AS Kigali vs Rayon Sports

AS Kigali 0-0 Rayon Sports

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Umurerwa Delphin

10:05

Amafoto yose yaranze umukino

16:55

AS Kigali na Rayon Sports zigabanye amanota

AS Kigali inganyije na Rayon Sports ubusa ku busa mu mukino w'umunsi wa 17 wa Shampiyona waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Rayon Sports igize amanota 35 ku mwanya wa kabiri, irushwa amanota atatu na APR FC ya mbere.

AS Kigali igize amanota 19 ku mwanya wa 12.

Indi mikino yabaye uyu munsi, AS Muhanga yatsinzwe na Gicumbi FC 1-0 mu gihe Marines FC yatsinze Gasogi United ibitego 2-0.

Turabashimiye mwese twabanye kuri uyu mukino, tuzasubire ejo ku Cyumweru ku mukino uzahuza APR FC na Bugesera FC saa 15:00.

16:52

Umukino urarangiye

16:52

90+3' Ikarita y'umuhondo

Iradukunda Eric Radu ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Ntamuhanga Tumaini Tity mu kibuga hagati.

16:50

90+2' Gusatira kwa AS Kigali

Ndekwe acomekeye umupira Kayitaba Bosco na we awutanga kuri Nova Bayama mu rubuga rw'amahina. Uyu mukinnyi wa AS Kigali awutanze Kimenyi Yves, ariko awutera hanze.

16:48

90' Iminota itatu y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota itatu y'inyongera. Sugira Ernest ahannye ikosa ryakozwe na Rurangwa, umupira ujya ku ruhande rw'izamu.

16:47

90' Coup-franc ya Rayon Sports

Rayon Sports yongeye kubona umupira uteretse nko muri metero 25 ku ikosa Rurangwa Mossi akoreye kuri Bizimana Yannick.

16:46

88' Koruneri ya Rayon Sports

Rutanga ahinduye umupira ushyirwa muri koruneri na Mukonya wibwiraga ko haba hari umuri inyuma. Radu awusubije mu izamu, Sugira ananirwa kuwufatisha neza.

16:43

85' Coup-franc ya Rayon Sports

Bishira Latif akiniye nabi Bizimana Yannick inyuma gato y'urubuga rw'amahina nko muri metero 25. Ikosa rihanwe na Rutanga Ericumupira uca hejuru gato y'izamu rya Bakame.

16:40

82' Uburyo bwa AS Kigali

Ari mu ruhande ahagana muri koruneri, Ndekwe Felix ahinduye umupira ukomeye uca imbere gato y'izamu rya Kimenyi Yves. Amakipe yombi akomeje gushaka uko yatungurana, imwe igaca indi mu rihumye.

16:37

80' Umukino wagabanyije umuvuduko

Amakipe yombi akomeje gusatirana ariko umukino wagabanyije umuvuduko kuko abakinnyi benshi mu kibuga basa n'abananiwe. Ciza Hussein azamukanye umupira akinirwa nabi na Rusheshangoga Michel mbere y'uko na Bizimana Yannick atakaza umupira ku ruhande rwa Rayon Sports. Nova Bayama akomeje gushaka uko abonana na bagenzi be barimo Kayitaba.

16:31

74' Gusimbuza

Ntamuhanga Tumaini Tity asimbuye Rick Martel Mba.

16:30

73' Ikarita y'umuhondo

Nsabimana Eric Zidane ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Ndizeye Samuel ubwo yashakaga gutera umupira yigaramye ari mu rubuga rw'amahina.

16:28

70' Gusatira kwa Rayon Sports

Rayon Sports ikomeje gusatira. Nizeyimana Mirafa atwaye umupira Kalisa Rachid, yitegura kuwutera mu izamu ahita awukurwaho na Rurangwa Mossi ujya muri koruneri. Radu asubije umupira mu kibuga, ugiye mu izamu ukurwamo na Sugira wari waraririye.

16:24

66' Gusimbuza

Nova Bayama asimbuye Benedata Janvier ku ruhande rwa AS Kigali ikoze impinduka ya mbere.

16:23

65' Gusimbuza

Iranzi Jean Claude asimbuwe na Ciza Hussein. Rayon Sports imaze gukora impinduka ebyiri.

