APR FC vs Musanze FC

APR FC 5-0 Musanze FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Umurerwa Delphin

16:59

APR FC ishimangiye umwanya wa mbere

APR FC ishimangiye umwanya wa mbere n'amanota 27 nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego 5-0 mu mukino w'umunsi wa 11 wa Shampiyona waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe y'ingabo izagaruka mu kibuga hagati mu cyumweru gitaha, yakirwa na Gicumbi FC.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Etincelles FC yatsinze Gasogi United ibitego 2-1 mu gihe Heroes FC yanganyije na Gicumbi FC ibitego 2-2.

Turabashimiye mwese twabanye kuri uyu mukino, tuzasubire ejo ku mukino uzahuza Kiyovu Sports na Rayon Sports guhera saa 18:00. Mugire impera z'icyumweru nziza!

16:55

Umukino urarangiye

16:53

90' Musanze FC ihushije uburyo bwabazwe

Rwabugiri Umar arokoye APR FC, akuramo umupira wa Harerimana Obed wari ukozweho na Imurora Japhet, ahita awushyira muri koruneri. Hari gukinwa iminota itatu y'inyongera.

16:50

88' Uburyo bwa APR FC

Butera Andrew ateye umupira ukomeye mu izamu ukurwamo na Muhawenayo Gad mbere y'uko Hakizimana Francois awushyira muri koruneri itagize icyo itanga kuko birangiye Lague awuteye hejuru y'izamu.

16:48

86' Coup-franc ya Musanze FC

Omborenga Fitina akiniye nabi Touya. Ikosa rihanwe na Sova, umupira uca ku ruhande rw'izamu.

16:46

83' Musanze FC ihushije uburyo bwabazwe

Moussa Sova ahinduye umupira mwiza mu izamu, ariko Imurora Japhet ananirwa kuwutsinda asigaranye n'umunyezamu Rwabugiri uhise utabarwa na Mutsinzi Ange.

16:44

81' Ikarita y'umuhondo

Muhoza Tresor ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Lague.

16:43

80' Gusimbuza

Nshimiyimana Clement asimbuwe na Uwimana Emmanuel Nsoro.

16:41

78' Musanze FC iri gusatira

Musanze FC ibonye koruneri ebyri zombi ku buryo bukozwe na Didier Touya, ariko birangira Sova yongeye gutera umupira hejuru.

16:39

76' Musanze FC ihushije uburyo bwabazwe

Harerimana Obed ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina ugera kuri Moussa Sova uwufunze n'igituza, awuteye mu izamu uca hejuru. Ikipe yo mu Majyaruguru iri gusatira cyane muri iyi minota.

16:37

75' Igitego cya gatanu cya APR FC

APR FC ibonye igitego cya gatanu gitsinzwe na Manzi Thierry n'umutwe ku mupira uvuye kuri Bukuru Christophe.

16:36

74' Uburyo bukomeye bwa APR FC

Niyomugabo Claude ateye umupira ukomeye mu izamu, ushyirwa muri koruneri na Muhawenayo Gad. Nizeyimana Djuma awusubije mu kibuga, Musanze FC yirwanaho.

16:31

68' Gusimbuza

Rwabuhihi Aime Placide asimbuye Manishimwe Djabel. APR FC isoje gukora impinduka eshatu yemerewe.

16:29

66' APR FC ihushije igitego cyabazwe

Byiringiro Lague aremye uburyo bwiza, umupira wutanga kuri Djuma uwuhaye Djabel, na we awugarura mu rubuga rw'amahina usanga Byiringiro ushyizeho umutwe ari wenyine, ujya ku ruhande rw'izamu. Bwari uburyo bwabazwe.

16:26

65'

16:25

63' Ikarita y'umuhondo

Hakizimana Francois ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Niyomugabo Claude. Ikosa rihanwe na Mutsinzi Ange umupira ugarurwa n'urukuta.

16:24

61' APR FC ihushije uburyo bwiza

Nizeyimana Djuma acomekeye umupira Mugunga Yves ucenze Mwiseneza, awuteye mu izamu ujya hejuru gato. Bwari uburyo bwiza bw'igitego cya gatanu ariko ntacyo butanze.

16:22

60' Gusimbuza

Habineza Isiaq asimbuye Maombi Jean Pierre ku ruhande rwa Musanze FC ikoze impinduka ya kabiri.

