Heroes FC vs Rayon Sports

Heroes FC 1-4 Rayon Sports

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Umurerwa Delphin

17:01

Rayon Sports ishimangiye umwanya wa kabiri

Umukino Heroes FC yari yakiriyemo Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera urarangiye. Rayon Sports itahanye amanota atatu nyuma yo kwinjiza ibitego 4-1.

Iyi kipe yambara ubururu n'umweru ishimangiye umwanya wa kabiri n'amanota 28, irushwa amanota atatu na APR FC ya mbere. Heroes FC igiye mwanya wa nyuma n'amanota umunani, iyanganya na Gicumbi FC yabaye iya 15 nyuma yo gutsinda Heroes FC.

Police FC yanganyije ibitego 2-2 na Mukura, iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 26.

Uko imikino y'umunsi wa 13 wa Shampiyona yarangiye:

Ku wa Gatandatu

APR FC 3-2 Gasogi United
Bugesera FC 0-0 Musanze FC
Etincelles FC 0-0 Sunrise FC
AS Muhanga 1-0 SC Kiyovu

Ku Cyumweru tariki ya 8 Ukuboza

AS Kigali 1-2 Gicumbi FC
Marines FC 0-0 Espoir FC
Police FC 2-2 Mukura VS
Heroes FC 1-4 Rayon Sports FC

Turabashimiye mwese twabanye kuri uyu mukino, tuzasubire mu mpera z'icyumweru gitaha ubwo hazaba hakomeje umunsi wa 14 ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

16:51

90+3' Umukino urarangiye


16:49

90+2' Iranzi abuze uburyo bw'igitego

Iranzi Jean Claude abuze uburyo bwo gutsinda igitego cya gatanu ku mupira umusanze mu rubuga rw'amahina ariko atera agashoti gatoya, Clement afata umupira bimworoheye.

16:47

90' Iminota y'inyongera

Iminota 90 iruzuye. Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota itatu y'inyongera.

16:45

88' Heroes iri gushaka ikindi gitego

Heroes iri gushaka ibitego byo kwishyura mu minota ya nyuma, irimo gutera amashoti akomeye ku muzamu Ganza.

16:43

85' Igitego cya Heroes

Uwiduhaye Aboubacar atsinze igitego cy'impozamarira ku ruhande rwa Heroes FC.

16:41

82' Ikarita y'umuhondo kuri Mirafa

Nizeyimana Mirafa wari wasimbuwe ahawe ikarita y'umuhondo ari hanze.

16:37

80' Igitego cya kane cya Rayon Sports

Iranzi Jean Claude atsinze igitego cya kane cya Rayon Sports, icya kane cye muri uyu mwaka w'imikino.

16:36

79' Igitego cya gatatu cya Rayon Sports

Oumar Sidibe atsinze igitego cya gatatu cya Rayon Sports ku mupira amanukanye wenyine, asiga ba myugariro awuboneza mu izamu.

16:33

75' Igitego cya Kabiri cya Rayon sports

Bizimana Yannick atsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports ku burangare bwa ba myugariro ba Heroes FC, abaciyemo atera ishoti rikomeye ahindukiza Clement bwa kabiri.

16:31

66' Rayon Sports ihushije igitego

Oumar sidibe acenze ba myugariro bose, asigaranye n'izamu gusa, ahita atanga umupira kwa Bizimana Yannick bawumukuraho.

16:26

64' Ugusimbuza kwa nyuma kwa Rayon Sports

Iragire Saidi yinjiye mu kibuga asimbuye Iradukunda Eric Radou wagize imvune. Rayon Sports isoje gusimbuza.

16:24

61' Radu ari hanze y'ikibuga

Iradukunda Eric amaze umunota aryamye hasi, abaganga babura uko bamuvura kuko umupira utari wahagaze.

16:23

60' Yannick na Iranzi bashwaniye umupira

Iranzi na Bizimana Yannick bagize kutumvikana guke ku mupira Iranzi acenze ba myugariro mu rubuga rw'amahina, Yannick awumukura ku kuguru, n'undi na we i uwumukura ku kirenge, ba myugariro ba Heroes bahita bawubambura.

16:20

57' Umukino urongeye urahagarara

Myugariro wa Heroes Ntakirutimana Theotime ari kwitabwaho n'abaganga nyuma yo gukinirwa nabi n'uwa Rayon Sports.