16:21

63' Umukino uhagaze gato

Umukino ubaye uhagaze mu gihe hari kuvurwa Benedata Janvier wa AS Kigali uryamye hasi nyuma yo gukinirwa nabi na Kakule Mugheni Fabrice.

16:17

59' Bakame ahagaze neza

Umunyezamu wa AS Kigali Ndayishimiye Eric Bakame akomeje kugora Rayon Sports yanakiniye, akuramo imipira itandukanye iri guterwa mu izamu. Kuri ubu umukino uhagaze gato havurwa Sugira Ernest ukiniwe nabi na Bishira.

16:16

58' Rayon Sports bibwiraga penaliti

Mugheni Kakule Fabrice ateye umupira ukomeye mu izamu ukorwa na Rurangwa Mossi ujya hanze. Umusifuzi Songayingabo Patrick yerekanye ko ari koruneri mu gihe aba-Rayon bibwiraga ko bahabwa penaliti.

16:13

54' AS Kigali ihushije igitego cyabazwe

Kayitaba Jean Bosco acomekeye umupira mwiza Rick Martel Mba mu rubuga rw'amahina, arebana n'izamu rya Kimenyi Yves, umupira awutera hejuru cyane. AS Kigali ibonye ubundi buryo bw'ishoti ritewe na Benedata umupira ushyirwa muri koruneri na Kimenyi.

16:12

53' Rayon Sports ihushije uburyo bwabazwe

Abakinnyi ba AS Kigali batakaje umupira ufatwa na Sugira Ernest uteye ishoti rikomeye rikurwamo na Bakame, umupira usanze Bizimana Yannick awusubiza Sugira barawumutwara.

16:07

50' Coup-franc ya AS Kigali

Iradukunda Eric akoze umupira wari uhinduwe na Rick Martel Mba. Kalisa Rachid ahannye ikosa umupira ushyirwa muri koruneri na Iragire Saidi.

16:05

47' Gusatira kwa Rayon Sports

Bizimana Yannick ahawe umupira mu rubuga rw'amahina awutera adahagaritse ariko usanga Bakame ahagaze neza, abanza kuwuhoza mbere y'uko awufata.

16:04

46' Ikaze mu gice cya kabiri

Igice cya kabiri kimaze gutangira. Sugira Ernest ahawe umupira, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

16:01

Gusimbuza

Sugira Ernest asimbuye Sekamana Maxime. Uyu rutahizamu watiwe muri APR FC agiye gukina umukino wa kabiri nyuma yo kwinjira mu gice cya kabiri ku mukino wa Gasogi United akanatsinda igitego.

15:47

Igice cya mbere kirarangiye

15:47

45+1' Gusatira kwa Rayon Sports

Bizimana Yannick ahawe umupira awinjirana mu rubuga rw'amahina, ariko awukurwaho na Bishira Latif. Umupira usubiye inyuma usanga Oumar Sidibe uteye ishoti ridakomeye rifungishwa ikirenge na Bakame.

15:45

45' Iminota ibiri y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota ibiri y'inyongera. Amakipe yombi akomeje gusatirana ashaka ko byibuze yajya mu karuhuko yabonye igitego.

15:44

43' Gusatira kwa AS Kigali

Kayitaba Jean Bsoco yari acitse Iragire Saidi abanza kumufatisha amaguru mu gihe Rutanga ahagobotse agakiza ikipe ye, ashyira umupira muri koruneri. Kalisa Rachid asubije umupira mu kibuga, urenzwa na Iranzi Jean Claude uwukoreshejwe na Rick Martel.

15:40

40' Rayon Sports yari ibonye uburyo bwiza

Bizimana Yannick yari akinannye neza na Sekamana Maxime, ariko umusifuzi wo ku ruhande yerekana ko uyu mukinnyi wa nyuma ahawe umupira yarayemo. Umunyezamu wa AS Kigali, Bakame, ahise aryama hasi yerekana ko yagize ikibazo.

15:38

34' Ikarita y'umuhondo

Rurangwa Mossi ukina mu mutima wa ba myugariro ba AS Kigalim ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Mugheni Fabrice hafi n'izamu. Ikosa rihanwe na Rutanga ariko ntacyo bitanze.

