APR FC vs AS Kigali

APR FC 0-0 AS Kigali

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Umurerwa Delphin

16:55

APR FC ikomeje kuyobora Shampiyona

APR FC inganyije na AS Kigali ubusa ku busa mu mukino w'umunsi wa 16 waberaga i Nyamirambo, ikomeza kuyobora Shampiyona n'amanota 38.

Ikipe y'Umujyi wa Kigali, yo igize amanota 18.

Mu yindi mikino yabaye, Espoir FC yatsinzwe na Mukura VS 2-1, Kiyovu Sports inganya na Etincelles FC ubusa ku busa mu gihe Bugesera FC yatsinze Heroes FC igitego 1-0.

Turabashimiye mwese twabanye kuri uyu mukino, tuzasubire ejo ku mukino uzahuza Rayon Sports na Gasogi United.

16:53

Umukino urarangiye

16:52

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota itatu y'inyongera.

16:50

87' APR FC ihushije uburyo bwiza

Nshuti Innocent ananiwe gutsinda umupira ahawe na Ishimwe Kevin, awuteye mu izamu uca ku ruhande gato nyuma yo gukorwaho na Rurangwa Mossi. Ishimwe Kevin awusubije mu kibuga, ujya hanze.

16:48

85' Umukino uri ku rwego rwo hasi

Abakinnyi ku mpande zombi barasa n'abananiwe ndetse amakipe yombi yagabanyije umvuduko wo gusatirana.

16:42

80' Gusimbuza

Rick Martel Mba asimbuye Ntamuhanga Tumaini Tity. AS Kigali na yo isoje gusimbuza.

16:41

79' Gusatira kwa APR FC

Omborenga Fitina ahinduye umupira ukomeye mu izamu, ushyirwa muri koruneri na Michel Rusheshangoga. Ishimwe Kevin awusubije mu kibuga, ufatwa na Bakame.

16:38

76' Gusimbuza

Ishimwe Kevin asimbuye Niyomugabo Claude. APR FC isoje gusimbuza.

16:35

73' Ikarita y'umuhondo

Nsabimana Eric Zidane ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Niyomugabo Claude.

16:34

72'

16:33

Ku bindi bibuga

Espoir FC 1-2 Mukura VS
Heroes FC 0-1 Bugesera FC

16:26

61' Gusimbuza

Nova Bayama asimbuwe na Kalisa Rachid ku ruhande rwa AS Kigali.

16:25

61' Gusimbuza

Nizeyimana Djuma asimbuwe na Nshuti Innocent. APR FC ikoze impinduka ebyiri icya rimwe.

16:24

61' Gusimbuza

Ishimwe Anicet asimbuwe na Buregeya Prince ukinnye umukino wa mbere kuva Shampiyona itangiye, kubera imvune yari yaragize.

16:19

57' Ikarita y'umuhondo

Niyomugabo Claude ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Rusheshangoga Michel mu kibuga hagati.

16:17

54' Coup-franc ya APR FC

Bishira Latif akiniye nabi Manishimwe Djabel. Ikosa rihanwe na Mutsinzi Ange umupira ujya hejuru kure cyane y'izamu.

16:15

53' Koruneri ya APR FC

Ahoyikuye Jean Paul arengeje umupira, usubijwe mu kibuga na Manishimwe Djabek uhita ukurwaho na Rurangwa Mossi.

16:13

51' AS Kigali ihushije igitego cyabazwe

Kayitaba Jean Bosco ahushije igitego cyabazwe nyuma yo gucenga Rwabugiri Umar wari usohotse, ashatse gutera mu izamu umupira ugarurwa na Mutsinzi Ange n'ikirenge ujya hanze.

16:08

47' Coup-franc ya APR FC

APR FC ibonye umupira w'umuterekano ku ikosa Usengimaan Danny akorewe na Ntamuhanga Tumaini Tity muri metero nka 25 uvuye ku izamu. Rihanwe na Mutsinzi Ange umupira ujya hejuru gato.

16:05

Ikaze mu gice cya kabiri

IGIHE yongeye kubaha ikaze kuri Stade ya Kigali. APR FC itangije igice cya kabiri, umupira wa mbere uterwa na Usengimana Danny uwutanze kuri bagenzi be.