16:18

56' Gusimbuza

Niyonzima Olivier Sefu asimbuwe na Butera Andrew.

16:18

56' Gusimbuza

Usengimana Danny asimbuwe na Mugunga Yves

16:16

53' Gusimbuza

Jean Didier Touya asimbuye Habyarimana Eugene ku ruhande rwa Musanze FC.

16:15

53' Coup-franc ya Musanze FC

Harerimana Obed ateye umupira w'umuterekano ku ruhande rwa Musanze FC, uca ku ruhande rw'izamu ririnzwe na Rwabugiri Umar wigeze gukina muri iyi kipe yo mu Majyaruguru.

16:14

52' Ikarita y'umuhondo

Niyonzima Olivier Sefu ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Moussa Ally Sova inyuma y'urubuga rw'amahina.

16:10

47' Coup-franc ya APR FC

Muhoza Tresor akiniye nabi Byiringiro Lague inyuma y'urubuga rw'amahina, umupira utewe na Manishimwe Djabe; awuhereza Mutsinzi Ange na we uteye ishoti rica ku ruhande rw'izamu.

16:08

46' Koruneri ya Musanze FC

Musanze FC ibonye koruneri itewe na Harerimana Obed, umupira uhita ukurwaho na Niyonzima Olivier Sefu.

16:07

Ikaze mu gice cya kabiri

Twongeye kubaha ikaze mu mukino w'umunsi wa 11 wa Shampiyona uri guhuza APR FC na Musanze FC. Ikipe y'ingabo ni yo itangije igice cya kabiri.

15:58

Ku bindi bibuga

HT: Gicumbi FC 0-2 Heroes FC
HT: Etincelles FC 0-1 Gasogi United

15:50

Igice cya mbere kirarangiye

15:50

45' Umunota w'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye umunota umwe w'inyongera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

15:48

44' COUP-FRANC ya APR FC

Manzi Thierry ahannye ikosa ryari rimaze gukorerwa kuri Byiringiro Lague, umupira uca hejuru gato y'izamu rya Musanze FC.

15:47

43' Ikarita y'umuhondo

Mbonyingabo Regis ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Byiringiro Lague wari ugiye kumwinjirana mu rubuga rw'amahina.

15:46

41' Igitego cya kane cya APR FC

Manishimwe Djabel atsinze igitego cya kane cya APR FC. Mutsinzi ateye umupira muremure imbere, umunyezamu Muhawenayo asohoka kuwusubizayo ahuye na Nizeyimana Djuma awutera nabi usanga Djabel uhise uwutera mu izamu ryambaye ubusa.

15:43

40' Umukino uhagaze gato

Umukino uhagaze gato mu gihe hari kuvurwa Mbonyingabo Regis wa Musanze FC ukiniwe nabi Niyonzima Olivier Sefu.

15:42

37' Musanze FC yari yungukiye ku makosa ya APR FC

Niyonzima Sefu atakaje umupira ufashwe na Harerimana Obed, awuteye mu izamu ujya mu biganza bya Rwabugiri Umar.

15:41

36' Coup-franc ya APR FC

Imurora akiniye nabi Niyonzima Olivier Sefu. Ikosa rihanwe, APR FC ikora contre-attaque ivuyemo koruneri itewe na Nizeyimana Djuma ariko ntacyo nayo itanze.

15:36

33' Umutoza wa Musanze FC azagera mu Rwanda ku wa Mbere

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Umutoza mushya wa Musanze FC azagera i Kigali mu gitondo cyo ku wa Mbere avuye mu Barabu.

15:34

28' APR FC ihushije uburyo bwiza

Ku mupira ahawe na Usengimana Danny, Bukuru ahushije uburyo bwabazwe ari wenyine mu rubuga rw'amahina, ananirwa gufunga umupira. APR FC yarushije cyane iyi kipe yo mu Majyaruguru.

15:32

27' Ikarita y'umuhondo

Moussa Ally Sova ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Bukuru.

15:32

25' Musanze FC iri gutozwa n'umutoza w'abazamu wungirijwe na Ndoli

Musanze FC nta mutoza ifite nyuma yo kwirukana Niyongabo Amars na Nduwimana Pablo wari umwungirije.

