Police FC vs APR FC

Police FC 1-1 APR FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Uwihanganye Hardi

19:59

APR FC na Police FC zigabanye amanota

Police FC na APR FC zinganyije igitego 1-1 mu mukino w'umunsi wa gatandatu wa Shampiyona waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC igize amanota 14 ku mwanya wa kabiri, iyanganya na Mukura VS ya mbere. Mukura izakirwa na APR FC ku Cyumweru, izigamye ibitego umunani mu gihe ikipe y'ingabo ifite ibitego birindwi.

Police FC yo igize amanota 12 ku mwanya wa gatatu ndetse izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu, yakirwa na AS Kigali.

Turabashimiye twese mwabanye kuri uyu mukino, tuzasubire ejo ku mukino uzahuza Gasogi United na Kiyovu Sports saa 18:00.

19:54

Umukino urarangiye

19:54

90+2' Police FC irasumbirijwe

APR FC ikomeje gusatira Police FC muri iyi minota y'inyongera. Ishimwe Kevin akiniwe nabi, umupira utewe uhita ushyirwa muri koruneri na yo ifashwe na Habarurema Gahungu.

19:52

90' Coup-franc ya APR FC

Omborenga Fitina ahinduye umupira ukorwa na Ndayishimiye Celestin inyuma y'urubuga rw'amahina. Ikosa rihanwe n'uyu myugariro atanga umupira kuri Mutsinzi Ange uteye ishoti riremereye umupira ugwa hanze ya Stade mu muhanda.

19:50

90' Iminota y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota itatu y'inyongera

19:47

86' Amakipe yombi akomeje gushaka igitego cy'intsinzi

Iminota iragenda igana ku musozo. Amakipe yombi akomeje gushaka igitego cy'intsinzi ariko nta buryo bukomeye ari kurema.

19:45

82' Ikarita y'umuhondo

Omborenga Fitina ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Mico Justin.

19:42

80' Coup-franc ya APR FC

Nshuti Savio akiniye nabi Sefu hafi n'izamu rya Police FC. Ikosa rihanwe na Omborenga Fitina, ba myugariro b'ikipe y'Abapolisi bakiza izamu. Mangwende asubijeyo ishoti rikomeye, umupira ujya hejuru.

19:40

78' Igitego cya APR FC

Mugunga Yves yishyuriye APR FC ku burangare bw'abakinnyi b'inyuma ba Police FC, atera umupira ari hagati yabo, yishyurira ikipe y'ingabo.

19:39

77' Ikarita y'umuhondo

Umutoza wungirije wa APR FC, Dr Nabil ahawe ikarita y'umuhondo kubera ibyo abwiye umusifuzi wa kane tutari kumva.

19:36

74' Igitego cya Police FC

Ndayishimiye Antoine Dominique afunguye amazamui Nyamirambo, ahagurutsa abafana ku mupira uhinduwe na Mpozembizi Mohamed.

19:35

73' Gusatira kwa APR FC

Imanishimwe Emmanuel ahinduye umupira ukuwemo na Habarurema Gahungu. Uyu myugariro wa APR FC asubijemo umupira Police FC ikiza izamu.

19:32

71' Gusimbuza

Ntirushwa Aimee asimbuwe na Mico Justin ku ruhande rwa Police FC ikoze impinduka ya kabiri.

19:30

70' Gusimbuza

Niyomugabo Jean Claude asimbuwe na Ishimwe Kevin. APR FC irangije gukora impinduka eshatu yemerewe.

19:26

65' Coup-franc ya APR FC

Mugunga Yves akiniwe nabi na Ngendahimana Eric mu rubuga rwa Police FC. Ikosa rihanwe na Mutsinzi Ange, umupira uca hejuru y'izamu rya Police FC.

19:24

63' Gusimbuza

Bukuru Christophe asimbuwe na Butera Andrew ku ruhande rwa APR FC ikoze impinduka ya kabiri.

19:21

60' Gusimbuza

Usengimana Danny asimbuwe na Mugunga Yves

19:16

54' Coup-franc ya Police FC

Niyomugabo Claude akiniye nabi Mpozembizi Mohamed. Ikosa rihanwe na Ntirushwa Aimee, umupira usanga Lule uteye ishoti rigarurwa n'abakinnyi ba APR FC.