15:49

Igice cya mbere kirarangiye

Uko igice cya mbere cyarangiye ku bindu bibuga:

APR FC 0-0 As Kigali
Heroes FC 0-0 Bugesera FC
SC Kiyovu 0-0 Etincelles FC
Espoir FC 1-1 Mukura VS

15:49

45+2' AS Kigali ipfushije ubusa uburyo ibonye

Kayitaba Jean Bosco atanze umupira imbere ashaka Benedata Janvier, uyu na we ashatse kuwutanga mu rubuga rw'amahina ujya hanze nta wundi mukinnyi mugenzi we uwugezeho.

15:46

45' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota itatu y'inyongera.

15:44

43' Umukino uhagaze gato

Umukino wongeye guhagarara mu gihe hari kuvurwa umukinnyi wa AS Kigali, Bishira Latif uryamye imbere y'izamu.

15:40

38' Ikarita y'umuhondo

Manzi Thierry ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Kayitaba Jean Bosco.

15:40

38' Bakame yongeye gutabara AS Kigali

Ndayishimiye Eric Bakame yongeye kurokora ikipe y'Umujyi wa Kigali akuraho umupira wa Nizeyimana Djuma wari wungukiye ku gukina nabi kwa Rurangwa Mossi.

15:37

35' Umukino uhagaze gato

Umukino ubaye uhagaze mu gihe hari kuvurwa Umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame wicaye hasi nyuma yo kugira ikibazo ubwo yakuragamo umupira wa Omborenga.

15:36

34' APR FC ihushije uburyo bwabazwe

Imanishimwe Emmanuel ahinduye umupira ukomeye mu rubuga rw'amahina, ushyizweho umutwe na Omborenga Fitina bari basigaranye ukurwamo na Ndayishimioye Eric Bakame.

15:34

30' APR FC ikomeje gushaka igitego

APR FC iri gusatira muri iyi minota ishaka igitego. Manishimwe Djabel ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina, Usengimana Danny ntiyawugeraho. Ubwugarizi bwa AS Kigali kuri gukina bwirwanaho muri iyi minota.

15:31

27' APR FC ihushije uburyo bwiza

Nizeyimana Djuma ahannye ikosa rikozwe na Rusheshangoga, umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame akuraho umupira nabi ntiyawufata maze usanga Omborenga Fitina uwuteresheje umutwe ujya hanze.

15:30

27' Ikarita y'umuhondo

Rusheshangoga Michel ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Manzi Thierry.

15:27

25' Gusatira kwa AS KIgali

Rusheshangoga Michel ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina ushyizweho umutwe na Kayitaba Jean Bosco uca hejuru y'izamu.

15:24

20' APR FC ihushije uburyo bwiza

Usengimana Danny aherejwe umupira mwiza mu rubuga rw'amahina na Manishimwe Djabel ariko ananirwa kuwutera mu izamu, ufatwa na Ndayishimiye Eric Bakame.

15:18

Ku bindi bibuga: Espoir FC yabonye igitego

Mu mukino Espoir FC yakiriyemo Mukura Victory Sports, yamaze kubona igitego cyatsinzwe n'Umugande Kyambadde Fred ku munota wa 12.

15:14

11' Manzi agerageje gutungura Bakame

Manzi Thierry agerageje ishoti rya mbere rigana mu izamu muri uyu mukino, atera umupira ukomeye ufashwe na Ndayishimiye Eric Bakame abanje kwiyongeza.

15:11

8' APR FC iri gusatira

Niyomugabo Claude yinjiye mu rubuga rw'amahina, ariko atereshwa umupira nabi na Rusheshangoga Michel ujya hanze. Ikipe y'ingabo iri gusatira ishaka igitego muri iyi minota ya mbere.

15:07

5' Uburyo bwa AS Kigali

Ntamuhanga Tumaini Tity yambuye umupira Ishimwe Anicet maze awutanga kuri Nsabimana Eric Zidane usize abakinnyi ba APR FC, ateye mu izamu ujya hejuru cyane.

15:05

4' AS Kigali iri gukina neza

AS Kigali yubakiye kuri Ndekwe Felix wahawe nimero 8 na Haruna Niyonzima, iri guhanahana neza muri iyi minota ya mbere.