Kuri ubu iri gutozwa na Harerimana Gilbert usanzwe uri umutoza w'abazamu.

Yungirijwe na Ntwari Eric usanzwe ari umuganga mu gihe Ndoli Jean Claude usanzwe ari umukinnyi yagizwe umutoza w'abazamu kuri uyu mukino.

15:27

23' Ikarita y'umuhondo

Byiringiro Lague ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo kuregwa n'umusifuzi wo ku ruhande.

15:27

22' APR FC ihushije igitego cyabazwe

Byiringiro Lague yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, acenga Habyarimana Eugene maze ateye mu izamu, umupira ujya hejuru. Bwari uburyo bwabazwe ndetse yashobora guhereza Nizeyimana Djuma cyangwa Usengimana Danny, bombi bari imbere ye.

15:24

20' APR FC ihushije ubundi buryo

Usengimana Danny yashoboraga gutsinda igitego cya kane mu mukino, umupira atereye mu rubuga rw'amahina uca hejuru y'izamu ririnzwe na Muhawenayo Gad.

15:23

19' Musanze FC iri gushaka uko igaruka mu mukino

Abarimo Maombi Jean Pierre, Moussa Sova na Harerimana Obed bari kugerageza kubaka bashaka uko batsindira ikipe yabo, ariko ubwugarizi bwa APR FC buhagaze neza.

15:20

15' Igitego cya gatatu cya APR FC

Nizeyimana Djuma agundaguranye n'abakinnyi b'inyuma ba Musanze FC n'umunyezamu Muhawenayo Gad unaniwe gufata umupira wari utewe na Lague, maze uyu rutahizamu wa APR FC ahita ashyira umupira mu izamu.

15:16

12' Coup-franc ya Musanze FC

Niyonzima Olivier Sefu akiniye nabi Moussa Sova ahagana muri koruneri. Ikosa rihanwe na Muhoza, umupira usanga Mwiseneza Daniel ku ipoto ya kabiri, awuteye mu izamu ufatwa na Rwabugiri Umar.

15:15

10' Igitego cya kabiri cya APR FC

Byiringiro Lague atsinze igitego cya kabiri ku mupira azamukanye mu ruhande agera mu rubuga rw'amahina. Uvuye kuri Bukuru Christophe wari umaze gukinirwa nabi na Muhoza Tresor mu kibuga hagati.

15:11

6' Igitego cya APR FC

Usengimana Danny afunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC ku mupira acomekewe na Manishimwe Djabel winjiriye hagati, abakinnyi b'inyuma ba Musanze FC bibwiraga ko Usengimana yarayemo. Uyu rutahizamu wa APR FC yujuje ibitego birindwi..

15:09

3' Uburyo bwiza kuri Musanze FC

Musanze FC iri gukina neza muri iyi minota ya mbere. Ibonye uburyo bw'umupira uhinduwe na Harerimana Obed, mukuru we Imurora Japhet arawuhusha ukurwaho n'abakinnyi ba APR FC.

15:04

Umukino uratangiye

Umusifuzi atangije umukino. Musanze FC ni yo itangiranye umupira ihita iwusubiza inyuma kugira ngo isatire mu buryo bwubatse.

14:53

Amakipe yombi yishushya

14:52

Abakinnyi ba Musanze FC babanza mu kibuga

Muhawenayo Gad
Mbonyingabo Regis
Muhoza Tresor
Mwiseneza Daniel
Hakizimana Francois
Maombi Jean Pierre
Nshimiyimana Clement
Habyarimana Eugene
Imurora Japhet
Harerimana Obed
Ally Moussa Sova

14:49

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Umutoza Erradi Adil yahisemo gukoresha:

Rwabugiri Umar
Omborenga Fitina
Niyomugabo Claude
Manzi Thierry
Mutsinzi Ange
Bukuru Christophe
Niyonzima Olivier
Byiringiro Lague
Manishimwe Djabel
Nizeyimana Djuma
Usengimana Danny

14:45

Uko amakipe yombi yitwaye mu mikino itanu iheruka

14:37

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umunsi wa 11 wa Shampiyona hagati ya APR FC na Musanze FC.

APR FC ya mbere n'amanota 24 yakiriye Musanze FC iri ku mwanya wa 13 n'amanota icyenda.

Umukino nyir'izina ni mukanya saa 15:00.