Kiyovu Sports vs Rayon Sports

Kiyovu Sports 0-1 Rayon Sports

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Umurerwa Delphin

20:02

Rayon Sports ifashe umwanya wa kabiri

Rayon Sports itsinze Kiyovu Sports mu minota ya nyuma igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa 11 waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Iyi ntsinzi itumye Rayon Sports ifata umwanya wa kabiri n'amanota 24 inganya na Police FC.

Mu yindi mikino yabaye, Marines Fc yanganyije na Mukura VS ubusa ku busa, AS Muhanga itsinda Police FC igitego 1-0.

Bugesera FC yatsinze Espoir FC ibitego 2-0 naho AS Kigali inganya na Sunrise FC ibitego 2-2.

Turabashimiye mwese twabanye kuri uyu mukino, tuzasubire ku wa Kabiri ku mukino uzahuza Gicumbi FC na APR FC.





19:56

Umukino urarangiye

19:53

90+4' Igitego cya Rayon Sports

Nsanzimfura Keddy akiniye nabi Rutanga Eric, ikosa rihanwe n'uyu kapiteni wa Rayon Sports, umupira uruhukira mu izamu nta wundi uwukozeho.

19:52

90+2' Koruneri ya Rayon Sports

Mutangana arengeje umupira wari uzamukanwe na Mugisha Gilbert. Usubijwe mu kibuga na Oumar Sidibe ariko awutera nabi.

19:49

90' Iminota itanu y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota itanu y'inyongera

19:45

86' Gusimbuza

Ciza Hussein asimbuye Commodore Olokwei ku ruhande rwa Rayon Sports ikoze impinduka ya mbere.

19:44

84' Umukino uhagaze gato

Umukino ubaye uhagaze mu gihe hagiye kuvurwa Tubane James na Michael Sarpong wa Rayon Sports, bombi bagonganye ku bashaka umupira wari uvuye muri koruneri.

19:39

80' Umukino uhagaze gato

Umukinnyi uhagaze gato havurwa Mutangana Derrick wa Kiyovu Sports, ugwiriwe na Michael Sarpong.

19:35

75' Ikarita y'umuhondo

Bwanakweri Emmanuel ahawe ikarita y'umuhondo kubera ikosa akoreye kuri Mugisha Gilbert inyuma y'urubuga rw'amahina. Ikosa rihanwe na Rutanga umupira uca hejuru y'izamu.

19:34

75' Kiyovu Sports irarokotse

Mugisha Gilbert ahushije uburyo bwabazwe ari wenyine, umupira ukurwamo n'umunyezamu hanze y'urubuga rw'amahina.

19:27

68' Gusimbuza

Nizeyimana Jean Claude Rutsiro asimbuye Luhachimba Faisam ku ruhande rwa Kiyovu.

19:24

65' Coup-franc ya Rayon Sports

Rutanga Eric ahana ikosa rikorewe kuri Sidibe inyuma gato y'urubuga rw'amahina, umupira ufata inshundura ntoya.

19:23

64' Ikarita y'umuhondo

Emmanuel Onyacha akiniye nabi Sidibe, ahabwa ikarita y'umuhondo.

19:21

62' Gusatira kwa Kiyovu Sports

Kiyovu Sports iri gukina neza ndetse Armel yagoye cyane abakinnyi ba Rayon Sports. Keddy atanze umupira kuri Onyacha uteye mu izamu, uca hejuru cyane.

19:19

60' Gusimbuza

Twizeyimana Martin Fabrice asimbuwe na Nsanzimfura Keddy ku ruhande rwa Kiyovu Sports

19:17

58' Rayon Sports ihushije uburyo bwiza

Michael Sarpong acomekeye umupira Oumar Sidibe, umupira awutera ku ruhande rw'izamu.

19:15

56' Uburyo bwa Rayon Sports

Commodore Olokwei ahawe umupira na Sidibe, atera ishoti rikomeye rifashwe na Bwanakweri Emmanuel.

19:14

55' Ikarita y'umuhondo

Twizeyimana Martin Fabrice ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi umukinnyi wa Rayon Sports.

19:13

53' Kimenyi arokoye Rayon Sports

Luhachimba ahawe umupira na we awutanga kuri Armel Ghislain ushatse kuroba Kimenyi, uyu munyezamu wa Rayon Sports asohoka neza, akuraho umupira.

19:10

50' Kiyovu Sports ihushije uburyo bwabazwe

Armel ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina, ufatwa na Luhachimba uwusubije inyuma, Twizeyimana Martin Fabrice awutera hejuru y'izamu.