16:17

55' Mujyanama atabaye izamu

Mujyanama Fidele atabaye izamu akuraho umupira wari uhinduwe na Iradukunda Eric wari uwohereje mu rubuga rw'amahina.

16:16

53' Umukino ubaye uhagaze

Abaganga barimo gutanga ubutabazi bw'ibanze kuri Mugisha Bonheur ugize ikibazo mu kuguru

16:13

51' Gusimbuza kwa Rayon Sports

Ciza Hussein yinjiye mu kibuga asimbuye Nizeyimana Mirafa.

16:13

50' Heroes FC ihushije igitego

Munyeshyaka Gilbert abonye uburyo bwo kunganya na Rayon Sports ariko umupira awutera ngarama urenga izamu. Iyi kipe yakiriye umukino iri gukina neza muri iyi minota ibanza y'igice cya kabiri.

16:10

48' Gusimbuza kwa Rayon Sports

Bizimana Yannick asimbuye Mugisha Gilbert.

16:09

46' Heroes itangiranye imbaraga

Heroes itangiranye imbaraga zo gushaka igitego cyo kwishyura.

16:06

Ikaze mu gice cya kabiri

Twongeye kubaha ikaze ku mukino uri guhuza Heroes FC na Rayon Sports mu Bugesera.

15:48

Igice cya mbere kirarangiye

15:48

45+1' Koruneri ya Gatatu ya Rayon Sports

Gikundiro ibonye koruneri ya gatatu, itewe na Iranzi Jean Claude ariko habuze umukinnyi wa Rayon Sports uboneza umupira mu izamu. Iminota y'igice cya mbere iri kugana ku musozo.

15:46

45' Iminota y'inyongera

Iminota 45 irarangiye. Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota ibiri.

15:44

44' Igitego cya Rayon Sports

Rayon Sports ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Sarpong ku mupira uvuye mu maboko y'umuzamu nyuma y'ishoti rikomeye ryari ritewe na Oumar Sidibe.

15:43

42' Amahirwe macye ya Sarpong

Umunya-Ghana Sarpong Micheal ahushije uburyo bwiza bwo kuboneza mu izamu ku mupira ahawe na Iranzi Jean Claude ariko awushyize ku mutwe urarenga.

15:41

40' Rutanga abuze uburyo bw'igitego

Rutanga ateye umupira w'umuterekano ariko urenga izamu gato. Rayon Sports ikomeje gusatira ishaka igitego muri iyi minota 45 ibanza iri kugana ku musozo.

15:39

38' Gusimbuza kwa Horoes

Mudacumura Jackson yinjiye asimbuye Masiri Laudry wahawe ikarita y'umuhondo

15:38

37' Heroes FC yirwanyeho

Mujyanama Fidele atabaye izamu rya Heroes ku mupira muremure Sidibe atanze kwa Sarpong. Abakinnyi ba Heroes bari gukina cyane imipira yo hejuru.

15:33

33' Rayon Sports ihushije igitego

Oumar Sidibe ushakisha igitego, ahushije uburyo abonye ku mupira azamukanye agiye gucenga ba myugariro ba Heroes bawumukuraho. Bwari uburyo bwiza bwashoboraga kugira icyo buhindura ku mukino.

15:32

31' Sarpong agonganye n'umuzamu

Oumar Sidibe azamuye umupira muremure cyane awoherereza Michael Sarpong ariko umuzamu Patrick abibona kare, arasohoka bawuhuriraho, umuzamu ahita awufata vuba vuba.

15:31

29' Coup-franc ya Heroes

Heroes ibonye iyindi Coup-franc ariko nta kintu iyimariye kuko umupira ukuweho neza na Samuel. Rayon Sports iri gukora amakosa mu kibuga hagati.

15:25

23' Coup-franc ya Heroes

Iranzi Jean Claude akoreye ikosa Murenzi Patrick, umusifuzi yemeza ko ari Coup-franc. Munyentwali Patrick arayiteye ariko Rugwiro Herve awugaruje umutwe.

15:24

21' Koruneri ya Kabiri ya Rayon Sports

Rayon sports ibonye Koruneri ya Kabiri, umupira wari urengejwe na Abouba. Iranzi arayiteye ariko habuze umukinnyi wa Rayon Sports uboneza umupira mu izamu

15:23

19' Mirafa akorewe ikosa

Nizeyimana Mirafa ukina hagati akorewe ikosa, umupira ni uwo guterekwa imbere y'izamu rya Nsengiyumva Emmanuel Ganza .

