Tour du Rwanda Kigali - Huye

Etape: Kigali - Huye
Km: 120.5
Isaha yo guhaguruka: 10:00

Umwanditsi : Ngabo Roben na Ishimwe Israel

Amafoto : Ntare Julius

Uko isiganwa riri kugenda

14:21

Kuwa mbere, 25.02.2019

Ibihembo byatanzwe

Umwenda utangwa na Skol uhabwa uwegukanye agace: Merhawi Kudus (Astana Pro Team)

Umwenda w'Umuhondo utangwa na Minispoc uhabwa uri imbere ku rutonde rusange: Merhawi Kudus (Astana Pro Team)

Umwenda utangwa na Cogebanque uhabwa urusha abandi guterera imisozi: Pablo Torres Muiño (Interpro Cycling Academy)

Umwenda w'urusha abandi Sprint utangwa na SP: Timothy Rugg (BAI - Sicasal - Petro de Luanda)

Umwenda w'umukinnyi ukiri muto witwaye neza utangwa na Prime Insurance Ltd: Areruya Joseph (Delko Marseille Provence)

Umwenda w'urusha abandi guhangana utangwa na Rwanda Tea:Perrig Quemeneur (Direct Energie)

Umwenda w'umunya-Afurika uri imbere uhembwa na RwandaAir: Merhawi Kudus (Astana Pro Team, Erythree)

Umwenda w'umunyarwanda waje hafi utangwa na RDB: Areruya Joseph (Delko Marseille Provence)

Ikipe yahize izindi yahembwe umwenda w'Inyange Industries: (Astana Pro Team)

14:14

Kuwa mbere, 25.02.2019

Amwe mu mateka ya Merhawi Kudus

Merhawi Kudus Ghebremedhin yavukiye i Asmara tariki 23 Mutarama 1994.

Yegukanye shampiyona ya Afurika mu 2015, yitabira Tour de France ya 2015, Giro d’Italia ya 2016 na La Vuelta a España ya 2014, 2016 na 2018.

Kudus yaherukaga i Kigali muri Tour du Rwanda ya 2012 aho yegukanye agace ka mbere kayo, asoreza ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rusange. Icyo gihe yari afite imyaka 18 gusa.

14:11

Kuwa mbere, 25.02.2019

Merhawi Kudus ahise ajya ku isonga y'urutonde rusange, yambara umwenda w'umuhondo

Nyuma yo kwitwara neza akegukana agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2019 kahagurutse ku Mujyi wa Kigali kagasorezwa kuri Cogebanque yo mu karere ka Huye, Merhawi Kudus yambitswe umwenda w'umuhondo ugaragaza uri imbere ku rutonde rusange, umwenda utangwa na Minispoc.

13:31

Kuwa mbere, 25.02.2019

Uko bakurikiranye n'ibihe bakoresheje

1. Merhawi Kudus (Astana Pro Team): 03h02'17''
2. Przemys?aw Kasperkiewicz (Delko Marseille Provence): 03h02'19''
3.Biniam Ghirmay Hailu (Érythrée): 03h02'19''
4. Areruya Joseph (Delko Marseille Provence): 03h02'19''
5. Rodrigo Contreras Pinzón (Astana Pro Team) 03h02'19''
6.Hernán Ricardo Aguirre Calpa (Interpro Cycling Academy) 03h02'19''
7. Simon Guglielmi (u Bufaransa) 03h02'19''
8. Mulu Hailemichael (Dimension Data) 03h02'19''
9. Mugisha Samuel (Dimension Data) 03h02'19''
10. Yuriy Natarov (Astana Pro Team) 03h02'19''



13:19

Kuwa mbere, 25.02.2019

Umunyarwanda uje hafi asoreje ku mwanya wa kane

Nkuko byagenze ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2019, Areruya Joseph niwe munyarwanda waje hafi no mu gace ka kabiri. Uyu musore uvuka i Kayonza w'imyaka 23 yasoreje ku mwanya wa kane, naho Mugisha Samuel asoreza ku mwanya wa cyenda