15:04

2' Gusatira kwa APR FC

APR FC ibonye umupira w'umuterekano ku ikosa rikozwe na Ntamuhanga Tumaini Tity ukiniye nabi Ishimwe Anicet. APR FC ihannye ikosa yihuta, inahusha uburyo bwiza ku mupira utewe hanze na Manishimwe Djabel.

15:01

Umukino uratangiye

Umusifuzi Ngabonziza Jean Paul ni we uyoboye umukino. APR FC yambaye imyambaro yayo y'amabara y'umweru n'umukara mu gihe AS Kigali yambaye ubururu.

Kayitaba Jean Bosco wa AS Kigali ni we uteye umupira wa mbere, awutanga kuri Ndekwe Felix bageranye mu ikipe y'Umujyi wa Kigali mu cyumweru gishize,na we ahita awutera imbere.

13:43

APR FC irakomeza agahigo ko kudatsindwa?

APR FC ni yo kipe yashoje igice kibanza cya Shampiyona idatsinzwe mu makipe 16 ari gukina Shampiyona.

Iyi kipe ya mbere ni yo yinjije ibitego byinshi (30) ndetse aba ari nayo yinjizwa ibitego bike (icyenda).

AS Kigali yagowe cyane n'imikino ibanza, yatsinze imikino itatu gusa, inganya imikino umunani irimo uwa APR FC ku gitego 1-1, ku munsi ufungura Shampiyona wabaye tariki ya 4 Ukwakira 2019.

13:22

Abakinnyi ba AS Kigali bitabajwe

Ku ruhande rwa AS Kigali, umutoza Nshimiyimana Eric yitabaje

Ndayishimiye Eric Bakame
Bishira Latif
Rurangwa Mossi
Rushashangoga Michel
Ahoyikuye Jean Paul
Ntamuhanga Tumaini Tity (c)
Nsabimana Eric Zidane
Ndekwe Felix
Kayitaba Jean Bosco
Nova Bayama
Benedata Janvier

13:21

Abakinnyi bitabajwe ku ruhande rwa APR FC

Umutoza Adil Erradi ntabwo afite Bukuru Christophe na Byiringiro Lague babonye amakarita ku mukino wa Rayon Sports mu kwezi gushize.

Yahisemo gukoresha:

Rwabugiri Umar
Omborenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Mutsinzi Ange
Manzi Thierry (c)
Ishimwe Anicet
Butera Andrew
Manishimwe Djabel
Niyomugabo Claude
Usengimana Danny
Nizeyimana Djuma

13:21

Uko amakipe yombi yitwaye mu mikino iheruka n’iyayahuje

13:20

Gahunda y’umunsi wa 16 wa Shampiyona n’abakinnyi batemerewe gukina

Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mutarama 2020

APR FC vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15:00)
Heroes FC vs Bugesera FC (Stade Bugesera, 15:00)
SC Kiyovu vs Etincelles FC (Stade Mumena, 15:00)
Espoir FC vs Mukura VS (Stade Rusizi, 15:00)

Ku Cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2020

Gicumbi FC vs Marines FC (Stade Mumena , 15:00)
Musanze FC Vs AS Muhanga (Stade Ubworoherane , 15:00)
Sunrise FC vs Police Fc (Stade Golgotha, 15:00)
Rayon Sports vs Gasogi United (Stade de Kigali, 15:00)

Abakinnyi batemerewe gukina:

Nzayisenga Jean D’amour (Sunrise FC)
Bukuru Christophe (APR FC)
Byiringiro Lague (APR Fc)
Ngarambe Ibrahim (Bugesera FC)
Munyakazi Yussuf (Police FC)
Bikorimana Gérard (Mukura)
Ngabo Mucyo Fred (Etincelles FC)
Ndatimana Robert (Gicumbi FC)

13:19

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona hagati ya APR FC na AS Kigali.

Ni umukino w’umunsi ubimburira iyindi yose yo mu gice cyo kwsihyura cya Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20.

APR FC yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa mbere n’amanota 37 mu gihe AS Kigali yari ku mwanya wa 11 n’amanota 17.

Umukino nyir’izina ni mukanya saa 15:00.