15:21

18' umukino ubaye ugaze

Umukino ubaye uhagaze mu gihe hari kuvurwa umukinnyi wa Heroes FC Uwiduhaye Aboubakar uryamye hasi.

15:20

15' Mugisha arase uburyo bw'igitego

Mugisha Gilbert ukomeje gushakisha uburyo bwo gufungura amazamu ahushije uburyo bw'igitego ku mupira muremure yari ahawe neza na Nizeyimana Mirafa ariko acenze uwa mbere umupira uramucika urarenga.

15:15

12' Rayon Sports ihushije uburyo bw'igitego

Ku mupira uvuye muri Koruneri, Sarpong ashyizeho umutwe adunda umupira hasi ariko urenga izamu rya Twagirumukiza Clement.

15:12

10' Coup-franc ya Rayon Sports

Rayon Sports ibonye Coup-franc ya mbere ariko Rutanga arayiteye inyura hejuru y'izamu kure

15:11

9' Ikarita y'umuhondo

Masiri Landry abonye ikarita y'umuhondo nyuma yo kugwisha hasi Mugsha Gilbert wari umucenze.

15:10

7' Heroes FC iri gukinira i Nyuma

Heroes FC irimo gukina umukino w'inyuma gusa. Iyi kipe igizwe n'abakinnyi bakiri bato irashaka kubanza kwiga Rayon Sports mu gihe kandi nayo yirwanaho kugira ngo idatsindwa igitego hakiri kare.

15:06

4' Rayon Sports ihushije uburyo bwa mbere

Mugisha Gilbert abuze uburyo bwa mbere bwo gufungura amazamu ku mupira acomekewe na Rutanga Eric, ariko uramusiga ntiyabasha kuwugeraho.

15:04

2' Iranzi ntiyorohewe

Iranzi Jean Claude ntiyorohewe n'intangiro z'umukino, aho atangiye kugwa hakiri kare. Rayon Sports itangiye yima umupira ikipe ya Heroes FC yakiriye umukino.

15:02

Rayon Sports itangije umukino

14:55

Police FC ifashe umwanya wa kabiri

Police FC ifashe umwanya wa kabiri n'amanota 26 nyuma yo kunganya na Mukura Victory Sports ibitego 2-2 mu mukino watangiye saa 13:00 kuri Stade ya Kigali.

Songa Isaie yatsinze ibitego byombi bya Police FC mu gihe Mukura yishyuriwe na Abdul Muniru na Iradukunda Bertrand.


Indi mikino y'umunsi wa 13

Ku wa Gatandatu

APR FC 3-2 Gasogi United
Bugesera FC 0-0 Musanze FC
Etincelles FC 0-0 Sunrise FC
AS Muhanga 1-0 SC Kiyovu

Ku Cyumweru

AS Kigali vs Gicumbi FC (Stade de Kigali, 15h30)
Marines FC vs Espoir FC (Stade Umuganda, 15h00)
Police FC 2-2 Mukura VS (Stade de Kigali, 13h00)
Heroes FC vs Rayon Sports FC (Stade Bugesera, 15h00)

14:49

Abakinnyi ba Rayon Sports babanzamo

Nsengiyumva Emmanuel Ganza
Ndizeye Samuel
Rugwiro Herve
Rutanga Eric
Iradukunda Eric
Nizeyimana Mirafa
Commodore Olokwei
Oumar Sidibe
Iranzi Jean Claude
Mugisha Gilbert
Michael Sarpong

14:47

Abakinnyi ba Heroes FC babanza mu kibuga

Twagirumukiza Clement
Mujyanama Fidele
Ntakirutimana Theotine
Munyentali Charles
Imanishimwe Patrick
Masiri Laundry
Mugisha Bonheur
Uwiduhaye Aboubakar
Murenzi Patrick
Dushimimana Olivier
Munyeshyaka Gilbert

14:46

Ikaze kuri Stade ya Bugesera

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Bugesera hagiye kubera umukino w'umunsi wa 13 wa Shampiyona hagati ya Heroes FC na Rayon Sports.

Heroes FC ya 15 n'amanota umunani, yakiriye Rayon Sports ya gatatu n'amanota 25.

Heroes FC yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, iri guhura na Rayon Sports ifite igikombe giheruka.

Umukino nyir'izina ni mukanya saa 15:00.