13:14

Kuwa mbere, 25.02.2019

AGACE KA KABIRI KA TOUR DU RWANDA KEGUKANYWE NA Merhawi Kudus

Umunya-Érythrée, Merhawi Kudus niwe wegukanye agace ka kabiri nyuma yo gukoresha imbaraga nyinshi mu kilometero cya nyuma, anyura kuri Ruberwa Jean Damascene wari wacomotse mu gikundi agera imbere y'ishami rya Cogebanque ari imbere

13:10

Kuwa mbere, 25.02.2019

Ruberwa Jean Damascene acomotse mu gikundi

Ibilometero bibiri bya nyuma, umunyarwanda Ruberwa Jean Damascene ukinira Benediction Club agerageje amahirwe acomoka mu gikundi

13:08

Kuwa mbere, 25.02.2019

Abasiganwa bazamutse mu Rwabuye

Aho bita mu Rwabuye hagiye gutangirwa amanota yo mu musozi. Bari kugendera hamwe nk'igikundi gusa umuvuduko ni mwinshi. Perrig Quemeneur niwe uyoboye igikundi. Abanyarwanda baratuje mu gikundi

12:57

Kuwa mbere, 25.02.2019

Nta gihindutse agace k'uyu munsi karasorezwa muri 'Sprint'

Abakinnyi biganjemo ababigize umwuga ntabwo bagorwa n'imisozi idahanamye cyane. Byitezwe ko abasiganwa bagera i Huye ari ikivunge. Abahanga muri Sprint nibo bahabwa amahirwe yo kwitwara neza bakegukana aka gace.

12:53

Kuwa mbere, 25.02.2019

Abari Huye bategerezanyije amatsiko Tour du Rwanda igiye kuhagera ku nshuro ya munani

Imbere y'ishami rya Cogebanque mu karere ka Huye abaturage ni benshi bategereje kumenya uwegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda

12:40

Kuwa mbere, 25.02.2019

Nyanza-Abafana ku mihanda ni benshi, Igikundi cyasatiriye abayoboye isiganwa

Abakinnyi bane bakomeje kuyobora isiganwa bashobora kubafata mu bilometero bike biri imbere kuko ubu barasiga igikundi amasegonda 56 gusa. Barenze Umujyi wa Nyanza.

Abafana ni benshi ku mihanda. N'abanyeshuri biga mu bigo bituriye umuhanda basohotse, nko kuri IPRC Kavumu

12:24

Kuwa mbere, 25.02.2019

Igikundi gitangiye gukoresha imbaraga nyinshi basatira abari imbere

Perrig Quéméneur ukinira Direct Energie n'umunya-Espagne Pablo Torres Muiño ukinira Interpro Cycling Academy na Timothy Rugg ukinira BAI - Sicasal - Petro de Luanda yo muri Angola bageze mu murenge wa Kigoma bakiri imbere.

Igikundi kiri inyuma gitangiye kongera umuvuduko kuko habura ibilometero 40 gusa ngo agace k'uyu munsi gasozwe. Ubu ikinyuranyo ni iminota ibiri n'amasegonda 10.

12:11

Kuwa mbere, 25.02.2019

Abana bavuye ku ishuri ni benshi ku muhanda

Kuko turi mu masaha ya saa sita, abana biga mu mashuri abanza bavuye ku ishuri baruhukira ku muhanda kwirebera igare. Ni mu murenge wa Kigoma ugabanya akarere ka Nyanza n'aka Ruhango

12:00

Kuwa mbere, 25.02.2019

Polisi y'u Rwanda irahabaye nk'ibisanzwe

11:47

Kuwa mbere, 25.02.2019

Bane bari imbere basize igikundi iminota itanu

Abasiganwa barenze umuhanda ujya mu Byimana. Abakinnyi bane batarimo Umunyarwanda bari imbere basize igikundi iminota itanu. Jean Bosco Nsengimana wabakurikiye ashaka gusanga abari imbere yatobokesheje ipine i Kabgayi none igikundi cyamufashe

11:39

Kuwa mbere, 25.02.2019

Pablo Torres Muiño yongeye kwegukana amanota yo mu musozi

Umukinnyi wa Interpro Cycling Academy yo mu Buyapani, Pablo Torres Muiño niwe uminutse umusozi wa Nyamabuye i Muhanga ari imbere. Amahirwe yo kwegukana umwenda wa 'meilleur grimpeur' utangwa na Cogebanque ku mpara ya buri gace.


