoye cyane abakinnyi ba Kiyovu Sports. Kuri iyi nshuro, afashe neza umupira wari utewe na Serumogo Ali.

16:02

30' AS Kigali ikomeje gushaka igitego

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Ssentongo Saifi ahushije igitego cyabazwe, umupira we usubizwa inyuma na Ndoli Jean Claude.

16:01

29' Ndayisenga Fuadi ahawe gasopo ya nyuma

Umusifuzi Patrick ahaye gasopo Ndayisenga Fuadi nyuma yo kongera gukinira nabi umukinnyi wa Kiyovu. Uyu mukinnyi wa AS Kigali afite ikarita y'umuhondo yahawe akiniye nabi Serumogo.

15:59

Abana ni bake ku kibuga

15:56

24' Ndoli Jean Claude arokoye Kiyovu Sports

Ku mupira muremure wari utewe mu izamu, Ndoli Jean Claude arasimbutse awushyira muri koruneri. Iyi itewe na Niyomugabo Claude na bwo uyu munyezamu wa Kiyovu Sports akubita umupira ibipfunsi.

15:54

20' Umukino urimo ishyaka n'amakosa menshi

Kugeza ubu umupira uri gukinirwa mu kibuga hagati. Abakinnyi ku mpande zombi bafite ishyaka, aho bari gukora amakosa menshi.

15:49

Ubundi buryo bwiza buhushijwe na AS Kigali

Ishimwe Kevin ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, ushyizweho umutwe na Ndarusanze Jean Claude ujya hejuru y'izamu.

15:45

Ikarita y'umuhondo kuri AS Kigali

Ndayisenga Fuadi wa AS Kigali ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Serumogo Ally wa Kiyovu Sport mu rubuga rwa AS Kigali. Ikosa rihanwe na Kalisa Rachid umupira ukomeye ushyirwa muri koruneri na Bate Shamiru.

15:43

Gusatira kwa AS Kigali

Ssentongo Saifi (Ruhinda Farouk), Ishimwe Kevin na Nsabimana Eric 'Zidane' bari basatiriye bikomeye ikipe ya Kiyovu Sport ariko abakinnyi bayo b'inyuma birwanaho.

15:42

Kirasa Alain asabye Yamin Salum gukinana na bagenzi be

Yamin yongeye kuzamukana umupira ateye mu izamu ujya hanze. Ibi ntibyishimiwe n'umutoza wa Kiyovu Sport, Kirasa Alain, umusabye gukinana na bagenzi be.

15:37

Kiyovu Sport ihushije igitego cyabazwe

Yamin Salum azamukanye umupira wenyine, abasha gutambuka hagati y'abakinnyi ba AS Kigali agera mu rubuga rw'amahina, ateye ishoti mu izamu umupira ukurwamo na Bate Shamiru.

15:34

AS Kigali itangiye isatira

Ku mupira mwiza wari uhinduwe na Nova Bayama, AS Kigali ihushije igitego ubwo Ndarusanze Jean Claude yageragezaga kuwukoraho ukajya hanze.

15:33

Umukino uratangiye

Umusifuzi Ngaboyisonga Patrick atangije umukino. Umupira wa mbere utewe na Ndarusanze Jean Claude ahereza Nsabimana Eric.



AS Kigali yambaye imyenda yayo y'umuhondo mu gihe Kiyovu Sports yambaye amakabutura y'icyatsi n'amasogisi y'icyatsi mu gihe hejuru yambaye imipira y'umweru.

15:26

Ubwitabire bw'abafana buri hasi

Uretse kuba AS Kigali isanzwe ifite abafana mbarwa ariyo yakiriye uyu mukino wahuriranye n'amasaha y'akazi kuri bamwe, ushobora kwitabirirwa n'abafana bake ugereranyije n'abamaze kuhagera.

15:14

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

AS Kigali: Bate Shamiru, Ntamuhanga Tumaine Tity (c), Benedata Janvier, Niyomugabo Jean Claude, Ishimwe Kevin, Ndayisenga Fuadi, Ngandu Omar, Bishira Latif, Ndarusanze Jean Claude, ssentongo Saifi (Ruhinda Farouk) na Nsabimana Eric.

Umutoza: Mateso Jean de Dieu

Kiyovu Sport: Ndoli Jean Claude, Ngirimana Alexis (c), Serumogo Ali, Ahoyikuye Jean Paul ‘Mukonya’, Rwabuhihi Aime Placide, Habamahoro Vincent, Kalisa Rachid, Herron Scarla Berrian, Yamin Salum, Nizeyimana Jean Claude ‘Rutsiro’ na Armel Ghislain Djimoe.

Umutoza: Kirasa Alain

15:06

Abasore ba Kiyovu Sport ubwo bageraga i Nyamirambo kuri Stade

15:04

Amakipe yombi yabukereye

14:39

Nizeyimana Djuma nta kibashije kongera ibitego

Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Nizeyimana Djuma, wavunikiye mu mukino ikipe ye yatsinzemo Bugesera FC mu ntangiriro z'uku kwezi aracyafite imvune. Djuma amaze gutsinda ibitego 12, aho abinganya na Ulimwengu Jules wa Rayon Sports

14:32

Kiyovu Sports irabasha kwikura i Nyamirambo?

Umukino ubanza wabereye ku Mumena, watsinzwe na AS Kigali igitego 1-0. Kiyovu Sports iheruka gutsindirwa na AS Kigali i Nyamirambo muri Mutarama 2015, inyagirwa ibitego 4-1.

14:16

AS Kigali imaze iminsi ititwara neza

Ikipe y'Umujyi wa Kigali imaze imikino itanu nta ntsinzi nyuma yo gutsinda Marines FC ibitego 2-1 ku munsi wa 18 wa shampiyona. Ibi byatumye isezerera uwari umutoza wayo Masudi Djuma ku wa Kabiri w'iki cyumweru.

14:05

AS Kigali na Kiyovu Sports zigiye guhura zibura bamwe mu bakinnyi ngenderwaho

Ku mukino w'uyu munsi, AS Kigali ntabwo ifite umukinnyi wayo wo hagati Twizeyimana Martin Fabrice ufite ikibazo mu ivi na Nshimiyimana Marc Govin wavunitse urutoki. Kiyovu Sports yo ntabwo ifite rutahizamu Nizeyimana Djuma umaze kuyitsindira ibitego 12 muri shampiyona ndetse Karera Hassan wahawe ikarita itukura ku mukino iyi kipe iheruka gutsindwamo na Gicumbi FC igitego 1-0.

13:37

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Tubahaye ikaze ku mukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona ugiye guhuza ikipe ya AS Kigali na Kiyovu Sports. Ikipe y'abanyamujyi yakiriye uyu mukino nyuma y'iminsi itatu gusa itandukanye n'uwari umutoza wayo mukuru, Masudi Djuma, kubera umusaruro muke.