Kiyovu Sports vs APR FC

Kiyovu Sports 0-0 APR FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Uwihanganye Hardi & Umurerwa Delphin

20:04

APR FC inaniwe gufata umwanya wa mbere

Umukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo urangiye Kiyovu Sports inganyije na APR FC ubusa ku busa.

APR FC igize amanota 18 iyanganya na Police FC ya mbere ndetse zombi zinganya ibitego umunani zizigamye. Police FC imaze kwinjiza ibitego 14 mu gihe APR FC yinjije 11.

Kiyovu Sports igize amanota 15 ku mwanya wa gatanu, iyanganya na Rayon Sports ya kane, ariko Urucaca ruzigamye ibitego bitatu gusa, rurushwa bitanu by’ikinyuranyo.

Turabashimiye mwese twabanye kuri uyu mukino. Shampiyona y’u Rwanda izakomeza tariki ya 21 Ugushyingo nyuma y’imikino ibiri Amavubi azahuramo na Mozambique (i Maputo tariki ya 14) na Cameroun (i Kigali tariki ya 17).

20:02

Umukino urarangiye

19:59

90+2' APR FC yokeje igitutu Kiyovu

APR FC ikomeje gushaka igitego muri iyi minota ariko Kiyovu Sports ikirwanaho. Niyonzima Olivier atanze umupira kuri Mangwende uwuteye mu izamu, ujya muri koruneri.

19:47

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota itanu y'inyongera

19:42

86' Umukino uhagaze gato

Umukino uhagaze gato mu gihe hari kuvurwa umunyezamu Nzeyurwaanda Djihad wa Kiyovu Sports ugaragaje ko yababaye. Mukanya gato gashize akoze ikosa ryashoboraga kuvamo igitego, umupira adakomeye usanga Mugunga Yves uwuteye mu izamu ku bw'amahirwe ugonga umukinnyi wa Kiyovu.

19:41

85' Ikarita y'umuhondo

Armel Ghislain ahawe ikarita y'umuhundo akiniye nabi Bukuru Christophe

19:40

82' Ubundi buryo bwa Kiyovu Sports

Robert Saba yongeye kunaniwa gutsindira Kiyovu Sports ku mupira ateye uca ku ruhande rw'izamu kandi yarebanaga neza na Rwabugiri Umar. Amakipe yombi ari gukinira ku gitutu muri iyi minota ya nyuma.

19:35

78' Gusimbuza

Manishimwe Djabel wavunitse asimbuwe na Ishimwe Kevin ku ruhande rwa APR FC

19:33

76' Kiyovu Sports ihushije igitego cyabazwe

Kiyovu Sports inaniwe gufungura amazamu ku buryo bubonywe na Armel Ghislain ari kumwe na Robert Saba, ariko aba bakinnyi bombi bagorwa n'umunyezamu Rwabugiri, Mutsinzi Ange na Manzi Thierry.

19:30

74' Gusimbuza

Nizeyimana Djuma wavuye muri Kiyovu Sports yinjiye mu kibuga asimbuye Byiringiro Lague ku ruhande rwa APR FC ikoze impinduka ya kabiri.

19:29

72' Gusimbuza

Ishimwe Saleh asimbuwe na Twizeyimana Martin Fabrice ku ruhnade rwa Kiyovu Sports isoje impinduka eshatu yemerewe.

19:27

69' APR FC ikomeje gushaka igitego

Manishimwe Djabel ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina, ukurwaho na Munezero. Usanze Bukuru Christophe uwusubije inyuma, ugeze kuri Imanishimwe Emmanuel na we yongera kuwuhindura mu rubuga rw'amahina, Nshuti Innocent ashyizeho umutwe ujya ku ruhande.

19:20

64' Gusimbuza

Nshuti Innocent asimbuye Usengimana Danny mu mpinduka ya mbere ikozwe na APR FC.

19:16

61' Gusimbuza

Nsanzimfura Keddy asimbuye Nizeyimana Jean Claude

19:13

58' Umukino wasubije ku rwego rwo hasi

Umupira uri gukinirwa mu kibuga hagati. Muri iki gice cya kabiri nta kipe iratera mu izamu.