11:14

Kuwa mbere, 25.02.2019

Umuvuduko w'abasiganwa watangiye kwiyongera

Abari imbere barenze agasozi ka Kivumu cya Mpushi. Abari imbere biyongereyeho umunya-Leta zunze ubumwe za Amerika, Timothy Rugg ukinira BAI - Sicasal - Petro de Luanda yo muri Angola nawe yabasanze. Ubu abari imbere ni bane. Bari gukoresha umuvuduko wa 36Km/h

10:46

Kuwa mbere, 25.02.2019

Rugobagoba- 1'38'' nicyo kinyuranyo hagati y'abari imbere n'igikundi

Perrig Quéméneur ukinira Direct Energie n'umunya-Espagne Pablo Torres Muiño ukinira Interpro Cycling Academy bamaze gusiga igikundi umunota n'amasegonda 38

10:41

Kuwa mbere, 25.02.2019

Amanota ya mbere yo mu musozi yegukanywe na Pablo Torres Muiño

Batangiye kuzamuka Kamonyi. Bari gusatira Rugobagoba. Ariko amanota yo mu musozi wa mbere wo ku Ruyenzi yegukanywe na Pablo Torres Muiño. nakomeza gutya araza guhembwa na Cogebanque nk'uhiga abandi mu misozi.



10:39

Kuwa mbere, 25.02.2019

Umutaliyani Fedeli ufite umwenda w'umuhondo yabwiye IGIHE ko uyu munsi bakurikiza gahunda y'ikipe.

Yavuze ko "Isiganwa kuri twe riratangira uyu munsi. Turagerageza gutsinda agace k'uyu munsi. Umwenda w'umuhondo ni mwiza cyane nk'uwa Tour de France.''

10:37

Kuwa mbere, 25.02.2019

Jean Bosco Nsengimana ku muvuduko udasanzwe

Umukinnyi wa Benediction Excel Energy Club, Jean Bosco Nsengimana wegukanye Tour du Rwanda 2015 avuye mu gikundi yihuta asatira abari imbere. Baramusiga masegonda 11

10:35

Kuwa mbere, 25.02.2019

Abakinnyi bane bacomotse mu gikundi

Mu gihe bari gusatira agasozi ka Ruyenzi ahatangirwa amanota yo kuzamuka,abakinnyi bane bavuye mu gikundi; barimo Umufaransa Perrig Quéméneur ukinira Direct Energie n'umunya-Espagne Pablo Torres Muiño ukinira Interpro Cycling Academy. Barasiga igikundi amasegonda 27

10:25

Kuwa mbere, 25.02.2019

Ibyiyumviro bya Mugisha Samuel wegukanye agace ka Kabiri muri Tour du Rwanda 2018

Mugisha mbere yo guhaguruka yabwiye IGIHE ko yiteguye neza.

Yagize ati "Turizera ko biza gushoboka. Birakomeye ariko ndagerageza. Abakinnyi bose barakomeye ariko tuzabimenya neza mu minsi itatu cyangwa ine."

10:19

Kuwa mbere, 25.02.2019

Abasiganwa bambutse uruzi rwa Nyabarongo

Kuva ku biro by'Umujyi wa Kigali kugera ku Giti cy'Inyoni nta mbaraga nyinshi zakoreshwaga n'igikundi kuko nta bihe byabarwaga. Ubu ibihe bitangiye kubarwa, 'départ réel'. Abasiganwa bambutse uruzi rwa Nyabarongo berekeza mu ntara y'Amajyepfo

10:06

Kuwa mbere, 25.02.2019

Nyabugogo abafana ni benshi

Kimwe mu biryoshya isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda harimo umubare munini w'abafana baba bari ku mihanda. Nyabugogo ni kamwe mu duce kagaragaraho ibihumbi by'abaturage baba bashaka kwihera ijisho ibi birori ngarukamwaka

10:03

Kuwa mbere, 25.02.2019

Agace ka kabiri karatangiye

Abasiganwa bahagurutse ku biro by'Umujyi wa Kigali berekeza i Huye. Isiganwa ritangijwe n'umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije, Parfait Busabizwa.Ibihe biratangira kubarwa bageze ku Giti cy'Inyoni