15:36

30' Rayon Sports ibonye imipira ine iteretse

AS Kigali iri gukora amakosa menshi cyane muri iyi minota. Rayon Sports ibonye imipira ine iteretse ariko abarimo Iranzi na Rutanga bayitera ku buryo itageze ku munyezamu Bakame ngo imugore cyangwa hagire undi mugenzi wabo ushobora kugira icyo ayibyaza.

15:35

25' Coup-franc ya Rayon Sports

Amakipe yombi akomeje gusatirana muri iyi minota ya mbere ariko ntayo irabona uburyo bukomeye bugana mu izamu. Rayon Sports ibonye umupira w'umuterekano utewe na Rutanga ariko Rusheshangoga akuraho umupira awohereza imbere cyane.

15:33

10' AS Kigali ntiva ku izamu rya Rayon Sports

Ndekwe Felix na bagenzi be barimo Rick Martel bari gusatira cyane ikipe ya Rayon Sports muri iyi minota ndetse umupira ntuva mu rubuga rw'iyi kipe yambaye ubururu n'umweru.

15:32

7' Gusatira kwa AS Kigali

Bishira Latif ateye umupira ugera kwa Kalisa Rashid ariko awuteye mu izamu unyura hejuru cyane.

15:31

4' Gusatira kwa Rayon Sports

Rayon Sports itangiye umukino iri hejuru. Nyuma y'uburyo bwa Bizimana Yannick, na Oumar Sidibe abonye uburyo bwiza umupira uca ku ruhande.

15:27

Umukino uratangiye

Rayon Sports itangije umupira ndetse abakinnyi bayo bahita batangira gusatira AS Kigali.

12:19

Amakipe yombi yishyushya

12:18

Abakinnyi ba AS Kigali bitabajwe

Umutoza Kirasa Alain yitabaje

Kimenyi Yves
Iradukunda Eric
Rutanga Eric (c)
Iragire Saidi
Ndizeye Samuel
Nizeyimana Mirafa
Mugheni Fabrice
Oumar Sidibe
Iranzi Jean Claude
Bizimana Yannick
Sekamana Maxime

12:15

Abakinnyi ba AS Kigali bitabajwe

Umutoza wa AS Kigali Nshimiyimana Eric yitabaje:

Ndayishimiye Eric Bakame (c)
Rusheshangoga Michel
Ahoyikuye Jean Paul Mukonya
Bishira Latif
Rurangwa Mossi
Nsabimana Eric
Ndekwe Felix
Kayitaba Jean Bosco
Benedata Janvier
Kalisa Rachid
Rick Martel

12:12

Uko amakipe yombi yitwaye mu mikino iheruka n’iyayahuje

Mu mikino 21 ya Shampiyona iheruka guhuza amakipe yombi, Rayon Sports yatsinzemo 10, AS Kigali itsinda ine mu gihe amakipe yombi yanganyije imikino irindwi.

12:09

Gahunda y’umunsi wa 17 wa Shampiyona


Ku wa Gatanu

Police FC 1-1 Musanze FC (Stade de Kigali’)


Ku wa Gatandatu

AS Kigali vs Rayon sports (Stade de Kigali,15H00’)
Marines FC vs Gasogi Utd (Umuganda Stadium, 15H00’)
AS Muhanga vs Gicumbi FC (Muhanga Stadium,15H00’)



Ku Cyumweru

APR FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15H00’)
Mukura VS vs Sunrise FC (Huye Stadium, 15H00’)
Etincelles FC vs Heroes FC (Umuganda Stadium, 15H00’)
SC Kiyovu vs Espoir FC (MUMENA Stadium, 15:00)

Abakinnyi batemerewe gukina iyi mikino:

1. MASIRI LANDRY (HEROES FC)
2. WANJI PIUS (SUNRISE FC)
3. MANZI THIERRY (APR FC)
4. NIYOMUGABO CLAUDE (APR FC)
5. KANEZA AUGUSTIN (GASOGI UNITED)
6. TOUYA JEAN DIDIER (MUSANZE FC)

12:04

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino w'umunsi wa 17 wa Shampiyona hagati ya AS Kigali na Rayon Sports.

AS Kigali iherukaga kunganya na APR FC ubusa ku busa iri ku mwanya wa 12 n'amanota 18.

Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 34.

Mu mikino ibanza Rayon Sports yatsinze ibitego 2-0.

Umukino nyir'izina ni mukanya saa 15:00.