19:05

48' Coup-franc ya Kiyovu Sports

Imanishimwe Emmanuel Mangwende akiniye nabi Armel Ghislain, ikosa rihanwe na Serumogo Ally, Bukuru akiza izamu. Kiyovu Sports itangiye isatira mu gice cya kabiri.

19:02

46' Gusimbuza

Kiyovu Sports ikoze impinduka ya mbere Robert Saba asimbuye Ndayisaba Hamidou

19:01

Ikaze mu gice cya kabiri

Twongeye kubaha ikaze mu gice cya kabiri cy'umukino uri guhuza Kiyovu Sports na APR FC ku munsi wa munani wa Shampiyona.

18:47

Igice cya mbere kirarangiye

18:45

44' Umukino uhagaze gato

Umukino urahagaze mu gihe hari kuvurwa rutahizamu wa APR FC, Mugunga Yves ukiniwe nabi n'umukinnyi wa Kiyovu Sports.

18:41

40' Coup-franc ya Kiyovu Sports

Kiyovu Sports ibonye umupira w'umuterekano mu kibuga hagati ku ikosa Sefu akoreye kuri Tuyishime Benjamin. Munezero Fiston ararihannye, umupira awutera inyuma y'izamu.

18:38

36' Coup-franc ya APR FC

Serumogo Ally akiniye nabi Byiringiro Lague hafi n'urubuga rw'amahina. Ikosa rihanwe na Omborenga Fitina utanze umupira kuri Manishimwe Djabel na we awuhereza Mutsinzi Ange uteye irindi shoti rikomeye rica ku ruhande rw'izamu.

18:34

34' Ikarita y'umuhondo

Nahimana Isiaq ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Omborenga Fitina wari uzamutse yiruka.

18:31

30' Abayovu bibwiraga ko ari penaliti....

Armel asize Imanishimwe Emmanuel amwinjirana mu rubuga rw'amahina, uyu myugariro wa APR FC amuteye igitugu anyuze ku ruhande agwa hasi, umusifuzi Twagirumukiza avuga ko nta cyabaye mu gihe abafana ba Kiyovu Sports batereye hejuru bavuga ko bimwe penaliti.

18:27

26' Ubundi buryo bwa APR FC

Mugunga Yves azamukanye umupira ku ruhande rw'iburyo, awusubiza inyuma awutanze kuri Omborenga uwuhaye Byiringiro Lague, na we ateye ishoti rikomeye rica ku ruhande rw'izamu.

18:23

22' Coup-franc ya APR FC

APR FC ibonye umupira w'umuterekano inyuma y'urubuga rw'amahina. Ikosa rihanwe na Omborenga ahererekanya na Bukuru uhaye Mutsinzi Ange, umupira ukomeye ateye ujya ku ruhande rw'izamu.

18:21

20' APR FC ihushije igitego cyabazwe

Ku mupira uzamukanwe na Omborenga Fitina akawuhindura mu rubuga rw'amahina, APR FC ihushije igitego cyabazwe ubwo Mugunga Yves wari wasize Tubane James, yananirwaga kuwukoraho ngo ujye mu izamu.

18:19

18' Coup-franc ya Kiyovu Sports

Manzi Thierry akiniye nabi Armel Ghislain ahagana muri koruneri. Ikosa rihanwe na Ndayisaba Hamidou umupira ukurwaho na Bukuru n'umutwe.

18:13

11' APR FC yongeye gusatira

Mugunga Yves yari ashatse gutera umupira mu izamu ukurwaho na Tubane ujya muri koruneri. APR FC ibonye koruneri ebyiri zikurikiranye ariko abakinnyi ba Kiyovu Sports batabara izamu ryabo.

18:10

9' Gusatira kwa APR FC

Byiringiro Lague ahinduye umupira ushyizwe muri koruneri na Munezero Fiston. Uyu mukinnyi wa APR FC asubije umupira mu kibuga ukurwaho na Tuyishime Benjamin.