19:07

48' Umukino uhagaze gato

Umukino ubaye uhagaze mu gihe hari kuvurwa umukinnyi wa Rayon Sports, Nizeyimana Mirafa, uryamye mu kibuga.

19:03

Ikaze mu gice cya kabiri

Kiyovu Sports itangije igice cya kabiri, umupira uhita ufatwa na Rayon Sports.

18:49

Igice cya mbere kirarangiye

18:47

45' Umunota w'inyongera

Umusifuzi wa kane Murindangabo Moise yerekanye umunota umwe w'inyongera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

18:46

44' Gusatirwa kwa Rayon Sports

Bizimana Yannick azamukanye umupira mwiza mu ruhande rw'iburyo, awuhinduye mu rubuga rw'amahina ufatwa neza na Bwanakweri uhise uwutera imbere.

18:39

36' Koruneri ya Kiyovu Sports

Armel Ghislain ahinduye umupira urengejwe na Rugwiro Herve. Uyu rutahizamu wa Kiyovu Sports awusubije mu kibuga, Faisam akojejehp umutwe ujya hejuru y'izamu rya Rayon Sports.

18:36

33' Koruneri ya Rayon Sports

Rayon Sports iri gukina neza muri iyi minota. Mugisha Gilbert ahinduye umupira urenzwa na Tuyishime Benjamin. Usubijwe mu kibuga, ariko Rugwiro uramurengana ujya hanze.

18:34

31' Rayon Sports yari ibonye ubundi buryo

Oumar Sidibe acitse Tubane James, ageze mu rubuga rw'amahina atera umupira uciye hejuru y'izamu. Bwari uburyo bwiza kuri Rayon Sports ariko uyu munya-Mali ariharira.

18:31

29' Ikarita y'umuhondo

Armel Ghislain akiniye nabi Rutanga Eric, ahabwa ikarita y'umuhondo ya kabiri ibonetse muri uyu mukino, zombi zahawe Kiyovu Sports.

18:30

27' Rayon Sports ihushije uburyo bwiza

Rayon Sports ibonye umupira w'umuterekano utewe na Rutanga Eric, Rugwiro Herve arawudunda uzamuka hejuru y'izamu nyamara yari asigaranye n'umunyezamu.

18:28

25' Uburyo bwiza bwa Kiyovu Sports

Armel Ghislain akiniwe nabi na Rutanga Eric, umupira utewe na Twizeyimana Martin Fabrice ushyirwaho umutwe na Ishimwe Saleh, uca imbere y'izamu gato urarenga. Bwari uburyo bwiza ku Bayovu.

18:26

24' Umukino uhagaze gato

Umunyezamu wa Rayon Sports Kimenyi Yves avuze ko yagize ikibazo mu kuboko, hahamagwa abaganga b'ikipe ye ngo baze bamwiteho.

18:23

20' Gusatira kwa Rayon Sports

Iragire ahannye ikosa rikozwe na Onyacha, Bizimana Yannick agorwa no gutambuka hagati y'abakinnyi ba Kiyovu Sports, umupira ufatwa n'umunyezamu Bwanakweri Emmanuel.

18:22

19' Coup-franc ya Kiyovu

Commodore Olokwei akiniye nabi Armel. Ikosa rihanwe na Martin Fabrice Twizeyimana uteye umupira muremure uca ku ruhande rw'izamu ririnzwe na Kimenyi Yves.

18:20

17' Kiyovu Sports ihushije uburyo bwiza

Kiyovu Sports ihushije uburyo bwiza ku mupira ukozweho na Faisam Luhachimba, uca ku ruhande rw'izamu. Ni umupira wari utewe na Twizeyimana Martin Fabrice wahanaga ikosa rikorewe kuri Armel Ghislain.

18:19

Uko indi mikino yabaye uyu munsi yarangiye


Marines Fc 0-0 Mukura VS (Stade Umuganda)
AS Muhanga 1-0 Police (Stade Muhanga)
Bugesera FC 2-0 Espoir FC (Stade Bugesera)
AS Kigali 2-2 Sunrise FC (Stade de Kigali)

18:16

12' Coup-franc ya Kiyovu Sports

Commodore Olokwei akiniye nabi Twizeyimana Martin Fabrice mu kibuga hagati, ikosa rihanwe ariko umupira ukurwaho neza na Iradukunda Eric Radu.

18:15

12' Sidibe apfushije ubusa uburyo abonye

Mugisha Gilbert yambuye Ishimwe Saleh umupira, awutanga kuri Michael Sarpong na we uwuhaye Oumar Sidibe awuteye mu izamu uca hirya kure cyane.