19:07

47' Gusatira kwa Police FC

Police FC yashoboraga gufungura amazamu ku mupira utewe na Iyabivuze Osee, ukozweho na Omborenga Fitina washoboraga kwitsinda, uhita ufatwa na Rwabugiri Umar.

19:06

Gusimbuza

Mpozembizi Mohamed asimbuye Mucyo Aime Derrick

19:05

Igice cya kabiri kiratangiye

Police FC ni yo itangiranye umupira mu gice cya kabiri: Ndayishimiye Antoine Dominique awutanze kuri Ntirushwa Aime na we awuhereza Munyakazi Youssf Lule.

18:49

Igice cya mbere kirarangiye

18:47

45' Coup-franc ya APR FC

Mucyo Aime Derrick akiniye nabi Niyomugabo Claude, ikosa rihanwe ku ruhande rwa APR FC umupira ukurwaho na Ngendahimana Eric. APR FC yatangiye kugaruka mu mukino.

Hari gukinwa umunota umwe w'inyongera.

18:45

42' Gusatira kwa APR FC

Ndayishimiye Antoine Dominique, Munyakazi Youssuf na Ntirushwa Aimee bashyize igitutu kuri ba myugariro ba APR FC barimo Manzi Thierry, umupira utewe na Ntirushwa ujya hanze.

18:42

39' Coup-franc ya APR FC

Ku ikosa rikozwe na Munyakazi Youssuf Lule ukiniye nabi Sefu inyuma y'urubuga rw'amahina, rihanwe na Manishimwe Djabel uhaye Omborenga, atera ishoti rishyizwe muri koruneri na Gahungu.

18:40

39' Ikarita y'umuhondo

Munyakazi Youssuf Lule ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Sefu inyuma y'urubuga rw'amahina.

18:39

37' Koruneri ya APR FC

Imanishimwe Emmanuel ahawe umupira na Bukuru, atera ishoti rikomeye rishyizwe muri koruneri na Habarurema Gahungu. Manishimwe Djabel asubije umupira mu kibuga ukurwaho na Moussa Omar.

18:36

35' Koruneri ya Police FC

Police FC ikomeje gusatira: Ntirushwa ateye koruneri ibonetse ku ruhande rw'Abapolisi, umupira ukozweho na Iyabivuze Osee ujya hanze.

18:34

32' APR FC iri ku gitutu

APR FC ikomeje gutakaza imipira myinshi muri uyu mukino ndetse Police FC ikomeje guhusha uburyo butandukanye bwakayihaye igitego muri iki gice cya mbere. Ngendahimana Eric ateye umupira ari inyuma gato y'urubuga rw'amahina, ufatwa na Rwabugiri.

18:33

30' Manzi Thierry yari atanze ikipe

Manzi Thierry atinze gutanga umupira yasatiriwe na Iyabivuze, ashatse kuwutera hanze uca imbere gato y'izamu. Bwari uburyo bw'igitego cyashoboraga kwitsindwa n'uyu kapiteni wa APR FC.

18:30

27' Coup-franc ya APR FC

Mnyakazi Youssuf Lule akiniye nabi Imanishimwe Emmanuel Mangwende mu kibuga hagati, ikosa rihanwe na Bukuru, ariko birangira umupira urengejwe na Niyomugabo Claude.

18:26

24' Ikarita y'umuhondo

Manzi Thierry ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Ndayishimiye Antoine Dominique mu kibuga hagati.

18:25

22' Ikarita y'umuhondo

Iyabivuze Osee ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Imanishimwe Emmanuel Mangwende mu kibuga hagati.

18:22

19' APR FC ihushije uburyo bwiza

Ku mupira uhinduwe na Manishimwe Djabel mu rubuga rw'amahina, Usengimana Danny na Moussa Omar bananiwe kuwugeraho uri mu kirere, usanze Niyomugabo Claude uteye ishoti rikomeye, rica ku ruhande rw'izamu.

18:20

17' Gusatira kwa Police FC

Nshuti Dominique Savio acomekewe umupira, awuhinduye mu izamu ashaka Ndayishimiye Antoine Dominique ntiyawugeraho neza ujya mu biganza bya Rwabugiri Umar. Police FC yihariye umupira muri iyi minota.

18:18

15' Ikarita y'umuhondo

Bukuru Christophe ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Iyabivuze Osee mu kibuga hagati. Ikosa rihanwe na Lule, asubiza umupira inyuma kuri kapiteni we, Nsabimana Aimable.