10:02

Kuwa mbere, 25.02.2019

Cogebanque yegereye abakiliya bayo muri iri siganwa

09:43

Kuwa mbere, 25.02.2019

Abakinnyi bari gusinya mbere yo guhaguruka

Mbere yo gutangira buri gace, abakinnyi basinya ku mpapuro z'aba-Komiseri (commissaire) bemeza ko batangiye amahoro

09:41

Kuwa mbere, 25.02.2019

Amakipe ahabwa amahirwe

Amakipe ya Astana Pro Team, Israel Cycling Academy, Direct Energie na Delko Marseille Province yagaragaje guhanganira kuyobora isiganwa ku munsi wa mbere waryo, arahabwa amahirwe yo kuvamo uwegukana agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2019 kuko niyo afite abakinnyi bafite ubuhanga budasanzwe mu kuzamuka imisozi

09:41

Kuwa mbere, 25.02.2019

Umwe mu bakinnyi ba Team Rwanda agiye gukina yerekeza iwabo

Abaturage bo mu duce twa Tumba, Lango no ku Mukoni n’ahandi hahakikije barishimira kwakira mu karere kabo Hakiruwizeye Samuel bita Cyihebe, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda uvuka i Tumba muri aka karere. Agiye gukina yerekeza iwabo, aho afite abakunzi benshi

09:40

Kuwa mbere, 25.02.2019

Ni agace gafite kinini kavuze muri Tour du Rwanda

Mu mateka ya Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga mu 2009, akarere ka Huye kamaze gusorezwamo agace inshuro zirindwi. Enye muri zo uwegukanye aka gace ni nawe wegukanye Tour du Rwanda nkuko byagendekeye Jelloul Adil ukomoka muri Maroc mu 2009, Darren Lill mu 2012, Areruya Joseph mu 2017 na Mugisha Samuel mu 2018.

09:40

Kuwa mbere, 25.02.2019

Amakipe ahabwa amahirwe

Amakipe ya Astana Pro Team, Israel Cycling Academy, Direct Energie na Delko Marseille Province yagaragaje guhanganira kuyobora isiganwa ku munsi wa mbere waryo, arahabwa amahirwe yo kuvamo uwegukana agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2019 kuko niyo afite abakinnyi bafite ubuhanga budasanzwe mu kuzamuka imisozi.

09:40

Kuwa mbere, 25.02.2019

Umwe mu bakinnyi ba Team Rwanda agiye gukina yerekeza iwabo

Abaturage bo mu duce twa Tumba, Lango no ku Mukoni n’ahandi hahakikije barishimira kwakira mu karere kabo Hakiruwizeye Samuel bita Cyihebe, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda uvuka i Tumba muri aka karere. Agiye gukina yerekeza iwabo, aho afite abakunzi benshi.

09:40

Kuwa mbere, 25.02.2019

Uduce dusorezwa i Huye duhira abanyarwanda

Mu 2018 agace kahagurutse i Kigali gasorezwa i Huye kegukanywe na Mugisha Samuel binamuhesha kwambara umwenda w’umuhondo yatamirije kugera ku munsi wa nyuma w’isiganwa.

2017 ni Areruya wegukanye agace kahagurutse i Kigali gasorezwa i Huye, ni nawe kandi wegukanye agace kahagurutse i Rusizi gasorezwa i Huye mu 2016, mu gihe mu 2015 ari Bintunimana Emile wari wegukanye agace kasorejwe i Huye afashijwe cyane na Ruhumuriza Abraham wari mu minsi ye ya nyuma muri uyu mukino.

Umunyamahanga uheruka kwegukana agace kasorejwe i Huye ni Darren Lill w’umunya-Afurika y’epfo mu 2012 waje no kwegukana Tour du Rwanda y’uwo mwaka.

09:40

Kuwa mbere, 25.02.2019

Ni agace gafite kinini kavuze muri Tour du Rwanda

Mu mateka ya Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga mu 2009, akarere ka Huye kamaze gusorezwamo agace inshuro zirindwi (7). Enye muri zo uwegukanye aka gace ni nawe wegukanye Tour du Rwanda nkuko byagendekeye Jelloul Adil ukomoka muri Maroc mu 2009, Darren Lill mu 2012, Areruya Joseph mu 2017 na Mugisha Samuel mu 2018.