18:11

8' Coup-franc ya Rayon Sports

Iradukunda Eric ahannye ikosa rikorewe kuri Sarpong, umupira usanga uyu munya-Ghana yarayemo nubwo n'umupira ateye ugiye hanze.

18:10

7' Ikarita y'umuhondo

Ishimwe Saleh ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Michael Sarpong.

18:09

7' Rayon Sports iri gusatira cyane

Rayon Sports ibonye uburyo bubiri bwiza ariko ntacyo butanze: Bwa mbere ibonye umupira w'umuterekano utewe na Radu, ukurwaho na Mutangana Derrick mu gihe kandi Nizeyimana Mirafa agerageje ishoti rikomeye, umupira ukurwamo na Bwanakweri mu buryo bugoranye.

18:05

2' Umukino watangiranye ishyaka

Umukino utangiriye ku rwego rwo hejuru. Amakipe yombi ari gukinana imbaraga nyinshi muri iyi minota ya mbere. Yaba Kiyovu Sports cyangwa Rayon Sports buri imwe irashaka gusatira ariko ntayo iratera mu izamu.

18:02

Umukino uratangiye

Umukino uyobowe na Uwikunda Samuel. Bizimana Yannick ateye umupira wa mbere awuhereza Rugwiro uwuteye imbere cyane.

18:00

Hafashwe umunota wo kwibuka

Hafashwe umunota wo kwibuka Kitumaini Diane, mushiki wa Mwemere Ngirinshuti, witabye Imana uyu munsi. Yakiniye amakipe y'abagore ya AS Kigali na APR WFC ndetse na Inyemera FC ndetse no mu ikipe y'igihugu Amavubi

17:57

Hari gutangwa ubutumwa bwo kurwanya ruswa

Urwego rw’Umuvunyi rufite kurwanya ruswa mu nshingano zarwo rwahisemo ko uyu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona uhuza Kiyovu Sports na Rayon Sports hatangirwamo ubutumwa bugamije kurwanya ruswa.

Iki gikorwa cyateguwe muri gahunda y’ubukangurambaga bugamijwe mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa cyatangiye kuwa 17 Ugushyingo 2019 kikazasozwa tariki 9 Ukuboza 2019.

Ubu butumwa busomwe na Serumogo Ally, kapiteni wa Kiyovu Sports ndetse na Rutanga Eric uyobora abakinnyi ba Rayon Sports.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Duhuze Imbaraga Turwanya Ruswa”.

17:41

Amakipe yombi yishushya

16:57

Abakinnyi ba Rayon Sports babanjemo

Umutoza Javier Martinez Espinoza yitabaje:

Kimenyi Yves
Iradukunda Eric
Rutanga Eric
Iragire Saidi
Rugwiro Hervé
Commodore Olokwei
Nizeyimana Mirafa
Oumar Sidibé
Mugisha Gilbert
Bizimana Yannick
Michael Sarpong

16:57

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Kiyovu Sports

Umutoza Buruchaga yitabaje:

Bwanakweli Emmanuel
Serumogo Ally (c)
Dusingizimana Gilbert
Mutangana Derrick
Tubane James
Onyacha Emmanuel
Ishimwe Saleh
Twizeyimana Martin Fabrice
Ghislain Armel
Tuyishime Benjamin
Faisam Luhachimba

16:56

Rayon Sports igera ku kibuga

16:55

Kiyovu Sports igera ku kibuga

16:54

Rayon Sports yihariye intsinzi mu myaka 25 ishize

Aya makipe yombi yatangiye guhangana guhera mu 1968.

Rayon Sports igiye guhura na Kiyovu Sports muri shampiyona ku nshuro ya 51 mu myaka 25 ishize. Mu mikino 50 zimaze guhuramo muri shampiyona, Rayon Sports yatsinzemo 29, Kiyovu Sports itsinda esheshatu, zinganya 15.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mikino yose izi kipe zimaze guhura inshuro 75, muri izo nshuro zose Rayon Sports yatsinzemo imikino 41, Kiyovu Sports itsinda imikino 15 , zinganya inshuro 19.

Kiyovu Sports irakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona uteganyijwe kuri iki Cyumweru saa 18:00 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

16:53

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo hagiye kubera umunsi wa 11 wa Shampiyona hagati ya Kiyovu Sports na Rayon Sports.

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 19 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 21.

Umukino nyir’izina ni mukanya saa 18:00