18:14

12' Coup-franc ya Police FC

APR FC iri gukora amakosa menshi. Nshuti Savio akiniwe nabi hafi n'izamu, ikosa rihanwe na Ntirushwa, umupira ushyirwa muri koruneri na APR FC. Ntirushwa awusubije mu kibuga na bwo Mutsinzi Ange arawurenza.

18:13

10' Police FC yari ibonye uburyo bwiza

Ku mupira utewe na Ntirushwa Aimee, Nsabimana Aimable umaze gutsinda ibitego byinshi by'umutwe yari ashatse kongera kubikora, umupira uca ku ruhande rw'izamu.

18:10

7' Indi coup-franc ya Police FC

Iyabivuze akiniwe nabi na Niyomugabo Jean Claude. Ikosa rihanwe na Lule, umupira ugeze kuri Manzi Thierry ba rutahizamu ba Police FC bamukinira nabi, baramusunika.

18:08

5' Umukino utangiranye gusatira gukomeye

APR FC igerageje guhindura imipira ibiri itewe na Niyomugabo Claude ntiyagira icyo itanga mu gihe na Ntirushwa Aimee ateye umupira ugana ku izamu rya APR FC ujya hanze. Amakipe yombi atangiye akinana imbaraga nyinshi.

18:05

2' Coup-franc ya Police FC

Police FC ibonye umupira w'umuterekano ku ikosa Mushimiyimana Mohamed akoreye kuri Munyakazi Youssuf Lule. Ikosa rihanwe n'uyu mugabo w'imyaka 38, umupira ukurwaho na Manzi Thierry n'umutwe.

18:02

Umukino uratangiye

Umusifuzi Ruzindana Nsoro atangije umukino: Usengimana Danny atanga umupira kuri Manzi Thierry ukinannye na Sefu.

17:57

Amakipe yombi yishyushya

17:56

Abakinnyi bitabajwe ku ruhande rwa APR FC

Umutoza Erradi Adil Mohamed yitabaje:

Rwabugiri Umar
Omborenga Fitina
Manzi Thierry (c)
Mutsinzi Ange
Imanishimwe Emmanuel Mangwende
Mushimiyimana Mohamed
Niyomugabo Claude
Manishimwe Djabel
Usengimana Danny
Bukuru Christophe
Niyonzima Olivier Sefu

17:51

Abakinnyi ba Police FC babanje mu kibuga

Umutoza Haringingo Francis yitabaje:

Habarurema Gahungu
Nsabimana Aimable (c)
Ndayishimiye Antoine Dominique
Mucyo Aime Derrick
Moussa Omar
Ngendahimana Eric
Munyakazi Youssuf
Nshuti Dominique Savio
Ntirushwa Aimee
Iyabivuze Osee
Ndayishimiye Antoine Dominique

17:44

AS Kigali yongeye gutakaza

AS Kigali yongeye gutakaza amanota, inganya na AS Muhanga ubusa ku busa mu mukino wabereye i Muhanga.

Ikipe y'Umujyi wa Kigali yagize amanota arindwi ku mwanya wa munani.

Amafoto yafashwe na Umurerwa Delphin

17:37

APR FC igera ku kibuga

17:35

Gahunda y'umunsi wa gatandatu wa Shampiyona

{{Ku wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira}}

Rayon Sports FC 0-0 Etincelles FC
Gicumbi FC 2-1 Espoir FC
Heroes FC 0-1 Mukura VS
Marine FC 1-1 Bugesera FC

{{Ku wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira}}

Police FC vs APR FC (Stade de Kigali, 18h00)
Musanze Fc 1-1 Sunrise FC
AS Muhanga 0-0 AS Kigali

{{Ku wa Kane tariki ya 31 Ukwakira}}

Gasogi United vs SC Kiyovu (Stade de Kigali, 18h00)

17:31

Ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagiye kubera umukino w'umunsi wa gatandatu wa Shampiyona hagati ya Police FC na APR FC.

Ni umukino ugiye guhuza amakipe yombi y'abashinzwe umutekano w'igihugu.

APR FC iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 13 mu gihe Police FC ifite amanota 11 ku mwanya wa gatatu.

Umukino nyir'izina ni mukanya saa 18:00.