18:08

7' Ikarita y'umuhondo

Ishimwe Saleh ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Byiringiro Lague uri kuva amaraso ku munwa kuko yamuteye inkokora.

18:07

6' APR FC igarutse mu mukino

APR FC itangiye gukina neza. Bukuru Christophe ateye umupira mu izamu uca hejuru. Umukino uhagaze gato kugira ngo havurwe Byiringiro Lague ukiniwe nabi Ishimwe Saleh.

18:05

4' Kiyovu Sports itangiye iri hejuru

Kiyovu Sports iri gusatira cyane muri iyi minota ya mbere. Umupira uri gukinirwa mu rubuga rwa APR Fc nubwo kugeza ubu nta mupira iratera mu izamu.

18:01

Umukino uratangiye

Twagirumukiza Abdul Karim ni we ugiye kuyobora uyu mukino:

APR FC yambaye amabara yayo y'umukara n'umweru ku mipira n'amakabutura y'umukara. Kiyovu Sports yambaye amakabutura y'umweru n'imipira y'icyatsi.

Usengimana Danny ateye umupira wa mbere awuhereza Sefu uwusubije inyuma.

17:44

Amakipe yombi yishyushya

17:38

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Umutoza Erradi Mohamed Adil yitabaje:

Rwabugiri Umar
Omborenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Manzi Thierry (c)
Mutsinzi Ange
Bukuru Christophe
Niyonzima Olivier Sefu
Manishimwe Djabel
Usengimana Danny
Byiringiro Lague
Mugunga Yves

17:36

Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga

Umutoza Mugunga Dieudonne 'Buruchaga' yitabaje:

Nzeyurwanda Djihad
Tuyishime Benjamin
Munezero Fiston
Tubane James
Serumogo Ally
Ndahimana Isiaka
Armel Ghislain Djimmoé Onombe
Ndayisaba Hamidou
Nizeyimana Claude,
Ishimwe Saleh
Onyacha Emmanuel.

17:27

Amateka aha amahirwe ikipe ya APR FC

Mu mikino 32 iheruka guhuza amakipe yombi muri Shampiyona, APR yatsinzemo 23, Kiyovu itsinda itatu, zinganya imikino itandatu.

APR FC yatsinze imikino 18 muri 20 iheruka guhuriramo na Kiyovu Sports mu gihe umukino wa vuba wahuje amakipe yombi, warangiye anganyije ubusa ku busa mu mwaka ushize w’imikino.

Muri iyi mikino 20, APR FC yinjijemo ibitego 41 mu izamu rya Kiyovu Sports mu gihe Urucaca rwo rwatsinze ibitego bitanu gusa.

17:27

Kiyovu Sports ni ikipe ya kabiri yoroheye APR FC mu myaka 10 ishize

Uretse Marines FC yabonye amanota atatu gusa mu mikino yahuyemo na APR FC mu myaka 10 ishize, Kiyovu Sports yabonye amanota ane gusa kuri iyi kipe y’ingabo.

Intsinzi ya Kiyovu Sports yo ku wa 27 Ukwakira 2017, yabonetse nyuma y'imyaka 12 Urucaca rudatsinda APR FC. Uyu mukino warangiye ari igitego 1-0 cyatsinzwe na Mustafa Francis kuri ubu ukinira Bugesera FC ndetse icyo gihe Kiyovu Sports yari imaze iminota isaga 670 itinjiza igitego mu izamu rya APR FC.

Kiyovu Sports yaherukaga gutsinda APR FC muri Shampiyona tariki ya 30 Ukwakira 2005, ibitego 3-1 ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona y’uwo mwaka yanegukanywe na APR FC.

17:25

APR FC igera ku kibuga

17:25

Kiyovu Sports igera ku kibuga

17:24

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umunsi wa munani wa Shampiyona hagati ya Kiyovu Sports na APR FC.

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatanu n'amanota 14 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 17.

Kiyovu Sports iheruka mu kibuga itsinda Heroes FC ibitego 2-1 mu gihe APR FC yatsinze Mukura VS 1-0.

Umukino nyir'izina ni mukanya saa 18:00.