09:40

Kuwa mbere, 25.02.2019

Abafana benshi ku mihanda baritezwe

Umunsi wa kabiri wa Tour du Rwanda 2019, abasiganwa baranyura Nyabugogo, kamwe mu duce tubamo abakunzi b’umukino w’amagare benshi kurusha utundi tw’u Rwanda. Nyuma baranyura mu yindi mijyi minini nka Muhanga mbere yo gusoreza i Huye hakomoka ikipe y’amagare, Huye Cycling Club for All.

09:39

Kuwa mbere, 25.02.2019

Uduce dusorezwa i Huye duhira abanyarwanda

Mu 2018 agace kahagurutse i Kigali gasorezwa ihuye kegukanywe na Mugisha Samuel binamuhesha kwambara umwenda w’umuhondo yatamirije kugera ku munsi wa nyuma w’isiganwa.

2017 ni Areruya wegukanye agace kahagurutse i Kigali gasorezwa i Huye, ni nawe kandi wegukanye agace kahagurutse i Rusizi gasorezwa i Huye mu 2016, mu gihe mu 2015 ari Bintunimana Emile wari wegukanye agace kasorejwe i Huye afashijwe cyane na Ruhumuriza Abraham wari mu minsi ye ya nyuma muri uyu mukino.

Umunyamahanga uheruka kwegukana agace kasorejwe i Huye ni Darren Lill w’umunya-Afurika y’epfo mu 2012 waje no kwegukana Tour du Rwanda y’uwo mwaka.

09:39

Kuwa mbere, 25.02.2019

Abafana benshi ku mihanda baritezwe

Umunsi wa kabiri wa Tour du Rwanda 2019, abasiganwa baranyura Nyabugogo, kamwe mu duce tubamo abakunzi b’umukino w’amagare benshi kurusha utundi tw’u Rwanda. Nyuma baranyura mu yindi mijyi minini nka Muhanga mbere yo gusoreza i Huye hakomoka ikipe y’amagare, Huye Cycling Club for All.

09:34

Kuwa mbere, 25.02.2019

Imiterere y’agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2019

Bitandukanye n’agace ka mbere kegukanywe n’Umutaliyani Fedeli Alessandro kari gafite umusozi umwe gusa, agace ka kabiri ko gafite imisozi myinshi bivuga ko abakinnyi b’abahanga mu guterera imisozi aribo bahabwa amahirwe.

Ni agace gafite imisozi ine itangirwaho amanota y’abahiga abandi kuzamuka, bahembwa na Cogebanque nyuma ya buri gace. Aya mbere aratangirwa ku isonga y’agasozi ko ku Ruyenzi, bongere bayatangire ku musozi wo ku Kamonyi, umusozi wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga n’agasozi gasorezwa ku nzu ndangamurage y’u Rwanda iri mu karere ka Huye, uzamuka uvuye mu Rwabuye.

Harimo uduce tubiri dutangirwaho amanota ya ‘sprint intermediair’ aho abasiganwa batanguranwa kuhagera bakiyongerera amahirwe yo kwegukana umwenda utangwa na ‘SP’ uranga urusha abandi Sprint mu isiganwa.

09:33

Kuwa mbere, 25.02.2019

Abari hafi y’ishami rya Cogebanque i Huye, bitege ibirori

Abasiganwa 83 bavuye mu makipe 16 bagiye guhaguruka ku isaha ya saa 10:00, bahagurukire imbere y’ibiro by’Umujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko basoreza imbere y’ishami rya Cogebanque mu karere ka Huye. Biteganyijwe ko uwa mbere ahagera mu masaha ya saa 13:22.

09:32

Kuwa mbere, 25.02.2019

Tubifurije kuryoherwa n’agace ka kabiri ka Tour du Rwanda

Isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare, rirakomeza hakinwa umunsi waryo wa kabiri, mu gace gahaguruka Kigali kerekeza mu Karere ka Huye, ku ntera y’ibilometero 120.5.